Digiqole ad

Umuyobozi w’Abafana ba Rayon yakuriweho ibihano BYOSE yari yafatiwe

Kuri uyu wa 10 Kamena nibwo Claude Muhawenimana uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu nibwo yahawe ibaruwa imumenyesha ko yavaniweho ibihano byose yari yafatiwe kubera imirwano yakurikiye umukino wa Rayon Sports na AS Kigali wabaye mu kwezi kwa kane.

Claude Muhawenimana uyobora abafana ba Rayon mu Rwanda
Claude Muhawenimana uyobora abafana ba Rayon mu Rwanda

Claude yari yafatiwe ni ukumara imyaka ibiri atagera ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda n’ihazabu ya 500 000Rwf. Ashinjwa gukangurira abafana ba Rayon kwanga Nzamwita de Gaule, umuyobozi wa FERWAFA

Claude Muhawenimana akaba iki gihe yaratawe muri yombi na Polisi y’igihugu ndetse aza kugezwa imbere y’ubutabera agirwa umwere.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu muyobozi w’abafana ba Rayon yageze imbere y’akanama k’ubujurire ka FERWAFA atanga ibimenyetso by’ubujurire agaragaza ko nta cyaha yakoze kuri uwo mukino.

Muhawenimana yabwiye Umuseke ko yamenyeshejwe ko ibihano yabivaniweho mu ibaruwa yahawe kuri uyu wa kabiri. Nta byinshi yarengejeho kuko ngo hari gahunda zihutirwa yari ahugiyeho.

Ikipe ya Rayon Sports, uwari umutoza wayo Luc Eyamael, uwari umunyamabanga mukuru wayo Olivier Gakwaya kimwe na Claude Muhawenimana bafatiwe ibihano bikomeye icyo gihe kubera uwo mukino.

Ibi bihano Rayon Sports yarabikoze ikina umukino na Musanze nta mufana uri ku kibuga, biviramo uwari umutoza wayo gusezera kuko yari yahagaritswe imikino umunani, ndetse nyuma y’ibi bihano nibwo Olivier Gakwaya yaje kwegura ku mwanya we.

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • arega rayon sport uwashaka wese kuyibangamira ntago byamworohera ibihano byo wagirango uwabifashe yarari kwitura umujinya aba rayon kandi bidashoboka nibige kuyobora bitandukanye no guhana ibirenze urugero

    • gukuraho ibyo bihano se Rayon imaze kubura ibikombe byose yakiniraga biyimariye iki ? commission ya discipline igeze ku ntego zayo. gusa Gutsinda kwa rayon bizakomeza bibabaze benshi ariko bage bababara gisportif nk’uko natwe ku cyumweru twababaye gisportif nyuma yo kuvamo kuko ntaho twari guhera duhangana n’uwo ari we wese kubera arbitrage yari yagenze neza twaremeye ahasigaye dukora faire play hagati yacu n’abafana ba APR. Murakoze.

  • Hari ferwafa ikuriwe na de gaule yari yamurenganyije yagombaga kubona ikibazo aho kiri(arbitre, n’uwamu wamupangiye gusifura iriya match kandi yari yasifuriye amakipe yombi muri phase aller bikavugwa ko yasifuye nabi) ikareka kwitura umujinya aba Rayon kandi bidashoboka, ntago ari ikintu cyakubakira cv niyo mpamvu uwamubanjirije (Ntagungira Celestin “Abega”na arbitre  Kabanda Felicien) FIFA yababonyemo ubunararibonye ibahamagara mu gikombe cy’isi. aliko tugaruke kuri de gaule na ferwafa ayoboye uretse kuba yarayifashe mugihe shampiyona yari yarashakiwe umuterankunga na Ntagungira Celestin “Abega”icyo mbona ni uko yatangiye kugaragaza ko shampiyona itaha itazabona umuterankunga cyane ko byigaragaje mu gikombe cy’amahoro aho cyabuze ugishakira umuterankunga kuko uwagombaga kubikora yari ari guhangana na Rayon Sport mu mwanya wo gushaka umuterankunga. gusa reka turebe niba Rayon sport itaramweretse igihandure buri shampiyona itaha izabona umuterankunga. gusa  Claude Muhawenimana uyobora abafana ba Rayon mu Rwanda umutesheje(de gaule) equilibre utesheje ikipe ya Rayon amahirwe aliko rero wafashe umwanya wose uwuta kuri ibyo aliko nawe birakugora kubona umuterankunga.

    • Mwaramutse, yewe ibi byose ntagihe tutabivuze ko abo bagize ingirwa commission ya Discipline ya FERWAFA gahunda zabo zarimo no kuzunguza Equipe ya Rayon. none babonye ibuze championat inabuze icy’Amahoro bati ibihano bikuweho.!!!, (bimaze se iki ) ?  ntacyo bitumariye., ahubwo ni uko na CEDRIC yabuze gikurikirana nawe ajuriye bahita babikuraho kuko nta cyo babona yaba aje kubabangamiraho (ngo abe yabatsinda mu irushanwa iryo ariryose : ni ukuvuga haba championat cyangwa igikombe cy’amahoro). gusa ibyo bashatse babigezeho nta kundi.. icyo twisabira abayobozi ba Rayon ni ukumenya ko gutsinda no gukomera kwa Rayon bibabaza benshi  , ibyo rero nibibatere ingufu zo kubaka Equipe maze dukomeze dutsinde nabo bababare (ariko bajye bababara  gi sportif kuko niyo mpamvu gufana bibaho). none se hari utarabonye  ko ku cyumweru hagati y’abafana ba APR  na RAYON twari twibereye mu busabane (faire play) nta kibazo cyari hagati yacu nyuma yo gutsinda cyangwa gutsindwa, kubera nyine ko twabonye ko gutsindwa byatewe n’amakosa yacu (Rayon) manqué d’Entraineur ariko bidaturutse ku rundi ruhande ( kuri arbitrage :   urugero nko kuri cyagihe cya AS Kigali, cyangwa ikindi) ibi bituma ntawe uhangana na mugenzi we bapfa ubusa watsindwa ukemera.. merci.

  • Mwaramutse, gukuraho ibyo bihano  nyuma y’aho Rayon iburiye ibkombe byose ni kimwe mu bimenyesto simusiga bigaragaza ko Ingirwa commission ya Discipline ya FERWAFA yari ifite inshingano zo gutesha umutwe Rayon kugeza kuri uru rwego rwo kuyibuza ibikombe byose. birerekana ko na CEDRIC hashyizwemo ingufu zo kujurira ibihano bye nabyo byakurwaho kuko ntacyo yaba aje gukiza. turasaba rero abayobozi ba Rayon kumenya  ko gutsinda kwa rayon bibangamira benshi. ariko rero nibubake Equipe bahereye kuri coaching staff maze ikomeze itsinde ariko n’abo bababara bajye babara gi Sportif nk’uko natwe twababaye gisportif nyuma yo gukurwamo na mukeba APR, kuko  ntawundi twashyizeho uruhare rwo kuvamo kwacu, arbitrage yagenze neza kuburyo abafana twaremeye ahasigaye dukora faire play n’abafana ba APR, kuko ntacyo twari gupfa kindi. Ubundi duteranywa na Arbitrage  gusa. murakoze.

  • umwana wanzwe ni we ukura murarushywa n’ubusa….

  • gukuraho ibyo bihano se Rayon imaze kubura ibikombe byose yakiniraga biyimariye iki ? commission ya discipline igeze ku ntego zayo. gusa Gutsinda kwa rayon bizakomeza bibabaze benshi ariko bage bababara gisportif nk’uko natwe ku cyumweru twababaye gisportif nyuma yo kuvamo kuko ntaho twari guhera duhangana n’uwo ari we wese kubera arbitrage yari yagenze neza twaremeye ahasigaye dukora faire play hagati yacu n’abafana ba APR. Murakoze.

  • Ubu ntibigaragariye amaso ya rubanda rwose ko FERWAFA ya De Gaulle yanduranya? Kandi amaherezo De Gaulle natareka guhangana na Rayon ateshejwe guhangana n’ibidindiza iterambere ry’umupira azisanga asigaranye shampiyona irutwa na karere yo ku gasozi y’abana bato. Ubu koko ntabona ko ikibazo cy’umupira wo mu Rwanda gishingiye kuri arbitrage irimo ruswa?

  • Ubundi se wajyira ngo si trick De Gaule  yari yakoresheje kujyirango adukureho ibikombe waruziko iyo twirwanaho tukabitwara Atari guhana ikipe yose cyangwa bakadukuraho amanita nkuko byabaye kuri Inter Milan mu myaka ishize?erega nta muntu wahungabanya ikipe ya rubanda uko yishakiye,ni hahandi Rayon izakomeza yitwe Rayon kandi ntizabura gukomeza ibigwi no kongera abafana,abo tubyara nukubabwira ko ikipe ari Rayon ubundi bazavuge baruhe.

  • Noneho mbonye ko ikipe ni Rayon kabisa urabona ukuntu yahagurukije umuyobozi wa ferwafa ba arbitre, komite za discipline n’abandi tutamenya babiri inyuma ngo barebe ko bayitesha ibikombe byose aliko tujye duhangana de maniere sportive twemere ko hagomba kubaho utsinda n’utsindwa aliko twe gukoresha imananiza yose ashoboka kugirango ikipe runaka itsinde cg itsindwe hari abo numvise bavugako abafana ba Rayon barwanye ku mukino wa As kigali kuberako babonaga ko bashobora kubura igikombe aliko bitaraba none se ko aho bakibuze bigaragara ko batarwanye? buri rero mbona aho bigeze Rayon sport yitonze yafata biriya bimenyetso byose igahita ijya muri CAF aho niho honyine twamenyera ukuri kuri muri iyi shampyona yose. naho ubundi de gaule wabo ntaho agiye azahora ahanganye na Rayon yanyu. harya ngo bamwangishije abafana ba Rayon ahubwo nge mbona yanapanze akantu nk’ako kabaye yakagombye no kutawureba akizera uwo yatumye(arbitre) kugirango wa mwuka mubi awirinde mumutekano usesuye.

  • Ariko ubanza ziriya ari imbabazi bagiriwe atari ibyaha basanze bitabahama kuko niba muri kuburana muri babiri ni uko hari uba afite amakosa , ayo makosa rero uyafite agenerwa igihano hakurikijwe amategeko niba amategeko ahannye uwo atagombaga guhana uwayakoresheje aba yabogamye bityo nawe hamwe n’aho yabogamiye bakaba bakwiye igihano kingana cg kirenze icyo bari bageneye adversaire none kuki atari ko biri kugenda ?

  • Mu Rwanda hatari izina Rayon ubanza stade ntawazikandagiraho kuko ndabona ivugisha benshi ubndi ugsigara urebwa na de gaule wabo.

Comments are closed.

en_USEnglish