Digiqole ad

Imaniriho yagiye muri DRC kureba uwo atazi, barabonana agaruka atamumenye

Mu rubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 15, rwari rwasubitse mu cyumweru gishize bitewe n’uko Maniriho Balthazar na mugenzi we Mahirwe Simon Pierre (bose bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda) basabye urukiko ko baburana mu masaha y’igitondo bagifite akabaraga, urukiko rwemera icyifuzo cyabo rusubika urubanza. Kuri uyu wa 17 Nyakanga rwasubukuwe. Umwe mu baregwa gukorana n’umutwe wa FDLR yemeye ko yagiye muri Congo kubonana n’umuntu atazi akavayo babonanye ariko ngo n’ubundi atamumenye.

Maniriho Balthazar ni uwo utangira ifoto iburyo, akurikiwe na Aminadab hagati na Shadrack uhera ibumoso
Maniriho Balthazar ni uwo utangira ifoto iburyo, akurikiwe na Aminadab hagati na Shadrack uhera ibumoso

Kuri uyu wa kane urukiko rwatangiye iburanisha rumenyesha Murekeyisoni Dative uregwa kuba yararenze ku kuba umuyoboke wa RNC ahubwo akagira uruhare mu gufunguza konti muri BK Musanze, yari kujya inyuraho amafaranga y’abanyamuryango ba RNC.

Murekeyisoni yari yabwiye Urukiko ko yanditse we ubwe ibaruwa asaba BK Musanze gukura kuri konti ye Nizigiyeyo Jean de Dieu wari umwishingizi we n’ubwo batari baziranye.

Urukiko, murugendo rwakoze i Musanze ngo rwasanze koko Nizigiyeyo atakiri umwishingizi kuri iyo konti ariko ngo ntabwo rwigeze rubona ibaruwa yanditswe na Murekeyisoni, kandi n’uyu ntagaragaza kopi yasinyiwe y’uko iyo baruwa ye yakiriwe.

Gusa Murekeyisoni yabwiye urukiko ko nk’umuntu wari mu Rwanda ngo Rwisanga yamubwiye ibya RNC yumva agize ubwoba ngo kuko ari ishyaka ritemewe, ndetse ngo ahita ahakana kurijyamo.

Murekeyisoni yari yisobanuye mu minsi yashize ku byaha bitatu aregwa, ndetse n’ibyo yabwiye urukiko ntibitandukanye cyane n’ibyo yari yavuze ubushize. Gusa ku bijyanye n’iyo baruwa yandikiye BK Musanze ari nayo yatumye aza imbere y’urukiko, yashimangiye ko yayanditse n’ubwo urukiko rutayibonye, ashinja bene kuyakira muri BK Musanze ko batazi aho bayishyize.

Asaba urukiko kubifata nk’ukuri ngo kuko niba konti yari ifite umwishingizi, bagasanga yavuyeho nta buryo byari gukorwa na BK itabisabwe na nyiri iyo konti.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyo konti yari yafunguwe mu rwego rwo kunyuzwaho amafaranga 10 000 y’umunyamuryango wa RNC agura ikarita ndetse n’umusanzu wari kuba wumvikanyweho, ariko nk’uko Nizigiyeyo wari umwishingizi abivuga ngo bari no kujya bakora imishinga bakabona inguzanyo.

Murekeyisoni yemera ko iyo konti yari kujya isabirwaho inguzanyo, ari na yo mpammvu ngo bahisemo umukobwa ngo abe ariwe uyifunguza mu izina rye. Uyu munsi kandi urukiko rwemeye icyifuzo cya Murekeyisoni cyo gushinjwa cyangwa agashinjurwa n’abantu bareganwa aho gukoresha inyandikomvugo zabo.

Kuko Nizigiyeyo yahamije imbere y’urukiko kandi uko yabonaniye na Murekeyisoni Dative i Butare muri Kaminuza bavuga kuri RNC, gusa ngo ibyo gufunguza konti yabivuganyeho na Rwisanga ku buryo Murekeyisoni nta byinshi yari azi.

Rwisanga na we yaje imbere y’urukiko asobanura uko iyo konti yafunguwe. Murekeyisoni akaba yongeyeho ko ibyo yaketse ko yaba yarafungurishijwe iyo konti kugira ngo ikoreshwe na Rwisanga mu nyungu za RNC (n’ubwo ashidikanya) ngo byaba ari byo.

Yagize ati “Ibyo natekereje byaba ari ukuri, bashatse kunkoresha mu buryo ntazi [kumwinjiza muri RNC] n’ubwo ibyo bashakaga bitagezweho.”

Murekeyisoni arangije kuburana, Urukiko rwamenyesheje abari bitabye iburanisha ko umwe mu bari bagize inteko iburanisha, Capt.Claude Kaberuka ari mu basirikare 850 baherutse gusezererwa muri RDF ku mpamvu zinyuranye, akaba yasimbuwe na Capt. Gad Muganwa.

Imaniriho Balthazar uregwa ibyaha 4, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho giteganywa n’ingingo ya 462, icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyo gucura umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba, n’icyo gucura umugambi wo guteza imvururu.

Ubushinjacyaha bwasobanuye isano iri hagati y’ibi byaha n’ibikorwa burega Imaniriho Balthazar wigaga muri Kaminuza mu ishami ry’Ubuvuzi bwo mu mutwe ‘Clinical Psychology’.

Lt Nzakamwita Faustin uhagarariye Ubushinjacyaha bwa gisirikare yavuze ko Imaniriho yagiye mu nama zinyuranye zivugirwamo ibintu bibi by’amahame ya RNC byigishwaga na Rwisanga Syprien hifashishijwe imfashanyigisho ‘depplia’ zazanywe na Nzabonziza JMV alias Rukundo Patrick.

Imaniriho ngo amaze kuyoboka RNC yaguze ikarita y’umunyamuryango ndetse yemera kuba umuntu uhagarariye RNC muri Kaminuza, ibyo byaje gukomeza, Rwisanga amuhuza n’umuntu uba muri DR Congo, ubushinjacyaha buvuga ko ari uwo muri FDLR ndetse amuha ‘mission’ yo kumushakira abantu mu Rwanda.

Imaniriho yabwiye urukiko ko rwamureka akaburana adafite amapingu ngo kuko amutera ubwoba, Urukiko rwanga icyo cyifuzo ngo kuko gutinya amapingu si impamvu yatuma umuntu ataburana ayafite.

Imaniriho yabwiye urukiko ati “Ndaregwa ibyaha ntazi.” Yavuze ko nta nyandiko za RNC yigeze atunga ngo yazimenye ageze mu rukiko, yanavuze ko Rwisanga ari umuvandimwe we, ijambo urukiko rwamusabye kuritangira ibisobanuro.

‘Ijambo umuvandimwe’, ryaje kwitwa na Perezida w’urukiko nyuma ‘Somambike’, Imaniriho yavuze ko yarikoresheje ngo kuko Rwisanga bahuriraga mu mirimo myinshi ya Kiliziya Gatolika, muri korali ‘Illuminatio’ ya Kaminuza ndetse ngo bari basangiye byinshi, ku buryo ntacyo umwe yari azi undi atakizi.

Yavuze ko RNC yayimenye ayibwiwe na Rwisanga, ngo akaba yari yamusabye kuyikoraho ubucukumbuzi, kandi ngo nk’Umunyarwanda yagombaga kumenya amakuru yose mashya avuga ku Rwanda.

Imaniriho yaje kuvuga ko yagiye muri DR Congo koko akaba ngo yarahamagawe n’umuntu atazi bahurira i Goma, uwo muntu amusaba ko yazamushakira abana bacikirije amashuri b’abahanga akabafasha kurangiza amashuri y’ubuforomo muri Congo, ibyo bikaba bisa neza neza n’ibyasomwe n’Ubushinjacyaha bikubiye mu nyandikomvugo, Imaniriho avuga ko yakoreshejwe.

Urukiko rwamubajije izina ry’uwo muntu bahuriye muri DRC, undi avuga ko atigeze amumenya, kandi ko bidatangaje kuganira n’umuntu utazi.

Imaniriho yagaragaje imyitwarire Urukiko rwise ko itarimo ikinyabupfura bitewe n’amwe mu magambo yakoreshaga.

Avuga ku nyandikomvugo, Imaniriho yavuze ko zitekinitse bivuze ko ibizirimo atari ukuri, ariko Urukiko rwavuze ko nta bimenyetso agaragaza, kandi ko yasobanuriwe bihagije ko izo nyandikomvugo zifite agaciro kazo.

Andi magambo yafashwe nk’atameshe imbere y’urukiko, Imaniriho yabajijwe impamvu ahakana inyandikomvugo kandi nyiri kuyimukorehsa ari ho abimwemeza akavuga n’itariki zakoreweho, rumubaza niba yarakorewe iyicarubozo ngo kuko umushinjacyaha ntiyakagombye kuba ari imbere y’urukiko abaye yarabikoze.

Imaniriho yasubije ati “Ibikorewe hagati y’abantu babiri Imana ni yo iba ibizi. Ibyo bikorwa by’iyicarubozo na n’ubu biriho, nari nanze kubivuga mu mazina yabyo, ntabikikiye (ntabiciye ku ruhande) ariko biriho ku buryo ndengakamere.”

Imaniriho yabwiye urukiko ko aheruka ku Isi y’abantu mbere ya tariki ya 11 Ukwakira 2013, ubwo yafatwaga. Aya magambo yababaje Umucamanza amusaba guhindukira abantu bakareba uwo muntu utakiba ku Isi [kandi bigaragara ko nta kibazo afite ku mubiri].

Imaniriho yaje gushiramanga n’imbaraga ati “izo nyandikomvugo sinzemera kuko sinzi aho zakorewe n’igihe zakorewe [ariko yemera ko ari we waziteyeho umukono].”

Ibintu bidasanzwe, nyuma y’ikiruhuko cy’isaha cyari kimaze gutangwa, Inteko iburanisha yinjiye mu rukiko ngo uwitwa Mahirwe Simon Pierre akomerezweho mu kwiregura ku byaha aregwa, ariko abunganizi be ntabiri bagere mu rukiko.

Mahirwe yahise asaba ko atagira icyo avuga mu gihe abamwunganira, Me Saad na Me Byusa Leandre badahari. Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha icyo bubivugaho, maze Lt Nzakamwita avuga ko ari uburenganzira bw’uregwa.

Urukiko rwiyamye iyo myitwarire y’abunganizi kuko atari ubwambere batinda kugera mu rukiko, ndetse ngo na kare iburanisha ryatinzeho igihe cy’isaha ngo ku mpamvu z’abunganizi bari batinze.

Urukiko rwatangaje ko urubanza ku bw’iyo mpamvu rusubitswe, rukazasubukurwa ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki ya 18 Nyakanga, kandi ko rutazongera kwirengera ingaruka z’ibura ry’abunganizi mu ruki, ngo uko bizagenda kose bahari cyangwa badahari urubanza ruzaburanishwa.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko umuntu igihugu kimufasha kubaho kwiyubaka , ibaze nkaba babanyeshuri muri za kaminuza . barangiza k=bakakitura kugambanira abaturage bacyo babashora amagrenades bashaka kubicira abayobozi, ubugambanyi nkubu ni ububwa ni ubugwari butababarirwa , guhungabanya umutekano wigihugu si ikintu cyo gukinisha uko twishakiye

  • umuntu wese ushaka kongera koreaka igihugu ntazihanganirwa naho yaba ari nde. aba bantu  bakomeze bakurikiranwe neza kandi bavuge amabanga yose maze urukiko rubahane kugira ngo hatazagira n;undi ubutekereza

  • ariko aba bagobo n’abagore bari mu biki rega igihe kirageze ngo bemere ahubwo basabe imbabazi abayobozi n’abanyarwanda muri rusange

Comments are closed.

en_USEnglish