Digiqole ad

Umutoza wa Police FC yeguye ku mirimo ye

Umunyamabanga mukuru wa Police FC akaba n’umuvugizi wayo SP Mayira Jean de Dieu yabwiye Umuseke ko uwari umutoza wa Police FC Sam Ssimbwa kuri uyu wa 11 Nyakanga ku gasusuruko aribwo yabagejejeho ibaruwa yegura ku kazi ke.

Sam Ssimbwa watozaga Police FC yasezeye/photo JD Nsengiyumva Inzaghi/UM-- USEKE
Sam Ssimbwa watozaga Police FC yasezeye/photo JD Nsengiyumva Inzaghi/UM– USEKE

Uyu muyobozi mu ikipe ya Police FC yavuze ko Sam Ssimbwa yeguye ku mpamvu ze bwite, akaba ngo yari amaze igihe asaba kenshi uruhushya rwo gutaha (muri Uganda) akagaruka ku mpamvu bwite.

Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Police FC, uyu mutoza ngo yasobanuye ko yifuza kujya iwabo gukurikirana ibibazo bimureba.

Hashize umwaka umwe Sam Ssimbwa atoza ikipe ya Police FC. Yaje gusimbura umunyaSerbiya Goran Kopunovic wasezerewe mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize.

Uyu munsi ubwo uyu mutoza mukuru wa Police FC yari amaze gusezera nibwo iyi kipe yari imaze kumenya inkuru nziza ko yemerewe gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Kanama.

SP Mayira Jean de Dieu yabwiye Umuseke ko bagiye kureba niba babona umutoza umusimbura mu gihe gisigaye.

Sam Ssimbwa ni umutoza wigeze kandi gutoza ikipe itakibaho ya ATRACO mu Rwanda, uyu mugabo yagiye avuga ibintu bitandukanye ku mupira wo mu Rwanda  ndetse aza no kubihanirwa.

Ku mukino wamuhuje n’ikipe ya Rayonsport ku munsi wa 18 wa shampionat ishize ubwo Police FC yatsindwaga na Rayon Sports 2 – 1, Ssimbwa yagize ati “Imisifurire mibi ni icyorezo cyugarije umupira wo mu Rwanda, impano y’igitego umusifuzi yatanze cyaduciye intege kuko twashoboraga kwishyura ndetse tukanatsinda uy’umukino.

Mu mirimo yakoraga yabaga kenshi yungirijwe na Djabir Mutarambirwa wahoze ari umukinnyi akaza kuzamurwa mu batoza b’ikipe ya Police FC.

Amakuru agera k’Umuseke ni uko abatoza batatu b’abanyamahanga aribo ubu bari gupiganirwa gusimbura Ssimbwa. Muri aba harimo na Goran Kopunovic yasimbuye.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish