Tags : Rwanda

U Rwanda rutsinze Gabon 1-0

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ itsinze Ibisamagwe byirabura bya Gabon igiteko kimwe ku busa cyatsinzwe n’umukinnyi Tuyisenge Jacques ku mupira yaherejwe na Iranzi Jean Claude. Uyu wari umukino wa gicuti amakipe yombi yakinaga mu Rwego rwo kwitegura imikino yo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha. Mu gice […]Irambuye

Yohani ntiyahiriwe n’ikawa yihingira indimu ubu zimutunze n'abe

Iyimboneye Jean Pierre bita Yohani, Umuseke wamusuye tariki ya 11 Nyakanga 2014, avuga mbere yahinze ikawa ariko bitewe n’uko ubutaka bw’Ubugesera buteye ntiyamuha inyungu, abivamo ahita atangira guhinga indimu, amacunga na mandarine byo ngo abona hari icyizere cy’ubukire biri kumuha ubu. Iyimboneye ni umugabo w’imyaka 60, yavutse mu 1954 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, abasha […]Irambuye

Ibigwi by’Ubudage na Argentine kuri Final z’Igikombe cy’isi

Argentine n’Ubudage mu mateka bimaze guhura inshuro ebyiri ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi. Ni amakipe amenyereye cyane bene hano kuko amaze gukina Final inshuro zirenze enye buri imwe. Ibigwi byazo bihagaze bite ku mikino ya nyuma. Argentine mu mikino ya nyuma ine imaze gukina yatsinzemo ibiri itsindwa kabiri, inshuro yahuye n’Ubudage imwe yaragitwaye indi […]Irambuye

Umutoza wa Police FC yeguye ku mirimo ye

Umunyamabanga mukuru wa Police FC akaba n’umuvugizi wayo SP Mayira Jean de Dieu yabwiye Umuseke ko uwari umutoza wa Police FC Sam Ssimbwa kuri uyu wa 11 Nyakanga ku gasusuruko aribwo yabagejejeho ibaruwa yegura ku kazi ke. Uyu muyobozi mu ikipe ya Police FC yavuze ko Sam Ssimbwa yeguye ku mpamvu ze bwite, akaba ngo […]Irambuye

Nyaruguru: Mubyo bibohoye harimo no kwitwa ‘Abatebo’

Mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 20 rwibohoye, abatuye akarere ka Nyaruguru baratangaza ko bibohoye guhezwa kuri gahunda z’igihugu z’iterambere n’imibereho myiza, ndetse ngo n’izina bajyaga babahimba ry’ ‘Abatebo’ ubu ni igitutsi. Akarere ka Nyaruguru ni kamwe muri tubiri twari tugize Perefegitura ya kera ya Gikongoro yarangwaga n’inzara ihoraho kubera ubutaka busharira, abaturage baho abenshi […]Irambuye

“Naba mpagarariye igihugu, ntabwo naba ngiye nk’umunyarwenya”- Arthur

Nkusi Arthur, Umunyarwenya ukunzwe cyane akaba n’umunyamakuru, agaragara mu  bitaramo byinshi asusurutsa imbaga, avuga ko mu gihe yaba agize amahirwe yo kujya muri Big Brother Africa yagenda ahagarariye igihugu aho kwitwa umunyarwenya ‘Comedian’. Big Brother Africa ni irushanwa mpuzamahanga ribera muri Africa y’Epfo ryitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, bakabana mu nzu bakagenda bavanwamo kubera imibanire […]Irambuye

Arashinjwa kujya Congo gutozwa na FDLR, avuga ko yagiyeyo kugura

Mu iburanisha ry’urubanza rwitiriwe Lt Joel Mutabazi wari mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu uregwa hamwe n’abantu 15 barimo n’abari abanyeshuri umunani muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, kuri uyu wa kane tariki 10 Nyakanga batatu mu banyeshuri batanu bari basigaye bisobanuye, maze Pelagie Nizeyimana ushinjwa kujya muri Congo kubonana n’abo muri FDLR we yireguye ko […]Irambuye

Rubavu: Abanyecongo bafite impungenge ko n’u Rwanda rwabaka Visa

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru buherutse kuvuga ko kuva tariki 15 Nyakanga 2014 Abanyarwanda batazongera kwinjira muri Congo batishyuye Visa, ni nyuma y’uko umwanzuro nk’uyu bawushyize mu bikorwa ariko igitutu cya hato na hato kigatuma bisubiraho. Uyu mwanzuro bakomeje gutsimbararaho ariko ubu ngo watangiye guhangayikisha bamwe mu banyecongo bakora ubucuruzi buciriritse hagati y’imijyi ya Rubavu na […]Irambuye

Hagiye gukorwa urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge bibujijwe mu Rwanda

Itegeko ribuza rikanahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda ryaba ubu ngo ritajyanye n’urutonde rwabaye rurerure rw’ibiyobyabwenge bikorerwa n’ibikoreshwa n’abantu mu Rwanda, mu kiganiro mu nama nyunguranabitekerezo mu nteko ishinga amategeko hagati ya Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga Ubutwererane  n’Umutekano na Ministeri y’Ubuzima basabye ko hakorwa urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge bibujijijwe gukora no gukoresha mu Rwanda. Muri iki kiganiro cyabaye […]Irambuye

U Rwanda rwaguze utumodoka duto two kuzimya inkongi

Inkongi z’umuriro za hato na hato zikomeje kuyogoza mu gihugu, mu myaka ibiri ishize inkongi zisa n’ishaka kuba icyorezo, ibimeze kwangirika ni byinshi abamaze kuhasiga ubuzima ubu barenga barindwi muri icyo gihe. Ministre w’umutekano mu gihugu yatangaje ko Leta iri gukora ibishoboka. Umuriro watwitse inzu y’urubyiniro, utwika amashuri ya Byimana inshuro zirenze imwe, utwika amaduka […]Irambuye

en_USEnglish