Digiqole ad

Mashami niwe wagizwe Ass. Coach mu Amavubi. Ariko ntarabibwirwa

10/06/2014 – Mashami Vincent usanzwe  utoza ikipe ya APR FC niwe FERWAFA yemeje ko aba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko ubuyobozi bwa FERWAFA bwabitangarije Umuseke. Uyu mutoza ariko we yatubwiye ko atarabimenyeshwa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Mashami Vicent avuga ko we akiri umukozi wa APR FC
Mashami Vicent avuga ko we akiri umukozi wa APR FC

Kayiranga Vedaste visi perezida akaba n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yabwiye Umuseke ko nyuma yo kugirana ibiganiro n’uwari usanzwe yungirije Casa Mbungo André bamwemereye gusubira mu ikipe asanzwe atoza, akagahita asimburwa na Mashami Vincent.

Yagize ati “ Casa twaraganiriye birambuye tumwerera gusubira mu ikipe ye ya AS Kigali, ubu Mashami niwe twamaze kwemeza kungiriza wa Stephan Constantine .”

Kayiranga akomeza avuga ko n’ubwo Casa avuye mu ikipe nkuru y’igihugu ariko agomba kuguma mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 aho n’ubundi yari asanzwe yungirije Richard Tardy.

Mashami Vincent wagizwe umutoza wungirije yabwiye Umuseke ko ataramenyeshwa iyo nkuru icyo azi ari uko akiri umutoza w’ikipe ya APR FC.

Mashami yagize ati “ Oya, ni mwe ba mbere mbyumvanye, icyo nzicyo ni uko nkifite amasezerano mu ikipe ya APR FC ubwo ibyaba byose FERWAFA yabanza kubiganiraho n’ikipe ya APR FC

Tumubajije niba we (Mashami) namara kubimenyeshwa azabyemera yasubije ko byabanza kuganirwaho n’impande zombi.

Yagize ati “Gutoza ikipe y’igihugu ni iby’agaciro ariko ndacyari umukozi wa APR FC byabanza kuganirwaho n’impande zombi.

Gatete George umuvugizi wa APR avuga ko hakiri inzira ndende ngo bemerere umutoza Mashami kujya mu Amavubi kuko akibafitiye amasezerano, bakaba nta mutoza wungirije bafite kandi FERWAFA ikaba itarabegera ngo ibabwire ko ishaka umutoza Mashami.

Mu mezi ane ashize nibwo Vincent Mashami yagizwe umutoza mukuru wa APR FC asimbuye uwo yari yungirije Andreas Spier wari umaze kwegura.

Mashami wahaye APR FC igikombe cya shampionat uyu mwaka, ari mu kiciro cy’abatoza bakiri bato bagaragaza ubushobozi mu gutoza u Rwanda rufite muri iki gihe.

Photo/Jean Paul NKURUNZIZA/UM– USEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Turambiwe amatangamutima ya FERWAFA adafite icyo ashingiyeho. APR niyo igira abatoza beza bafite ubushobozi gusa??? Ntaho ruhago nyarwanda iteze kugera muruhando mpuzamahanga pe!!

    • Niba ibyo FERWAFA yakoze biciye mu mucyo njye sinumva amarangamutima abirimwo!Kuko niba bakubwira ko Federation yagiranye imishyikirano na Casa ubwo koko icyo uryoza Ferwafa ni iki?Ikindi niba Mashami bamuhisemwo ari umutoza Titulaire muri APR urumva ayo marangamutima yo yaba adafite ishingiro?Keretse niba utemera ubushobozi bwe!!!Twe turi kumwe na Ferwafa 100%,MASHAMI courrage wangu wabona wowe na Constatino mwongeye kuzuza Amahoro!!Ndabifuriza kwemeza abambaye ikirezi bakakibona mu rindi bara!!!!

  • Ariko abantu bazi gusetsa! Ngo APR ntacyo ibiziho kandi ariyo ibiri inyuma? Mashami ntibamushaka kumwohereza mu mavubi ni uburyo bwo kumwikuraho bidasakuje!

Comments are closed.

en_USEnglish