Digiqole ad

Abanyarwanda 6 batoranyijwe muri gahunda ya Obama bagiye kujya muri USA

Abanyarwanda batandatu bakiri mu cyiciro cy’urubyiruko batoranyijwe muri gahunda ya Perezida Barack Obama izwi nka “Young African Leaders Initiative (YALI)” baraye bakiriwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mbere yo gufata indege mu mpera z’iki cyumweru berekeza muri Amerika gukurikira amasomo y’ibyumweru bitandatu ajyanye no guteza imbere ibyo bakora.

Aba nibo bagiye kugenda bahagarariye u Rwanda muri USA, bakazavayo bahuye na Perezida Obama.
Abatsindiye  kujya muri USA muri gahunda ya YALI Washington Fellowship yatangijwe na Perezida Obama.

Gahunda ya YALI yatangijwe na Perezida Barack Obama mu mwaka wa 2010, mu rwego rwo guha ubushobozi urubyiruko rwa Afurika mu nzego zose z’ubuzima bw’ibihugu nk’abayobozi b’ejo hazaza ba Afurika.

Uru rubyiruko rw’Abanyafurika rugera kuri 500 rurimo na batandatu (6) b’Abanyarwanda (Colombe Ituze, Doreen Karake, Gilbert Mucyo, Marcel Mutsindashyaka, Nadia Hitimana na Vincent Kalimba) rurahaguruka mu mpera z’iki cyumweru rwerekeze muri Amerika, aho ruzakurikirana amasomo muri za Kaminuza zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n’icyo bahisemo.

By’umwihariko Abanyarwanda bagiye kugenda muri iyi gahunda barimo abaziga ibijyanye n’imiyoborere, ubushabitsi (business) no kwihangira imirimo.

Aba batandatu batoranyijwe mu barenge 1 000 mu Rwanda bari basabye, bakoreshwa ibizamini n’amabazwa yo kureba niba koko bakwiriye guhabwa ayo mahirwe yo kujya muri iyi gahunda ya Perezida Obama bazanibonanira ubwe nibayarangiza.

Mu ijambo yagejeje kuri aba basore n’inkumi, Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Donald Koran yavuze ko bizeye ko nibagaruka mu Rwanda bazazana impinduka n’ibitekerezo bishobora gutanga umusanzu muri ejo hazaza h’igihugu.

Yagize ati “Ni itsinda ry’abantu bakiri bato kandi batanga icyizere ko bazagira uruhare rukomeye muri ejo hazaza h’u Rwanda n’umubano warwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ambasaderi Koran kandi yavuze ko bateguye n’uburyo bwo kuzakomeza kubakurikirana nibagaruka mu Rwanda kugira ngo ibyo bize bitazapfa ubusa.

Ambasaderi Koran avuga ko aba bajeune bazahindura byinshi mu buzima bw'igihugu cyabo mu gihe kiri imbere
Ambasaderi Koran avuga ko aba bajeune bazahindura byinshi mu buzima bw’igihugu cyabo mu gihe kiri imbere

Leta Zunze ubumwe za Amerika kandi zateguye Miliyoni zigera kuri eshanu z’Amadolari (5 000 000$) zizatera inkunga imishinga uru rubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika rushobora kuzakora hagendewe ku ifite akamaro kurusha indi.

Kalimba Vincent, ukorera umushinga witwa “Technoserve” ufasha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-30 rwo mu bihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda kongera ubumenyi kugira ngo babashe guhindura imibereho yabo babinyujije mu kwihangira imirimo, ni umwe muri batandatu batoranyijwe mu Banyarwanda 1 000 bari biyandikishije muri iyi gahunda.

Kalimba yadutangarije ko agiye gukurikirana amasomo azamufasha kongera ubumenyi mubyo akora byo kuyobora no gufasha urubyiruko kongera ubumenyi no kwiteza imbere babinyujije mu kwihangira imirimo.

Ati “Ubwo bumenyi nitubugarura nzakusanya bagenzi banjye mbasangize ibyo nzaba nkuyeyo kugira ngo n’ubwo benshi batazajyayo byibuze impamba nzaba nzanye nzayisangize abandi kugira ngo igere kuri benshi.”

Aba banyarwanda uko ari batandatu bose bavuga ko uretse kubabazajya gufata amasomo azatuma batera imbere, bakanateza imbere ibyo bakora, ngo ni n’uburyo bwiza bwo kubaka ubumwe n’umurongo mugari n’abandi ku Isi.

Biteganyijwe ko uru rubyiruko rw’Abanyafurika 500 rwatoranyijwe mu bagera ku bihumbi 50 bari biyandikishije nirurangiza amasomo y’ibyumweru bitandatu ruzahurira i Washington D.C. rugahura na Perezida Barack Obama mbere yo gutaha.

Abo banyarwanda bagiye gukurikirana ayo masomo:

– Colombe Ituze: Ukora ibijyanye n’imideri (Fashion designer) mu kitwa INCO Icyusa uzajya gukurikirana amasomo y’ubushabitsi no kwihangira imirimo muri Dartmouth College muri Leta ya New Hampshire.

– Doreen Karake: Umunyamategeko mu kigo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere RDB uzajya gukurikira amasomo mu bijyanye na “Public Management” muri Florida International University mu mujyi wa Miami.

–  Vicent Kalimba: Umujyanama mu bushabitsi muri Technoserve Inc nawe uzakurikira amasomo y’imiyoborere muri Wagner College muri New York City.

– Marcel Mutsindashyaka: Umuyobozi wa UM– USEKE IT Ltd kompanyi ifite urubuga rw’amakuru ububiko.umusekehost.com uzakurikira amasomo yo guteza imbere ubushabitsi no kwihangira imirimo muri Yale University muri Leta ya Connecticut.

– Gilbert Mucyo: Ukora ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho mu Urwego rukora ubuvugizi bwa Leta (OGS) nawe uzakurikirana amasomo ajyanye na “Public Management” muri Howard University i Washington, DC.

– Nadia Hitimana: Umukozi ushinzwe iby’ubuzima n’isuku muri Sustainable Health Enterprises, uzajya gukurikirana amasomo ku miyoborere muri Kaminuza ya Delaware.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Congratulations guys hope u’ll learn alot kandi bizabagirire akamaro mubisangize n’abandi!

  • twifurije aba bazagenda kuzagira urugendi ruhire kandi bakazakoresha neza aya mahirwe maze bakazateza imbere aho bavuka

  • Nizere ko batoranyijwe bagendeye ku bumenyi ngiro bafite kuko byagararagaye ko hari abantu bazi kuvuga gusa ariko nta cyo bashoboye gukora,

    • @Jeannine urabona gutanga exams mu bantu  1000 hagatsinda 6 icyo cyitaragarutsweho? Soma neza urebe Bios zabo nibyo bagezeho birasobanura ibyo ubajije. Congs guys muzaduhagarire neza kdi muzadusuhurize Obama

  • Jeanine wee ntakimenyane kiba muba Nyamerica nkahandi,humura rwose byakozwe mumucyo!!

  • ariko koko abanyarwanda dufite amahirwe menshi imana koko yirirwahandi igataha iwacu abana bacu imana ibagimbere kuko twambaye ikirezi ariko tumaze kumenya ko cyera imana ibafashe bana bacu naho jeannine iryo nishyari ribimutera.

    • Ariko wowe ko mbona ushaka kuba umukatolika cyane kurusha Papa? ubwo uravuga ko ikirezi dufite kurusha abandi ari ikihe? Muri 500 dufitemo 6 gusa ubwose abandi 494 baturutse hehe? Aya marangamutima duhorana atubuza gukorana ingufu ngo tugere ku birenze ibyo dufite. Tunyurwa manuma (kunyurwa n’ubusa). Naho kurenganya Jeanine ngo ni ishyari se nikihe kikweretse ishyari mu byo yabajije? Ushaka kuvuga ko ikimenyane kitakibaho se?Buriya ntekereza ko uhumuye amaso ukava muri sentiment zishingiye ku busa wabona ko hari byinshi ukeneye aho kwirirwa wishuka ko wambaye ikirezi bikakubuza gukorana imbaraga.

  • CONGZ GUYS MWARAKOZE BYAMENYWA NUWABIJYIYEMO BISABA UBWITANGE NO KUDACIKA INTEGE  GUSA ABO MUZA HAMWE AHO MUZABA MURI  HOSE MUZABE ABANYARWANDA BIYUBAHA BAKANARWUBAHISHA COURAGE

  • ni byiza cyane gusa bazaduhagararire neza bamenye ko aho abanyarwanda bageze hose ku isi baba intangarugero kandi bakaduhesha ishema we’re proud of u guyz

  • congs kuri aba basore , harimo umusore nka Gilbert umusore wumuhanga cyane kuva nacyera, aho nko muri NUR yari umunyeshuli uri Outstanding pe! turizera neza ko muzadhuagararira neza rwose! mukomere cyane ! 

  • My God!!!! happy to see Marcel. Uyu mwana afite impano yo gukora cyane no kwitanga, guca bugufi.Muzi kera akora muri cyber cafe ku Gisiment ariko nari narabuze aho yarengeye none niwe nyiri iyi site Umuseke nirirwaho? Disi karakuze courage sha Imana ijye ikwibukira ku muhate wawe. Ni ngaruka Kigali nzagusura. 

  • I am not surprised, nahoraga ntegereje igihembo Marcel azahabwa kuko this is a big achievement at his young age, congs to UM– USEKE team, mukomereza aho nizereko nagaruka noneho bizaba byiza kurushaho. We like the way you report. Abandi namwe congs kuko mwarakoze cyane biragaragara 1000 mukavamo muri 6 gusa keep it up.

  • please use this opportunity u get

  • Uru rubyiruko tubifurije urugendo rwiza kandi Imana izabagende imbere lnabashoboze mubyo bagiye kwiga,tuzasigara tubasengera natwe.

Comments are closed.

en_USEnglish