Digiqole ad

Nyaruguru: Ishuri ribanza rya Mukuge, imyaka ibaye 78 nta mpinduka

Nyaruguru – Mu 1936 nibwo ryatangijwe n’abapadiri b’ahitwa i Nyumba, iri shuri ribanza ryareze benshi bagiriye u Rwanda akamaro, abapadiri, abarimu, abaganga ndetse n’abayobozi batandukanye bahavomye ubumenyi bw’ibanze. Gusa uko bahize hameze niko hakimeze muri iyo myaka yose.

Amashuri ashaje cyane, abana bishimye cyane bibwira ko ariyo abakwiye
Amashuri ashaje cyane, abana bishimye cyane, bo bibwira ko ariyo abakwiye

Ryubatse mu kagali ka Mukuge, Umurenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru, amashuri ashaje atanateye akarangi, amategura ashaje asakaye inzu, gahunda ya One Laptop per child ihagejejwe ntacyo yamara kuko amashanyarazi aracyari inzozi.

Abana bahiga ariko ibyishimo ni byose mu gihe cyo gukina, abahungu bambaye uturenge dusa baratera ka ‘karere’ abakobwa nabo barakina udukino twabo, ubuzima ni bwiza ku maso y’abanyeshuri babonye umunyamakuru uri kubafotora, baraseka, barishimye.

Gusa witegereje aho u Rwanda rugeze, ni abana Babura byinshi ngo bamenye nk’abandi, amahirwe ariko aracyafunguye, imbere habo ni hose.

Umuyobozi w’iri shuri Ntirushwa Alexis avuga ko mbere ya Jenoside iki kigo cyari gifite abanyeshuri bake nubwo bigaga kugera mu mwaka wa munani.

Nyuma ya Jenoside gato cyakunze kwigishwaho n’abarimu barangije za Serayi n’abakandagiye mu mashuri yisumbuye (D4,D5,….)

Ntirushwa avuga ko iki kigo kiri mu bibazo by’ingorabahizi kuko bafite amashuri ashaje akeneye kuvugururwa, ikibazo cy’amashanyarazi gituma abanyeshuri batagerwaho n’amasomo y’ikoranabuhanga haba mu bumenyi no mu ngiro.

Mu mwaka  ushize ariko cyatsindishije  abana ku kigereranyo cya 94%, ubu kigaho abana  585 bigishwa n’abarimu  bagera ku 10, ibikoresho by’ishuri ndetse n’integanyanyigisho byo bihagerera igihe kimwe n’ibindi bigo byose byo mu Rwanda.

Aba bana biga basimburana igitondo n’ikigoroba kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandantu.

Umuyobozi w’iki kigo avuga ko imbogamizi bafite bahora bazitangaho raporo bagahora bategereje igisubizo, imyaka igashira indi igataha.

Avuga ko bakunda gusaba gusanirwa amashuri, kugezwaho amashanyarazi ndetse n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9.

Abo bireba nimunyarutse barabategereje ngo aba bana b’u Rwanda bareke gukomeza kwiga nk’abahize mu 1940.

Amashuri yubatswe mu myaka 70 irenga ishize
Amashuri yubatswe mu myaka 70 irenga ishize
Ikigo ukirebeye ahirengeye ubona ko gishaje koko
Ikigo ukirebeye ahirengeye ubona ko gishaje koko
Ku murongo ngo binjire mu ishuri
Ku murongo ngo binjire mu ishuri
Abahungu bo mu wa gatatu, bamwe bambaye bote abandi bodaboda abandi uturenge dusa
Abahungu bo mu wa gatatu, bamwe bambaye bote abandi bodaboda abandi uturenge dusa
Ikibaho nacyo gishaje, nicyo kiba kiriho amasomo yose ikinyarwanda ,icyongereza n'imibare
Ikibaho nacyo gishaje, nicyo kiba kiriho amasomo yose ikinyarwanda ,icyongereza n’imibare
Mu ishuri ryabo hamwe n'udukapu tw'imifuka batwaramo amakayi n'imbaho
Mu ishuri ryabo hamwe n’udukapu tw’imifuka batwaramo amakayi n’imbaho
Aha ni mu kiburamwaka ahagana hepfo ni inzu yubatswe nyuma ariko nayo ni cyera cyane
Aha ni mu kiburamwaka ahagana hepfo ni inzu yubatswe nyuma ariko nayo ni cyera cyane
Gukina, babikorera aho ngaho imbere y'amashuri niho hari imbuga
Gukina, babikorera aho ngaho imbere y’amashuri niho hari imbuga
Abakobwa nabo baba bakina udukino twabo hafi aho
Abakobwa nabo baba bakina udukino twabo hafi aho
Mu ishuri rishaje bishimiye kuhabona umunyamakuru wavuye i Kigali
Mu ishuri rishaje bishimiye kuhabona umunyamakuru wavuye i Kigali
Mu biro by'umuyobozi w'ishuri ribanza rya Mukuge
Mu biro by’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mukuge
Udukoresho mfashanyigisho two mu mwaka wa mbere tuba tumanitse ku rukuta rushaje mu ishuri
Udukoresho mfashanyigisho two mu mwaka wa mbere tuba tumanitse ku rukuta rushaje mu ishuri
Muri Salle y'abarimu haba hari ibitabo byo birahari
Muri Salle y’abarimu haba hari ibitabo byo birahari
Abarimu mu karuhuko nabo baba bari aho hafi bota akazuba baganira uko bazatsindisha
Abarimu mu karuhuko nabo baba bari aho hafi bota akazuba baganira uko bazatsindisha
Wamenya azaba iki? akeneye kwiga gusa
Wamenya azaba iki? akeneye kwiga gusa
Bakeneye kwiga neza no kwigira heza
Bakeneye kwiga neza no kwigira heza

Photos:Eric Birori/Umuseke

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi byose ni AKARERE KA NYARUGURU BIREBA, Gusa ntabwo umunyamakuru atubwiye niba hakibarirwa mu bigo by’amashuri bigengwa na PADIRI; ariko uko byaba bimeze kwose, AKARERE GAHAGURUKE;  biri munshingano zako.

  • Thank you Umuseke for taking us back to our roots
    Tuba dukeneye kumenya uko byifashe, abayobozi nabo bakikubita agashyi, aba bana rwose nabo bakeneye kwigira heza nk’abandi.
    umuseke.com mutandukanye n’abandi kure. Mukomereze aho

  • aba bana bitaweho bagira icyo basarura kuko bakiri bato.ubwo rero abayobozi babo barabe bayumba kimwe nubuyobozi bwa mineduc kuko aribo bishinzwe cyane

  • wagirango si mu Rwanda birarenze biteye n’agahinda cyakoze ndagushimiye kutugezaho aya makuru

  • wagarukiye hafi muri Nyaruguru!!maze kino ni amatafari!!!uzagere ahitwa Kabavomo na Gihemvu urebae aho ishuri ritagira ciment hakiri intebe z’imbarara nabana barwaye amavunja.

  • Yego si shyashya, ariko hari ibigo byinshi birutwa na kino mwerekanye. Erega hose ntibihuta kimwe. Abo bireba uzumve bakome.

  • akarere nizereko ibi byose kabibona, nizereko mumihigo yubutaha byakabaye birimo, kandi bajye banyeko nkikintu nkiki iyo kibonetse biba aeri igisebo kukarere rwose, nahabo ho kwivugurura

  • Noneseko ari muri Nyaruguru mugirango habe hate? Amazu ya Leta ari ,ku Karere agatsiko kashyizemo akabarise murayazi?

    • nayahe muvandi yatubwire tujye tujya kubateza imbere

  • Nibyo ko iri shuli rirashaje uretse kurisana , ahubwo izi nyubako zikwiye gusimbuzwa inshya bitari ibyo ariya mategura azahanuka usanga aba bana babiguyemo. nkuko uyu wotwa G yabivuze akarere ka Nayruguru niko karebwa n’iki kibazo bwa mbere

  • Uyu mwana anyibukije D’AMOUR  twiga kuri EP MUYUMBU, ubu ni mu karere ka Rwamagana, yakundaga gukina karere cyane. ubu ni umugabo wifashije aho mu mujyi wa Kigali. wibazaga ngo azaba, ntacyo ataba kuko afite imbere hanini cyane,gusa akeneye gufashwa kuubigeraho haherewe kuri iryo shuli yigaho.

  • Iyi nkuru ni constructive. Thx Eric

  • Uriya avuzeko ari muri Nyaruguru yongeraho ati uzi amazu y’Akarere yigaruriwe n’agatsiko kayashyiramo amabuye abakomoje kubuyobozi buhari wagirango nubwa KONGO!! Nonese koko Akabari k’agatsiko ka bamwe mubakozi kaba mumazu ya LETA, kobataza kubifotora bagafotora abana bibereye mu class!! Abanyamakuru nabo niba mudatinya abayobozi murya ruswa. Iyo nkuru kwitarandikwa tukaba twarategereje ko perezida KAGAME yanagaruka ngo tukibarize tugaheba. buriya akabari nikunguka azagabanywa abaturage cg agatsiko k’abakozi bataha BUTARE kakazinduka kaza mu karere buri munsi?

  • Amashuli nkya yubatswe muri za 1940-45 nyuma yintambara ya kabiri yisi, ahubwo niba barigishijwe nana D5,D4 ni byiza Cerayi yo muyireke yaje nyuma cyane., mubajije abantu bize hariya wasanga harimo benshi mu bayobozi wasanga barahanyuze.

  • ariko ndabona bamaze gutera intambwe kandi nizeyeko iterambere ko nabo riribageraho

  • Yeee???? No mumyaka makumyabiri ntakirahinduka, uku siko bivugwa!!!!!!!!!!

  • Ni ukuri ndabyemeranywa nabandi bose iri shui ntirijyanye n’iki gihe. Ariko dukore ka analysis gato. Mu Rwanda kuva kgli hano za Mageragere kugera Nyaruguru, kagitumba, Bugarama, nahandi amashuri asa gutya ugirango si hafi ya yose? ndetse amenshi ari inyuma cyane y’iri. Abayobozi bacu bamwe aho kwirirwa bari mu mashyengo n’ikinamico ibi byakaberetse ko rimwe na rimwe babeshya. Bravo Umuseke ubanza hari icyo bizamara

  • eh ni hatari kabisa uziko nanjye ariho nize muriza 93 none ntakirahinduka ni danger ariko bapfa guhabwa ubwenge gusa ibindi birizana nanjye nabaye umugabo.

  • ndabona ari PLAN TYPE binyibukije i cyahinda hepfo 1985 hacungwaga n’abapadiri dufite abarimu b’ababikira, icyo gihe byari byiza n’ubuzima buryoshye kuki muterekanye imisarani!!!!!! aho i cyahinda navugaga hari imisarani PLAN yayo ntahandi ndayibona yari yubatse kuri pente ikagira icyobo cya vidange hepfo haruguru hakaba aho basukamo amazi akazisukura zose icyarimwe ikindi nta nzugi yagiraga kandi ukajyamo ntihagire ukubona!!!! IGISEKEJE!!!!!! rimwe ingurubez’abaturage zajyaga zisesera munsi wajya kwiherera ukabona iri munsi!!! maze ubwo ugahita iyihururiza imijugujugu amabuye yewe kera habayeho. abapadiri mwakoze neza.

  • bizakemuka, ariko rero nawe ntabwo warebye neza ririya bendera muri iriya myaka wavuze ntabwo ariryo ryari rihari kandi nikintu gikomeye ikindi ntirijya ahabonetse hose. bariya bana rero barazwi kandi bizatungana buhoro buhoro.

  • Genda nyaruguru urarengana.nange niho mvuka nize hanyuma yahoo mbere yintambara ariko ubu ndumuntu ukomeye.ntiwumva ko batsinda se?ariko leta nigire icyo ikora rwose

  • mu gihe cyacu gikongoro havukakaga abahanga  niba nubu ari ko bimeze simbizi. Twiga muli secondaire umwana w’umunya gikongoro niwe wandoderaga za T.P

  • Nizereko ariko nubwo infrastructure zitameze neza, umuyobozi w’ikigo afite inshingano zo gukora maintenance y’izihari, amafaranga agenerwa ishuri harimo no gusana ibyangiritse.(ibibaho). Office y’umuyobozi nayo ikagira gahunda bitandukanye n’ibyo mbona, abana bagakangurirwa isuku. ibyo ni ibishobora gukorwa by’ibanze hatabayeho izindi interventions externes

Comments are closed.

en_USEnglish