Digiqole ad

Ku myaka 13 yifuza ko imyambaro yamwitiriwe irenga u Rwanda

Shema Arnold umwana uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Babou, afite intego yo guteza imbere imyambaro ifite ikirango yise “Bright-Show (B-Show)” kugeza aho izajya icuruzwa ku rwego mpuzamahanga.

Umuraperi Babou arifuza guteza imbere iyi myenda ye.
Umuraperi Babou arifuza guteza imbere iyi myenda ye.

Kuva umwaka ushize, Babou yari amaze igihe atumvikana cyane mu bitaramo no itangazamakuru kubera ko yariho yitegura ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, ahitamo kuba agabanyije iby’ubuhanzi. Iki kizamini yaragitsinze ubu ari kwiga mu mwaka wa mbere ku kigo cyitiriwe Mutagatifu Andereya (Saint André) i Kigali.

Babou avuga ko impamvu aha agaciro kanini amasomo ari uko yumva n’amara gukura yazakomeza gufasha abantu akoresheje ubuhanzi ariko akanakoresha ubwenge yakuye mu ishuri mu gufasha abantu.

Babou, ni umuraperi watangiye gukora ubuhanzi afite imyaka icyenda (9) mu mwaka wa 2009, afite umuzingo w’indirimbo(album) umwe yise “Umwana n’imbuto” yashyize ahagaragara mu mwaka wa 2011.

Mu gihe ari kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 13 azuzuza kuwa gatandatu w’iki cyumweru tariki 14, inzozi za Babou w’ejo hazaza ni nyinshi.

Uretse kuba yifuza gukomeza amasomo ye neza no kuzamura ubuhanzi bwe, Babou arifuza ko ko mu minsi iri imbere imyambaro yamwitiriwe irimo ingofero, imipira yo kwambara isanzwe n’iy’imbeho byamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Iyi myambaro yatangijwe mu mwaka ushize wa 2013 ariko ntiyahita imenyekana kuko byahuriranye n’uko yari yitaye ku bizami bisoza amashuri abanza. Gusa ngo arateganya kuyimurika ku mugaragaro mu mpera z’uyu mwaka, ubwo azaba anamurika umuzingo we wa kabiri w’indirimbo.

Nyuma yo gutaramira muri Greenwich Hotel mu mpera z’icyumwru gishize, Babou yagize ati “Ubu turi mu gihe cyo kubanza kubimenyekanisha, ubikeneye urabibona ariko ubu ntabwo byari byaba ubucuruzi bukomeye. Ndashaka ko byazagera mu mahanga yose, bikagera ku rwego nk’urwa Last King ya Tyga (umunzi w’umunyamerika).”

Iyi ni imwe mu myambaro ya Babou.
Iyi ni imwe mu myambaro ya Babou.

Mugwaneza Jerome Paterson, umujyanama we avuga ko iki kirango cya “Bright Show” bagishyizeho nk’ikirango cya Babou kandi kizajya kiranga ibikorwa bye by’ubushabitsi (business) ashobora gukora bindi bitari muzika.

Mugwaneza kandi avuga ko bihaye imyaka itanu yo kumenyekanisha iyi myambaro, hanyuma ngo nimara kumenyekana bazatangira kubigira ubucuruzi bukomeye ku buryo n’icyifuzo Babou afite cyo kuzabigeza ku rwego mpuzamahanga ngo gishobora kugerwaho kuko akiri muto kandi n’impano ye ikaba igenda itera imbere umunsi ku wundi.

N’ubwo uyu mujyanama wa Babou avuga ko kugeza ubu bitaratangira gutanga umusaruro w’amafaranga menshi, ngo hari icyizere ko nyuma y’imyaka itanu bihaye, iyi myambaro izaba ishobora kuba ubucuruzi bukomeye.

Kugeza ubu ngo bakorera imyambaro umuntu wayisabye gusa, ntabwo bari batangira kuyikora ngo bayicuruze hirya no hino kubera ko bakiri mu cyiciro cyo kuyimenyekanisha.

Mugwaneza kandi yanatangarije abakunzi ba Babou ko ubu agiye kongera kugaruka muri muzika, by’umwihariko ngo mu biruhuko bikurikira akaba azarangiza indirimbo zizaba ziri ku muzingo we wa kabiri azamurika mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka.

Babou n'umujyanama we Mugwaneza Jerome Paterson bambaye imyenda yitiriwe Babou.
Babou n’umujyanama we Mugwaneza Jerome Paterson bambaye imyenda yitiriwe Babou.
Aha Babou yarimo aririmbira abana bagenzibe mu mpera z'umwaka wa 2012, muri gahunda y'Umufasha w'umukuru w'igihugu Jeannette Kagame agira yo kwakira abana abifuriza Noheli nziza buri mpera z'umwaka.
Aha Babou yariho aririmbira abana bagenzibe mu mpera z’umwaka wa 2012, muri gahunda itegurwa na Mme Jeannette Kagame  yo kwakira abana abifuriza Noheli nziza buri mpera z’umwaka.
Aha Babou yari kumwe na Jeannette Kagame.
Babou na Mme Jeannette Kagame.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Congratulations little Babou! Go go…go Boy!

  • incwiii

  • ariko urasa na Maman nukuri! courage Tonto Gerome

Comments are closed.

en_USEnglish