Digiqole ad

Iturufu isigaye yo gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho ni FDLR – Gen.Kabarebe

Muri iyi week end ishize abanrwanyi 84 bo mu nyeshyamba za FDLR n’ababana nabo 225 bageze ahitwa Kitogo muri Congo baje kurambika intwaro zabo hasi bagasubira mu buzima busanzwe. Ibi bikorwa bya FDLR Ministre w’Ingabo w’u Rwanda avuga ko abona ari umukino wa Politiki uri gukinwa na FDLR n’ibihugu biyoshya.

Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe aganiriza Inteko y'Urubyiruko ya 17
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe aganiriza Inteko y’Urubyiruko ya 17

Itsinda rya MONUSCO rishinzwe ibyo gusbiza abarwanyi mu buzima busanzwe muri Kivu y’Amajyepfo, ku cyumweru tariki ya 8 Kamena ni bwo ryakiriye abo barwanyi. Kuwa gatandatu nabwo bari bakiriye abandi basaga 50. Biteganyijwe ko kuwa kabiri w’iki cyumweru ari bwo abo barwanyi bazakurwa aho bari bajyanwe mu guce kagenewe kubakiriramo kari ahitwa Walungu.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore muri Kivu y’Amajyaruguru yamaganye ko abo barwanyi ba FDLR baguma ku butaka bwa Congo Kinshasa, aho bashinjwa ibyaha byinshi. Bifuza ko bakoherezwa iwabo mu Rwanda.

Hashize iminsi umuyobozi mukuru wa MONUSCO, Martin Kobler atanze gasopo kuri FDLR abasaba gushyira intwaro zabo hasi ku bushake bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu. Icyo gihe Kobler yavugaga ko iyo gasopo ibarirwa mu minsi bitazarinda gufata ibyumweru.

Ubwo Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Gen James Kabarebe yatangaga ikiganiro mu Nteko y’Urubyiruko ku nshuro ya 17 i Kigali kuwa gatandatu tariki ya 7 Kamena 2014, yavuzeho kuri ibi byo gushyira intwaro hasi kwa FDLR.

Yavuze ko FDLR ishukwa na bimwe mu bihugu by’amahanga bishaka gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho, anavuga ko FDLR ubu igerageza guhimba amayeri yo kwibatiza irindi zina.

Yagize ati “Kuba FDLR iri hariya yidegembya amahanga arabizi, MONUSCO irabizi, si urukundo rw’abayishyigikiye ahubwo baba bashaka ko u Rwanda ruhora mu mukino wo guhiga FDLR rugasubira inyuma mu iterambere.”

Kuba hari bamwe barambitse intwaro hasi, mu mpera z’icyumeru gishize, Gen Kabarebe yabyise umukino wa politiki wo gushaka kwerekana ko FDLR itakiriho ariko nyuma bagashinga indi mitwe, ibi akabihera ku kuba abatanze intwaro ari bake cyane ugereranyije abarwanyi bivugwa ko FDLR ifite.

Yagize ati “Iturufu basigaranye kugira ngo basenye ibyo u Rwanda rwagezeho ni FDLR. Ubu barimo barashaka kuyibatiza no kwerekana ko yashyize intwaro hasi. Ni amayeri y’abashaka kuyishyigikira yo guhindura izina no kuyambika undi mubiri.”

Avuga ko ibi atari ubwa mbere bibaye kuko ngo hari bamwe bagaragaza kubogamira kuri FDLR.

Avuga ko ubwo ingabo z’u Rwanda zari zaragiye gucyura impunzi z’Abanyarwanda, zazanaga abana n’abandi bishwe n’inzara zigasaba imiryango ya Loni nka HCR gutanga imfashanyo cyangwa ubuvuzi bakanga ngo kuko ari u Rwanda rwabazanye.

Mu cyumweru gishize abarwanyi ba FDLR ahitwa Kanyabayonga bashyize intwaro hasi imbere y'abayobozi ba Leta na MONUSCO harimo na Lambert Mende Ministre w'ububanyi n'amahanga
Mu cyumweru gishize abarwanyi ba FDLR ahitwa Kanyabayonga bashyize intwaro hasi imbere y’abayobozi ba Leta na MONUSCO harimo na Lambert Mende Ministre w’Itumanaho wa Congo

Photo/Hetegekimana Philbert

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • hahaha.none se turafatiki twemer’iki njyewe narinzi ko bashizi ntwaro hasi bigiye kuba byiza kuruta no nibyo???? http://www.impanda.fr

  • niba aruko bakeka bamenye ko igihugu cyacu hamwe n’abayobozi bahumutse cyera iyo mikino barimo nababashuka bose bamenye ko bitazaborohera habe na gato kandi ko urwanda hamwe n’abanyarwanda tudashobora kwihanganira utuvogera ashaka kutubuza gusinzira.

    • Bavuzeko irigushyirintwaro hasi ndetse ikishyiramumaboko ya Monusco.Iyo ntambaruvuga sinzahuyivana wowe.

  • Bull shit FDLR muzatsindwa murabeshya

  • Afande rwose Kabarebe ubundi nemeraga ibyubwira abanyarwanda arikohano urambeshye kuko wavuzeko FDLR wayirangije kandiko iramutse igezekubutaka bwu Rwanda nta masaha bahamara.Ikibazo nyamukuru abayobozi bariguca kuruhande ni ugufungura urubuga rwa politiki.bakareka Rukokoma akaza, impunzi zigataha ntawe ubakomimbere.Murakoze gutambutsa igitekerezo.

    • @Rukokos, Afande Kabarebe yavuze ko ingabo z’abanzi zikomoka mu bajenosideri basize bayogoje u Rwanda ziba Kongo ingabo z’u Rwanda zazigananyije kuva kuzanganaga n’ibihumbi 150 kugera nko mubihumbi bitarenze hagati ya kimwe na bibili. Ntiyigeze avuga ko zarangiye muli Kongo. Kuva umwaka wa 2012 kugeza ubu hali ibihugu biha umusanzu FDLR na RNC ngo bongere ingabo n’intwaro zo gitera u Rwanda cyangwa guhungabanya umudendezo n’umutekano wacu. FDLR baranayishyigikila mu bundi buryo, halimo n’inkuga mu bya dipolomasiya na PR. Ibihugu n’imiryango ili muli uyu mukino turabizi/turayizi. Tuli maso, dutegereje ko bagerageza icyo bakora kirenze icyo; sinshidikanya yuko igisubizo cy’u Rwanda kizatinda cyangwa kitazaba igihagije kulinda u Rwanda, abarutuye, n’inyungu zarwo. Naho wowe ukomeze urote, uranjwa gusa. Ababashuka nta numwe uzohereza ingabo kubapfira. Naho mwe, kuko Afande Kabarebe yigeze kubibabwira, yaaba mwazaga mwese, mukagerageza guteraaho guhora mu piga mdomo. Mwatsinzwe cyeeeera mufite buli kintu. Mulibeshya ko muzava mu mashyamba mwihishemo, aho mwamenyereye gutoteza abanyekongo batagira kirengera, mukaza m’urwa Gasabo guhungabanya umudendezo n’umutekano byacu. U Rwanda si Kongo. Muve kubaboshya. Barabashuka.

      • Reka kubeshya ibyo Rukokos avuga ntabwababeshya.Natwe turasoma nicyo gitandukanya politiki ya mbere ya 94 nanyuma yayo.Ikindi,ibyo bita debate ntabwo arugutukana cyangwa kwikanyiza.Ibyo nibibi ku Rwanda no kubanyarwanda.Thx

    • Rukokoma we, menya iki kimwe:
      Abo bose ntawababujije gutaha nk’uko ubivuga, FDLR iraza ikajya i Mutobo ikakirwa neza ikanywa igikoma ikarya umuceri, bajya kuhava bagahabwa amafaranga yo kujya gutangiza ubuzima.
      Urubuga rwa Politiki ruzahore RUFUNZE kuri ba Rukokoma na bagenzi be bashaka kugarura politiki ya Hutu-Tutsi, barakagenda nk’amahembe y’imbwa….baragahora ishyanga aho badahana umuriro.

      Naho FDLR iyo wumva baha ubufasha nibamenye ko turi tayari, izi souris na clavier turabishyira hasi tujye kururasanira, abana bararurwaniye bararupfira, ba Afande Kabarebe aba bamaze gusaza ariko baradutoje, turi tayari nongere nsubire mu byo Kabarebe yavuze “FDLR ntabwo yamara n’isaha hano mu Rwanda” Turahari turi tayari bazibeshye.

      Icyo twifuza ni uko bataha mu mahoro nk’uko bahora babisabwa naho ubundi JAMAIS ntabwo tuzaganira n’abagenocidaires, ubyumve ubyiteho.

      Amarembo arafunguye nibatahe, turabizi ko harimo abana barengana n’abagore bafashwe bunyago. Nibarekure abana batahane na ba nyina, abafite ibyo bikeka umenye neza ko aribo banze gutaha.

      IKIBAZO NTIMUSHAKA KUMVA

      • Ibi uvuze ntanakimwe umuntu yafatamo.Utikuki:Imishyikirano yabaga muri 1989 hagati yaleta yu Rwanda ninkotanyi niko ubutegetsi bwicyogihe bwavugaga.Ndetse baribaranashyizeho urwego rushinzwe gushyiramubikorwa ibyo gucyura impunzi, harimo ibihugu byinshi na UNHCR.Ibikurikiyeho warabibonye.Ngo kugarura ikibazo hutu-tutsi, na Habyarimana yavugaga ko yakirangije.Ngo kuko bitakirimundangamuntu? nomu Burundi ntamoko abamundangamuntu.

  • erega mugani wa President iki gihugu cyarababaye , abo bari hanze bumvako bagomba kuza barwara , bameze nkbashaka gushotora ingwe yakomeretse , mugihe cyose batazaba babonako iki gihugu hari aho kimaze kuva gifite naho kigeze, birumvikana ko hari byinshi tugifite byo gukora ariko kujy hari ukavugako igihugu ntaho kijya, sinzi ko hari umunyarwada wakumva nho wowe uvugako ngo kubatinza ngo bizavamo ibi bibazo , sibwo ubagize ibihangane kandi wamugani kuyoborana navandi byarabananiye bagatorongera none babona igihugu kimaze kwisuganya kimaze gusa neza bakumva bagaruka bategeko ibyo bishakiye oyaaaa

  • ariko FDLR tuzayitsinda

  • rukokos,munyaneza amazina yanyu nyatangije nakanyuguti gato cyane ariko rero reka mbabwire niba mutekereza ko ibyo muvuga ari byo koko bibarimo ,muribeshya cyane. ariko ndumva nimutabyikuramo muri muri bamwe bazajya kugiti amasasu akababona ,kuko numva imyumvire yanyu ari ho iganisha. ibindi rero byanyu mwivugisha muranjwa, ntegereje gusa ko mubikora mukavumburwa, nanjye nzaba uwambere mu kurisohora mu mbunda kuri tapi rouge bose babireba dore ko ari njye ubanza kuva mu modoka , iyo icyo gikorwa cyagezeho , kuko nemerwa cyane kubera kudahusha. abo bene wanyu nabo ushyigikira reronabo ushyigikira ibyabo bikazaza nyuma, bagerageje kurenga umupaka , dore ko aribyo byago byabo , ntawe uzashobora ,kongera gusubira muri Kongo bose bazatikirira aho .ahubwo bazaze bose hatagize usigara wenda sha umujinya wange wo kutagira umubyeyi numwe nawubamariraho .

  • FDLR ntabwo ishaka guteza intambara mu Rda, niyo mpamvu bashize hasi ibirwanisho gusa ntabwo bifuza gutaha hatabayeho ibiganiro ngo Leta y’u Rda yemere gutanga urubuga rwa politique kubatavuga rumwe nayo. Ntakindi kintu na gitoya basaba usibye urubuga rwa Politique gusa kubera Leta iriho itinya abantu babasha gutanga ibitekerezo byabo.Tureke kwikunda ahubwo tujye dushyira imbere inyungu z’abanyarwanda bose ndetse n’igihugu en general.

    • IBIGANIRO bigamije iki ariko?
      Pas question, abantu bamaze imyaka mu mashyamba ya Congo bica bafata ku ngufu
      nibo basaba ibiganiro ngo urubuga rwa Politiki? hahahhahaha
      Urubuga runini mu Rwanda ni stade Amahoro bazaze barujyemo bidagadure

    • Yewe sha Kalambizi, urubuga mwali murufite cyera twabonye icyo mwarukoresheje, musiga amahano y’imivu y’amaraso y’inzirakarengane muli iki gihugu cyose. Tubona buli munsi ibyo muliho mukorera abanyekongo babahaye aho mwabunda ngo murigate ibisebe Inkotanyi. zabasigiye zimaze kubanesha. Ndi mwe nakwicuza ububisha n’ubugome bubuzuye, nkanasaba imbabazi abanyarwanda ayo mahano mwasize mukoreye urwababyaye, mugataha, abafite amaraso bakajyanwa imbere y’inkiko, abatayafite bagaca i Mutobo nk’abandi babasiye murayo mashyamba cyera bo bakaba ubu bifatanije n’abandi banyarwanda kubaka urwababyaye. Kandi ibyo nimutabishaka, nta kibazo, mugume iyo. Nimugerageza kuugariza u Rwanda mwifashijije intwaro, ingabo zacu zizi uko zizabafata, sibwo bwambere zibamenesha u Rwanda. Nimushaka kuguma muli Kongo abanyekongo bakabyemera, ibyo bireba abanyekongo namwe. Icyo tutazihanganira gusa nuko mugerageza kudutesha umwanya wo kwiyubakira igihugu tukiteeza imbere, aho mwenekanyarwanda uwo ariwe wese yiyumva yisanzuye. Nta rubuga rwa politike ruhabwa abicanyi ruhagwa nkamwe. Ngo tureke kwikunda? Ahubwo abatikunda, biyanga nibo bemera kugirana ibiganiro n’abamaze imbaga z’abanyarwanda, kandi tuzi neza yuko bafite imigambi imwe gusa kuva cyera: kurangiza “akazi” bateshwejwe n’Inkotanyi muli 1994. Muhitemo uko mubishaka: mutahe, murwane, cyangwa muhere mu mashyamba no mu byobo mubundiyemo. C’est votre choix. Nta munyamahanga uzahindura izo choix naho bagira bate. Hali igihe batabafashije se? Byabagejeje kuki?

  • Gutsindwa baratsinzwe ahasigaye nibatahe cg umuntu azabasangeyo sinabonye ibyashyize imbunda hasi ari ibisaza

  • abana b’ u Rwanda turahari kandi turi tayari kururindaabashaka gutaha bazatahe,naho abashaka inabi tubarusha ubushobozi bw’inabiRukokoma nabandi muribeshya cyane,abanyarwanda tumaze kumenya neza icyo dushaka

    • Iyo nabi muhra murata ko imaze imyaka 20 muyikoresha ku bantu byabamariye iki? Icyo mbona ni kuo mukwiye guhindura mugakemurisha ibibazo ineza mukagira icyo muzajya muratira abo muzasiga.

  • Uwampa umwanya muto nkagirana ikiganiro nabo baje IMUTOBO bahoze arabarwanyi ba FDLR ngo mbigishe amasomo 3. HUMANITY (Ubumuntu) ETHICAL VALUES (Gukora ibikwiye) WHO ARE YOU/ Military or Salves (Urimuntu ki, Umusirikare cyangwa umucakara). byaba byiza na ba RUKOKOMA nka Twagiramungu akabyumva! birababaje umuntu ufite amaboko mazima numutwe muzima aho gukora ngo abeho???? akarwanira kuba KABAREBE MINISITIRI w’INGABO kwisi yose mugihugu runaka uyumwanya NUMWE GUSA ntabawukoraho ari 2. ikibazo gihari ninde wababwiye ko kumwengwa ko ukora ikintu runaka aribyo biguha amafaranga??????? kiki ntawaharanira kuba Bill GATES aho kuba President! mpamya ko ntamashuri mweze ntacyo yabamariye, mwese urwo rukundo rwigihugu mufite?????? ko ntanumwe wigeze ukora BUSINESS PLAN itwereka uko twakubaka imihanda, ibiraro, Amashanyarazi, amazi meza!!!!!!!! ariko mwese murasakuriza kumaradio ngo ndashaka kuyobora Abanyarwanda…………..!!!!!! abandi bakica abana bigihugu ngo nibaze muri FDLR bazahireka ubutegetsi bwa Kagame, hanyuma se mwese muzahita muba President……..!!!!! muzongera murwanire uwomwanya kandi numwe gusa. 1. nimushake icyomukora nimuve mumanjwe!!!! Afande Kabarebe Uzampe akanya nibwirire abo banyarwanda bave ibuzimu baze ibuntu.  murakoze.

  • Afande,kuki mukomeza guta umwanya ku bantu bari hanze y’igihugu mwaretse tugategura neza abanyarwanda bari mu gihugu kuko aribo bagifitiye akamaro nibo barimo kucyubaka ,hanyuma abashaka kugisenya, mwaretse tukabima amatwi tukabima ijambo bashaka bagataha cyangwa bakabireka twebwe tugakomeza tukubaka,erega buriya niyo wubatse ugakomeza ugusenyera biramugora,uwampa umwanya n’ubushobozi bwo kwigisha ngo nkwereke uko mbigenza,icya mbere nakora nakwigisha buri munyarwanda wese ubishaka uri mu gihugu akabona training za gisirikare,hanyuma nkareba niba izo ngegera zabasha kurwana n’abanyarwanda bose.

  • abavuga ngo nyakubahwa ministri arata umwana oya rwsoee ninshingano ze, kugira ngo abwire izo nkora busa ko ntaho zamenera kandi ko ibyo zivuga ai ukwirirw zita inyuma ya huye, kandi ikindi aba agomba kuguhumuriza abanyarwanda ko ibyo bihuha birirwa bumvana izo nkorabusa za FDLR ntacyo zahindura kubimaze gukorwa mugihugu mu kugiteza imbere! ababvuga bazavuga kandi igihugu gikomeze gitere imbere ! vive RDF 

Comments are closed.

en_USEnglish