Digiqole ad

Iranzi J. Caude yamaze kumvikana na Simba ya Tanzania

Iranzi Jean Claude wari umukinnyi wa APR FC yo mu Rwanda amakuru aremeza ko yamaze kwemera kujya mu ikipe ya Simba ku madolari ibihumbi 15 ya Amerika, ubu ngo akaba ategereje guhabwa ayo mafaranga agasinya amasezerano.

Jean Claude Iranzi w'imyaka 24 arerekeza muri Simba
Jean Claude Iranzi w’imyaka 24 arerekeza muri Simba

Cassim Dewaji Umunyabanga Mukuru  w’ikipe ya Simba mu cyumweru gishize yabwiye Umuseke ko Iranzi yifuzaga amadorari 20 000$ ariko bakaza kumvikana ku 15 000$, gusa iki gihe Iranzi ntacyo yatangarije Umuseke ku biganiro barimo basoza.

Ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania cyatangaje ko Iranzi yamaze kwemera kuza muri Simba, ndetse ngo umutoza wa Simba Zdravko Logarusic aherutse kwanga rutahizamu Daniel Mbukelo Van Wyk wo muri Africa y’Epfo kubera imyaka ye agahitamo kuzana Iranzi.

Iranzi yabwiye Mwanaspoti ko yamaze kumvikana mu biganiro na Simba igisigaye ari ugusinya amasezerano ubundi akajya muri Wekundu wa Msimbazi agafatanya na rutahizamu Tambwe Amissi gushaka ibitego.

Iranzi ngo yabwiye Ikipe ya Simba ko azajya muri Tanzania kurangiza kuvugana na Simba no gusinya namara gukina umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Congo, bakina kuri uyu wa 19 Nyakanga i Brazzaville.

Simba Sport Club ni imwe mu makipe akomeye kandi makuru muri Tanzania yashinzwe mu 1939 mukeba wayo w’ibihe byose ni Yanga Africans ikinamo umusore Haruna Niyonzima nawe wahoze muri APR FC.

Iyi kipe ifite ibikombe 18 bya shampionat ya Tanzania, icyo iheruka kwegukana ni icy’umwaka wa 2011/12.

Mu bakinnyi 35 yakinishije umwaka ushize wa shampionat (yabaye iya gatatu) abakinnyi batatu (Tambwe Amissi, Kaze Gilbert b’i Burundi  na Josep Owino wa Uganda) nibo banyamahanga bonyine bari bayirimo.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Wagurutse muri APR ko yendaga kuguha ariya mafaranga ukareka kujya mu mahanga. 

Comments are closed.

en_USEnglish