Digiqole ad

Abahoze muri M23 babwiwe ko bagomba gutaha bagahabwa imbabazi

Ngoma – Kuri uyu wa 18 Nyakanga, Leon Engulu intumwa ya Leta ya Congo ari kumwe na bamwe mu basirikare ba MONUSCO hamwe n’uhagarariye Leta y’u Rwanda bari mu nkambi y’abahoze ari abarwanyi ba M23 bagahungira mu Rwanda. Iyi ntumwa ya Congo yari izanye ubutumwa bwo kubashishikariza gutaha no kubasobanurira ibyo guha imbabazi abaregwa ibyaha.

Abahoze muri M23 mu kiganiro n'intumwa zavuye muri Congo Kinshasa
Abahoze muri M23 mu kiganiro n’intumwa zavuye muri Congo Kinshasa

Leon-Olivier Engulu umuyobozi wungirije ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati ya Leta ya Congo n’abari mu mutwe wa M23 yabonanye n’abagera kuri 15 bari bahagarariye aba barwanyi bashyizwe mu nkambi iri mu karere ka Ngoma.

Engulu yaberetse ifishi yateguwe yo kuzuza ku bashaka gutaha bagahabwa imbabazi niba hari ibyaha baregwa nk’uko biteganyijwe mu masezerano umutwe wa M23 wasinyanye na Leta ya Congo mu 2013 i Nairobi.

Aba bahoze mu mutwe wa M23 bari muri iyi nkambi bose hamwe bagera kuri 682, muri iyi nama bari bahagarariwe na bacye muri bo bayobowe na Jean Marie Runiga.

Engulu yababwiye ko nyuma yo kuzuza ayo mafishi ajyanye no gutaha Leta ariyo izaheraho yemeza niba umuntu wujuje akwiye guhabwa imbabazi agataha muri Congo.

Aba bahoze muri M23 bavugirwaga ahanini na pasteri Runiga bagaragaje impungenge. Pasteri Runiga yagize ati “Mu gihe twagerayo hakabaho kutubahiriza imbabazi zikubiye mu masezerano twasinye bizagenda bite?”

Leon Engulu yababwiye ko we atari umunyapolitiki areba cyane cyane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano impande zombi zasinye mu mwaka ushize. Ariko ko yizeye ko abakwiye imbabazi bazazihabwa ariko batashye.

Ambasaderi Janvier Kanyamashuri wari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri iyi gahunda ya none yavuze ko u Rwanda rwasabye kenshi amahanga ngo ikibazo cy’aba bahoze ari abarwanyi gikemuke ariko amahanga ntabyihutire.

Ati “Kugeza ubu ni u Rwanda rugifasha aba bantu mu bintu byose. Iyi ntambwe yatangiye uyu munsi, Congo ikaba yaje kubareba no kubasobanurira gahunda yo gutaha no kubaha imbabazi ni nziza, gutaha kwabo ni igihe Congo ubwayo izaba yemeye ko bataha

Muri iyi nama yaberaga mu nkambi y’izi mpunzi habajijwe mu gihe hari abahoze ari abarwanyi bakwimwa imbabazi icyakorwa, basubiza ko hazabaho ibindi biganiro byo kureba uko icyo cyakemuka.

Nyuma y’ibi biganiro aba bahoze ari abarwanyi ba M23 bahise batangira kwiyandikisha no kuzuza ayo mafishi y’abashaka gutaha no guhabwa imbabazi, nimero ya mbere yafashwe na Jean Marie Runiga.

Intumwa za Congo n'abo muri MONUSCO bageze i Ngoma
Intumwa za Congo n’abo muri MONUSCO bageze i Ngoma
Abari bahagarariye abahoze ari abarwanyi ba M23
Abari bahagarariye abahoze ari abarwanyi ba M23
Abahoze ari abarwanyi ba M23 berekwa uburyo bwo kwiyandikisha basaba imbabazi
Abahoze ari abarwanyi ba M23 berekwa uburyo bwo kwiyandikisha basaba imbabazi

Elia BYUK– USENGE
ububiko.umusekehost.com/Ngoma

en_USEnglish