Nyaruguru: Mubyo bibohoye harimo no kwitwa ‘Abatebo’
Mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 20 rwibohoye, abatuye akarere ka Nyaruguru baratangaza ko bibohoye guhezwa kuri gahunda z’igihugu z’iterambere n’imibereho myiza, ndetse ngo n’izina bajyaga babahimba ry’ ‘Abatebo’ ubu ni igitutsi.
Akarere ka Nyaruguru ni kamwe muri tubiri twari tugize Perefegitura ya kera ya Gikongoro yarangwaga n’inzara ihoraho kubera ubutaka busharira, abaturage baho abenshi bakaba barabohaga ibitebo byo kugurisha ari na ho izina ‘Abatebo’ ba Gikongoro ryaturutse nk’uko abaturage babivuga.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François avuga ko urugamba rukomeye rw’amasasu rwarangiye hasigaye urwo guhindura imyumvire gusa.
Izina Gikongoro ryavugaga inzara agace kamwe k’aka gace ubu ni mu karere ka Nyaruguru, abahatuye cyera ngo bahoraga bibona nk’abibagiranye mu Rwanda kandi bahora inyuma.
Abaturage bavuga ko kuva ubuyobozi bwabegerezwa byatumye bipakurura ayo mateka, ubu ngo bishimira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza bagenda begaraho kuko ubu nta watinyuka kubita ‘Abatebo’.
Habitegeko Francois Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru atangaza ko amateka yari yarahejeje inyuma Akarere ayobora, abahatuye barahejwe ku burezi, ku buvuzi, ku bukungu bw’igihugu n’ibindi byiza.
Ku bwe ngo nyuma y’imyaka 20 abaturage bagomba gutekereza cyane ku byabateza imbere mu mpande zose z’ubuzima.
Nubwo muri aka karere hakigaragara ibibazo bimwe na bimwe by’ubukene, Akarere ka Nyaruguru kagaragaza impinduka zikomeye mu iterambere ry’ubukungu, kuko ugereranyije n’uko kari kameze mbere y’urugamba rwo kwibohora n’uyu munsi itandukaniro rikomeye riragaragara.
Amafoto/Kigabo (Archives)
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ngiri iterambere
Ntabwo twitwaga abatebo ahubwo aba “très bons”
Comments are closed.