Digiqole ad

Musa Sova wa Kiyovu yagiye kuvumba imyitozo muri Rayon

Rutahizamu usanzwe ukinira ikipe ya Kiyovu Sport Ali Musa Sova ubu ari i Nyanza aho ari gukorera imyitozo mu ikipe ya Rayon Sport, abenshi mu bakunzi bayo bibwiraga ko agiye kuyikinira ariko ubuyobozi bw’Umuseke bwabihakanye.

Ali Musa Sova ngo yagiye kuvumba imyitozo ntabwo ari umukinnyi wa Rayon
Ali Musa Sova ngo yagiye kuvumba imyitozo ntabwo ari umukinnyi wa Rayon

Ntampaka Theogene yabwiye Umuseke ko Ali Mussa ataje gukina muri Rayon nk’umukinnyi wabo ahubwo yasabye kuza kwitozanya n’abandi gusa.

Ntampaka ati “Hari n’abandi benshi basabye gukorera imyitozo iwacu ariko ntibivuze ko twabaguze.”

Ali Musa Sova ni umukinnyi w’i Burundi ugifite amasezerano y’umwaka umwe  mu ikipe ya Kiyovu Sport, ni n’umwe  mu bakinnyi bigaragaje neza mu ikipe ya Kiyovu sport  umwaka wa shampiyona ushize .

Mu bakinnyi Rayon Sports yifuza harimo umusore w’Umurundi Kwizera Pierro ukina mu kiciro cya mbere muri Cote d’ivoire.

Ntampaka yabwiye Umuseke ko iby’ibanze bamaze kubyumvikana kuri Telephone na Kwizera bategereje ko aza mu Rwanda mu minsi iri imbere bakumvikana bwa nyuma akaba yaba umukinnyi wa Rayon.

Hari amakuru avuga ko Rayon Sport yifuza kandi undi mukinnyi w’Umurundi witwa Ndikumasabo Steven ukinira Enugu Rangers muri Nigeria, bivugwa y’uko yatangiye ibiganiro na Rayon Sport kabone n’ubwo uyu we Ntampaka Theogene ntacyo abivugaho.

Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nyamara ndabona komite ya Rayon Sport ifitiye abakunzi ba Rayon byinshi ibahishiye gusa amahirwe adusekere tubabone kuko bariya ba rundi baraduhiriye kuruta abenegihugu iyo batavangiwe na environement exterieur de l’equipe.

Comments are closed.

en_USEnglish