Digiqole ad

Hagiye gukorwa urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge bibujijwe mu Rwanda

Itegeko ribuza rikanahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda ryaba ubu ngo ritajyanye n’urutonde rwabaye rurerure rw’ibiyobyabwenge bikorerwa n’ibikoreshwa n’abantu mu Rwanda, mu kiganiro mu nama nyunguranabitekerezo mu nteko ishinga amategeko hagati ya Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga Ubutwererane  n’Umutekano na Ministeri y’Ubuzima basabye ko hakorwa urutonde rushya rw’ibiyobyabwenge bibujijijwe gukora no gukoresha mu Rwanda.

arton51878
Ibiyobyabwenge biri mu gihugu ubu ngo byabaye byinshi hari n’ibitazwi ko ari byo

Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 10 Nyakanga mu Nteko ishinga Amategeko itsinda ry’abasenateri ryazengurutse mu turere 15 tw’igihugu bareba cyane ibikunda guhungabanya umutekano basanga ibiyobyabwenge biri mu biza imbere mu guhembera ibikorwa by’urugomo, ubwicanyi, ubujura, gufata abagore ku ngufu n’ibindi.

Ibiyobyabenge mu Rwanda ibihanwa n’amategeko n’ibibujijwe urutonde rwabyo ngo ni ruto ubu ugereranyije n’ibikorwa n’ibikoreshwa ahatandukanye mu gihugu.

Ibiyobyabwenge bimwe bikorerwa imbere mu gihugu birimo inzoga zihabwa amazina atandukanye; bareteta, muriture, yewemuntu, umumanurajipo n’andi menshi bitewe n’uduce zikorerwamo, ibi ngo ni ibiyobyabwenge ariko usanga bitari ku rutonde rw’ibibujijwe n’amategeko kuko ari bishya.

Mu Rwanda kandi usanga hagenda hinjira ibindi biyobyabwenge bikomeye cyane biva mu mahanga kenshi birimo za mairungi, mugo n’ibinini by’amoko atandukanye n’inzoga bajya bita Siriduwire n’izindi zifite ‘alcohol’ nyinshi cyane muri zo, byose biza ahanini gucururizwa ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Byinshi muri ibi biyobyabwenge ngo hari bimwe usanga bitanazwi n’amategeko ku buryo bwahanwa hagendewe ku itegeko runaka.

Umwe mubari bahagarariye Minisiteri y’ubuzima muri iyi nama yavuze ko iyi Minisiteri yashyizeho Komisiyo yiga iby’iki kibazo  ihuriyeho na za Minisiteri nyinshi izajya ikora isuzuma buri mwaka kugira ngo hakorwe urutonde rufatika rw’ibiyobyabwenge bizwi n’ibindi bitazwi mu mategeko bityo uru rutonde rushyikirizwe inzego zibishinzwe ababikora n’ababikoresha bahanwe.

Uyu muyobozi yavuze ko inzego zitandukanye harimo na Minisiteri y’ubucuruzi zigomba gufashanya kugira ngo ikibazo cyo gukora no gukoresha ibiyobyabwenge kigabanyuke cyangwa se gicike mu gihugu.

Hatanzwe igitekerezo ko  abazakora uru rutonde  ko bazibuka  kwandika inyandiko munsi isobanura ubukana bw’ibi biyobyabwenge ndetse n’ibihano bigenewe abazabikora cyangwa bakabikoresha. 

Ibi  ngo bizatuma ntawe ubona urwitwazo ko atari azi ubukana bwabyo cyangwa ibihano biteganywa n’amategeko.

Polisi y’igihugu imaze iminsi ifata inzoga z’inkorano zizwiho gutuma abazikoresheje bagira imyitwarire mibi cyane irimo no kwica.

Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish