Digiqole ad

Urubyiruko 802 barangije amahugurwa yo kwihangira imirimo

Kuri uyu wa 17 Nyakanga urubyiruko rugera kuri 802 nirwo rwashoje  amahugurwa y’ukwezi urubyiruko rugenerwa na Dot Rwanda ndetse n’inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC)  bakaba bahabwa amasomo y’ikoranabuhanga,kwihangira imirimo n’ibindi. Nyuma yo guhugurwa basaba gukurikiranwa no gufashwa mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Abarangije amahugurwa ku kigo cy'Abagide i Gikondo mu mujyi wa Kigali
Abarangije amahugurwa ku kigo cy’Abagide i Gikondo mu mujyi wa Kigali

I Gikondo ku kigo cy’abagide aho bamwe mu barangije uyu munsi baherewe impamyabushobozi, abaganiriye n’Umuseke bavuga ko abenshi ntakazi bafite abandi babaye basubitse amashuri. Bavuga ko kugirango ubumenyi bahawe butazabapfira ubusa bikwiye ko bakomeza gukurikiranwa.

Abahawe impamyabumenyi uyu munsi 301 ni abakobwa 501 ni abahungu bose bakaba bari hagati y’imyaka 16 na 29.

Umwe mubahuguwe witwa Umwali Clarisse avuga ko nubwo ntabushobozi afite ngo ahite aba rwiyemezamirimo  aya amahugurwa amusigiye gutinyuka ndetse no kubyaza umusaruro impano yasanze afite.

“Ibintu baduhuguramo ni byiza gusa byaba byiza bakomeje kudukurikirana bakatugira inama tukabasha kwihangira imirimo no gukoresha ubumenyi bwose tuba twahawe” – Umwali.

Nkuranga Alphonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko avuga ko guhabwa inyigisho ari kimwe ndetse no gukoresha ubumenyi ni ikindi.

Nkuranga ati “Ndasaba inzego bireba gukomeza kubakurikirana, bakareba aho bagze mu gushyira mu bikorwa ubumenyi baba barahawe.”

Avuga ko Iyi nama y’igihugu y’urubyiruko yihaye intego yo guhugura nibura abajeune 2 000 mu mezi atandatu bigendanye n’ingengo y’imari baba bahawe ndetse n’ibikoresho byo kwigiraho.

Iki cyiciro cy’abagera kuri 802 cyashoje uyu munsi kibera mu bigo umunani hirya no hino mu gihugu nka AGR Gikondo aharangije 133,Club Rafiki Nyamirambo (84), Kabuga Youth Friendly Center (137), Bugesera YFC(81), Nyamasheke YFC(86), RubavuYFC(93), Rutsiro YFC(114), Rulindo YFC(74) bose barangije uyu munsi.

Nkuko bitangazwa na Dot Rwanda urubyiruko ibihumbi 37 bamaze guhugurwa mu kwihangira imirimo, ikoranabuhanga n’ibindi, ubu ngo hagiye gutangira ikiciro cyo kubakurikirana no kureba aho bageze bakoresha ubumenyi bahabwa.

Alphonse Nkuranga yasabye inzego bireba gukomeza gufasha uru rubyiruko gushyira mu ngiro ibyo rwahuguwe
Alphonse Nkuranga yasabye inzego bireba gukomeza gufasha uru rubyiruko gushyira mu ngiro ibyo rwahuguwe

Urubyiruko rwari aha ruteze amatwi ibyo rubwirwa na Nkuranga

Uhagarariye Dot Rwanda  na A.Nkuranga Alphonse(NYC) batanga impamyabumenyi
Uhagarariye Dot Rwanda na A.Nkuranga Alphonse(NYC) batanga impamyabumenyi
Impamyabumenyi igaragaza ko barangije amahugurwa ku ikoranabuhanga no kwihangira imirimo
Impamyabumenyi igaragaza ko barangije amahugurwa ku ikoranabuhanga no kwihangira imirimo
Aho byabereye ku kicaro cy'Umuryango w'Abagide i Gikondo
Aho byabereye ku kicaro cy’Umuryango w’Abagide i Gikondo

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish