Tour du Rwanda ya 2014 izatwara agera kuri miliyoni 400
Kuri uyu wa kabiri nimugoroba, mu kiganiro n’abanyamakuru ku mutegurire ya Tour du Rwanda 2014 izaba mu kwezi kwa 11, Aimable Bayingana umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare yatangaje ko iri rushanwa uyu mwaka rizatwara ingengo y’imari ya miliyoni 400 cyangwa irengaho macye . Tour du Rwanda iheruka yatwaye amafaranga miliyoni 370 y’u Rwanda.
Iri rushanwa rikazaba hagati ya tariki 16 na 23 Ugushyingo 2014, rikazitabirwa n’ibihugu bigera kuri 11 byari byitabiriye Tour du Rwanda y’umwaka ushize, ubu hakaziyongeraho n’ibindi bihugu bishya bya Australia na Singapore.
Mu iriushanwa ry’uyu mwaka hakaziyongeramo agace k’isiganwa (Etape) gashya kazava mu Karere ka Rubavu kugera mu Mujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Iyi etape izaba ireshya n’Ibilometero (Km) 173 ikazaba ariyo ndende ibayeho mu mateka ya “Tour du Rwanda”.
Muri uyu mwaka kandi no Mujyi wa Ngoma ku nshuro ya mbere kuva iri rushanwa ryajya ku rwego mpuzamahanga bakazakira “Tour du Rwanda” iwabo.
Uduce (etapes) tugize iri rushanwa rizaba ku nshuro ya gatandatu:
1. Prologue niyo izabanza kuva kuri stade Amahoro bazenguruka Umujyi wa Kigali bakagaruka kuri Stade Amahoro.
2. Stade amahoro – Ngoma (barare i Rwamagana)
3. Rwamagana – Musanze
4. Musanze – Muhanga
5. Muhanga – Rubavu
6. Rubavu – Nyanza
7. Huye – Nyamirambo
8. Stade Amahoro bazunguruka Kigali bagaruka kuri Stade Amahoro gusoza.
Iri rushanwa ubushize ryegukanywe n’umunyafrica y’Epfo Dylan Girdlestone; ku rutonde rusange umunyarwanda waje bugufi ni Jean-Bosco Nsengiyumva (6) na Niyonshuti Adrien (9) wabigize umwuga muri Afurika y’Epfo.
Aimable Bayingana, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) avuga ko bakomeje kwifuza ko iri rushanwa ryakwaguka abasiganwa bakajya bagera n’i Burundi, gusa ngo haracyarimo inzitizi z’uko Abarundi batarabishaka, kuko ngo n’ubu muri “Tour du Rwanda” nta kipe y’i Burundi yitabira.
Bayingana avuga ko “Tour du Rwanda” igira uruhare mu kumenyakanisha umukino w’amagare mu karere kandi ngo abona rimaze kuba irushanwa rikomeye ku buryo abaryitabira bakitwara neza babona amakipe mpuzamahanga yabigize umwuga, aha yatanze urugero rwa Daniel Teklehaymanot umunya-Eritrea waryegukanya muri 2010 nyuma akabona ikipe ya MTN Qubeka muri Afurika y’Epfo.
‘Tour du Rwanda’ yatangiye mu 1988, ariko mu 2009 nibwo bwa mbere yemewe ku rwego mpuzamahanga na Union “Cycliste Internationale” nka rimwe mu marushanwa ya ‘UCI Africa Tour’ icyo gihe yegukanywe n’umunyamaroc Adil Jelloul.
Ku rwego rw’u Rwanda ariko Abraham Ruhumuriza niwe ufite umuhigo wo gutwara iri rushanwa inshuro eshanu yikurikiranya (2002, 2003, 2004, 2005), anaryisubiza muri 2007.
Abandi Banyarwanda batwaye iri rushanwa barimo Adrien Niyonshuti (2008), Bernard Nsengiyumva (2001), Faustin Mparabanyi (1990), Omar Masumbuko (1989) na Celestin Ndengeyingoma waritwaye bwa mbere riba mu 1988. Gusa kuva ryajya ku rwego mpuzamahanga nta munyarwanda wari waryegukana.
Kugirango Amakipe y’u Rwanda azitware neza uyu mwaka, Bayingana avuga ko bamaze igihe bayategura ku buryo buhoraho mu kigo cy’imikino y’amagare kiri i Musanze. Avuga kandi ko hazabaho irushanwa rito ryo gusuzuma amakipe y’u Rwanda mbere ya “Tour du Rwanda” mu kwezi kwa Ugushyingo.
Inzobere z’impuzamashyirahamwe mpuzamahanga y’amashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare “UCI” zishingiye ku makipe ayitabira amarushanwa yo muri Afurika n’uko aba ateguye n’imigendekere yayo zivuga ko “Tour du Rwanda” ari irushanwa riza ku mwanya wa kabiri muri Africa inyuma ya “Tropical Amissa Bongo (Gabon)”.
Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com