U Rwanda rutsinze Gabon 1-0
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ itsinze Ibisamagwe byirabura bya Gabon igiteko kimwe ku busa cyatsinzwe n’umukinnyi Tuyisenge Jacques ku mupira yaherejwe na Iranzi Jean Claude.
Uyu wari umukino wa gicuti amakipe yombi yakinaga mu Rwego rwo kwitegura imikino yo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.
Mu gice cya mbere Amavubi yarushije bigaragara Gabon, ndetse byaje no gutuma abona igitego cyatsinzwe ku munota wa 21.
Mu gice cya kabiri Gabon yaje kongeramo amaraso mashya ndetse igerageza no gusatira izamu rya Bakame wari wasimbuye Ndoli ariko biba iby’ubusa iminota 90 y’umukino irangira batacyishyuye.
Kuri uyu mukino Rutahiza Daddy Birori wafashije u Rwanda gusezerera Libye yabanje hanze, ahanini binaturutse ku kuba atarabonye umwanya uhagije wo gukorana imyitozo na bagenzi be.
Naho SINA Jerome wongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu we yakinnye uyu mukino ndetse umutoza we akaba nyuma y’umukino yemeje ko asanga yitwaye neza.
Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine umaze gutsinda imikino ibiri atoje yikurikiranya, yashimiye abakinnyi be cyane, gusa avuga ko batakinnye umukino wabo neza kubera ko basaga n’abari ku gitutu cyo kudatsindwa imbere y’amaso y’Abanyarwanda bari baherutse kwishimira gutsinda Libye.
Avuga ko abakinnyi 19, baziyongeraho Salomon Nirisarike ukiri i Burayi bakaba 20 aribo agiye kugumana mu myitozo ndetse ari nabo azahagurukana ubwo azaba yerekeza muri Congo-Brazzaville gukina umukino uteganyijwe tariki 20 z’uku kwezi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Gabon yaje gukina uyu mukino wa gicuti yitegura kujya guhatana n’ikipe y’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Mbourounot J.Claude yavuze ko mu gice cya mbere abakinnyi be bakoze amakosa cyane cyane ab’inyuma no hagati.
Ariko kandi ngo banakinnye n’ikipe ishyize hamwe, ikuze mu mutwe kandi ubona ikina ifite intego ugereranyije n’abakinnyi be.
Nkurunziza Jean Paul
ububiko.umusekehost.com