PAC isanga ibibazo by’ingufu biterwa n’uko EWSA iyoborwa nabi
17 Nyakanga – Ubwo yamurikiraga Inteko ishinga amategeko raporo ku igenzura yakoze ku kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, amashanyarazi, isuku n’isukura n’ibibazo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje muri iki kigo, Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite (PAC) yagaragaje ko ibibazo byavuzwe muri EWSA ntacyigeze gihinduka kubera imiyoborere mibi iranga iki kigo.
Nyuma y’igenzura abadepite bagize PAC bakoze mu nzego zitandukanye zirimo imiyoborere, gutunganya amazi n’amashanyarazi n’icuruzwa ryabyo, ingomero n’imishinga byagiye bitangirwa hagamijwe kongera umuriro w’amashanyarazi mu gihugu, itangwa ry’amasoko, icungamutungo, ibaruramari n’ibindi bitandukanye muri EWSA, ibipimo biragaragazwa ko izo nzego zose zirimo ibibazo kandi bimaze igihe kinini.
Mu kumurika raporo yabo, bagaragaje ko ibibazo by’ingomero n’indi mishinga byatangiye nibura mu myaka nk’umunani (2006) ishize ariko bikaba kugeza n’ubu bitararangira kandi ibyinshi byari bifite igihe cy’imyaka ibiri yo kuba birangiye.
Hakaba n’ingomero zimwe nazimwe zagiye zitwara amafaranga menshi ariko zikaba zidatanga umusaruro zari zitezweho n’izagiye zitahwa, nyamara hacaho igihe gito zikongera zigapfa kubera ko zubatswe nabi, cyangwa ibyuma byapfuye hakabaho uburangare ntibisimbuzwe cyangwa ba rwiyemeza mirimo bakagira uruhare kubera ko batishyuwe.
Gusa, ubu igisa ingomero zisa n’iziteye inkeke cyane zikaba ari iza Ntaruka na Mukungwa zisanzwe zigaburira umuriro igice kinini cy’u Rwanda zirimo kwangirika kandi gusimbuza ibyuma ntibikorwe kubera uburangare bwa EWSA.
Hakaba n’indi mishinga nk’uwo gushaka amazi y’amashyuza kuri kirunga cya Kalisimbi ngo watwaye Miliyoni zigera kuri 20 z’amadolari ya Amerika ariko ntutange umusaruro na mucye n’indi itandukanye.
Ikindi PAC yagaragaje giteye inkenke ni uko usanga n’umuriro n’amazi EWSA ifite ibicunga nabi kuko nibura muri Meterokibe Miliyoni 33 z’amazi zitunganywa, asagaho 42% byayo afite agaciro ka Miliyari zisaga 10 atamenyerwa irengero, naho 23% by’ingufu nabyo bikanyerera, hakaza n’ikibazo cy’uko binacuruza ku giciro kiri hejuru kandi hari n’umubare munini w’abakoresha amazi n’amashanyarazi batishyuzwa cyangwa ayo bishyuye akanyerezwa.
N’ubwo ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi cyumvikana nkaho aricyo kinini, uretse ko gifite ingaruka mu buryo butaziguye ku buzima bw’abaturage, usesenguye usanga ikibazo kinini kiri mu micungire mibi y’umutungo, itangwa ry’amasoko n’ibarura mari ritanoze rigenderamo amamiliyari n’amamiliyari menshi cyane.
Aha twavuga nk’amasoko agera kuri 52, PAC yasanzwe EWSA yarayatanze atari muri gahunda y’amasoko bateganyije ahubwo ayo bateganyije ku mpamvu z’uko wenda abayatanga basanze ntacyo bazakuramo ntakorwe, nayo amenshi agatangwa n’abantu batari mu kanama gashinzwe gutanga amasoko.
Aha ari naho hashamikira ibyitwa “Komisiyo” zitangwaho amafaranga menshi, PAC ikaba yatanze urugero rwa rwiyemezamirimo wari warakoreye EWSA ikoranabuhanga titanga inyemezabuguzi akaza guhabwa Komisiyo ya Miliyoni 800 ku mwaka.
Aya makosa n’andi menshi arimo ayo kunyereza amafaranga n’ibikoresho, abakozi bishyurwa badakora, imishinga idindira n’itagira icyo igeraho na busa, kutishyura abaturage ingurane zabo, ngo niyo yatumye abakozi ba EWSA banga gukoresha ‘software’ yo kubacunga bari baguriwe.
Hon. Nkusi Juvenal uyobora PAC akaba avuga ko inkomoko ya byose ari imiyoborera mibi, Akemeza ko EWSA iyobowe nabi, bigatuma imyaka ishira indi igataha nta gihindutse kubera ko yaba ubuyobozi bwa EWSA ubwabwo ngo budakorana, ntibunakorane n’izindi nzego ziri mu gihugu.
Mu nteko ishinga amategeko Abadepite bagaragaraga nk’abamaze kurambirwa ibibazo bya EWSA, ku buryo banavuze ko aho bigeze uruhare rwa Minisiteri y’ibikorwaremezo ari nayo ifite EWSA mu nshingano muri ibi bibazo kuko ngo uburyo iterera iyo irebe ibibera mu kigo cyayo ari amahano nayo ishobora kuba ibifitemo uruhare.
Ibi byatumye mu myanzuro yafashwe, abagize inteko ishinga Amategeko basaba ko Minisitiri w’ibikorwaremezo yatumizwa agasobanura ibi bibazo, ndetse iyi Minisiteri na EWSA bikagaragaza gahunda zo gukemura ibi bibazo mu gihe kitarenze amezi atatu, no gutangira kubikemura.
PAC ikaba yanasabye Minisitiri w’Intebe kandi nawe yasabwe ko mu ivugurura rya EWSA riteganyijwe mu minsi iri imbere ko abayobozi muri iki kigo bagize uruhare muri aya makosa batazahabwa imirimo
PAC kandi yasabye ko abagize uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga n’ibikoresho bifite agaciro ka Miliyari zisaga 48 z’amafaranga y’u Rwanda n’imikorere mibi by’ikigo bakurikiranwa bose.
Tariki 12 Kanama, EWSA Ltd irarangira, iki kigo cyongere kugabanywamo ibice bibiri, gusa bigaragara ko ibigo bizasimbura EWSA bizasanga ibibazo by’urudaca byakomeje kuba uruhererekane kuva kuri Electrogas, RECO-RWASCO, na EWSA.
Venuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko abayobozi bari muri EWSA ntibashobora kwisobanura ko ndeba bicecekeye nkaho ibi bibazo bitabareba? None se mbabaze namwe ba nyakubahwa bari muri PAC ko byose mubigereka kuri EWSA; muyobewe ko amasoko yo kubaka ingomero z’amashanyarazi muriho muvuga yatanzwe na MININFRA? Mwagize neza kuyihamagara ngo ize isobanure iby’iyo mishinga mugereka kuri EWSA. Icyo mwavuze cy’ukuri nuko mwasanze hari ukutumvikana mubuyobozi bwa EWSA aho usanga hari abibwira ko ibirego iregwa bitabareba, ibyo bikitwa manque de maturité.
ariko rero mbere yo kwikoma EWSA(current staff) mwakarebye neza inkomoko yikibazo mukarebe niba ari ikibazo cyo gucyemuka mu munsi umwe nibyiza kubatumiza bakaza kwisobanura ariko munarebe niba ntacyo barakora koko kubibazo EWSA imaranye iminsi, gusa kubigaragaza nibyiza kandi biragira umusaruro bitanga
Kuvuga ngo abayobozi ba EWSA baricecekeye sibyo kuko ibisobanuro byamaze gutangwa kandi niba hari ikosa rihama uwariwe wese ubwo inzego zibishinzwe zizi icyo gukora. Icyo nzi neza muri EWSA abantu barakora kuko iyo bitaba byo ntabwo iterambere ry’Igihugu ryaba rigeze ahantu hashimishije muburyo bibonekera buri wese. Ikiriho nuko ubuyobozi bukuru buriho ubu bwahagurukiye gukosora ibyaba bitaragenze neza kandi bwanafashe ingamba zo gukumira amakosa ayariyo yose. Aya makosa PAC ivuga yose umuntu ashobora kuyashyira murwego rwa mismanagement bitari inyerezwa nk’uko abantu babyumva.
ariko imiyoborere mibi n’ikintu cyabonerwa igisubizo kandi ndizerako goverinoma igiye kugira icyo ibikoraho