Digiqole ad

Ministre w’Intebe mushya: Bamuvuga iki aho atuye?

Benshi batunguwe n’ihinduka ryatunguranye rya Ministre w’Intebe, abantu bongera gutungurwa cyane no kumenya ko Anastase Murekezi ariwe wagizwe Ministre w’Intebe mushya. Murekezi ni umukozi wa Leta ubimazemo igihe kinini, ni umugabo utarakunze kuvugwa cyane, yewe no ku rwego rwa Ministre si kenshi yavuzwe mu bitari ibyerekeye akazi ke. Abaturanyi be n’abandi bamuzi babwiye Umuseke iby’imibereyeho ye ituje cyane. 

Nyuma y'umuganda mu mudugudu wa Kagara baricaye barungurana ibitekerezo banafata ingamba nshya. Kuri uyu muganda wa mbere nyuma yo kugira Ministre w'Intebe umuturanyi wabo ntabwo babashije kumubona
Nyuma y’umuganda mu mudugudu wa Kagara baricaye barungurana ibitekerezo banafata ingamba nshya. Kuri uyu muganda wa mbere nyuma yo kugira Ministre w’Intebe umuturanyi wabo ntabwo babashije kumubona

Ni umubyeyi w’abana babiri, atuye mu nzu iciriritse iri ahantu hatuye abantu benshi cyane bo ku rwego ruciriritse mu mudugudu wa Kagara mu kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, aha niho abaturanyi be batubwiye ko yatuye kuva na mbere ya Jenoside.

Ku muganda wo kuri uyu wa 26 Nyakanga, Umunyamakuru w’Umuseke yanyarukiye aho Ministre w’Intebe mushya asanzwe akorera Umuganda, ni ibyishimo ku baturanyi be kuba yahawe imirimo mishya, ariko batangiye no kumukumbura no kwibaza ko batazongera kujya bamubona kenshi nka mbere mu muganda.

Aba baturanyi be bavuga ko usibye ubwo yabaga yagiye mu muganda ahandi ariko yagiye nka Ministre, ubundi atashoboraga gusiba umuganda rusange mu mudugudu we.

Ntakunda kuvuga byinshi, ariko iyo aganira aratebya cyane, mu mvugo ye arangwa no gutanga ingero, mu mudugudu we nibyo bamuzi nk’umunyacyubahiro ariko imibanire ye nabo irasanzwe cyane, si hagati y’umunyacyubahiro n’umuturage wo ku rwego rwo hasi.

Anicet Habarurema ayobora umudugudu wa Kagara Ministre w’Intebe atuyemo n’ubu, nubwo bivugwa ko ashobora kuhimuka, avuga ko Murekezi ari umuturanyi mwiza, umugabo usanzwe ucisha bugufi kandi ubaha ibitekerezo bifatika mu gihe basoje umuganda.

Ati “ Nk’ubu twari dufite ikibazo cyo kugenderanira n’aba hariya hakurya i Nyarutarama, niwe waduhaye igitekerezo cyo guhanga inzira iduhuza no kwiyubakira iteme tukabyikorera ubwacu. Twahise tubitangira buhoro buhoro n’ubu urabona ko aribyo turimo kandi tuzabikomeza tubirangize. Ni igitekerezo cye.”

Habarurema avuga ko ubu bari gutunganya ibiti bazakoresha iteme ry’iyi nzira bikoreye izajya ibahuza n’ab’i Nyarutarama bavuye aho iwabo i Remera.

Ati “Twishimira cyane umusanzu we mu mudugudu, iyo ataza kuba umuntu ucisha bugufi ntabwo twari kujya tumubona kenshi nk’uko twamubonaga hamwe natwe. Twizeye kandi ko mu mirimo mishya yahawe azakomeza kudufasha ibyo twatangiranye.”

Abandi baturage bari muri uyu muganda rusange muri aka kagari baganiriye n’Umuseke buri wese avuga ko Hon.Murekezi ari umugabo ucisha bugufi cyane ku buryo ku muntu utamuzi wamusanga ahantu ashobora kumwibeshyamo umuntu woroheje.

Ubu yinjiye mu bayobozi bakuru b’igihugu batanu, banagenerwa umutekano wihariye nk’uwo twasanze ku rugo rwe aha i Remera mu bice byo hepfo birebana na Nyarutarama, afite inshingano nshya zo ku rwego rwo hejuru nka Ministre w’Intebe.

Muri uyu mudugudu utuwe n’abantu bagera ku 1 153 ukabamo ingo 269 usanga abenshi uko bamuvuga, uko bamuzi n’uko bamubona atari nyakubahwa utinyitse, ukomeye ku buryo batinya gukomanga iwe, ahubwo bamuvuga nka nyakubahwa wicisha bugufi ubana ku buryo busanzwe cyane n’abaturanyi kandi w’intangarugero.

Umuturanyi wabo ubu ari mu bayobozi batanu bakuru
Umuturanyi wabo ubu ari mu bayobozi batanu bakuru
Aterwa ishema no kubyuka akazenguruka mu mudugudu abahamagarira kujya mu muganda rusange
Aterwa ishema no kubyuka akazenguruka mu mudugudu abahamagarira kujya mu muganda rusange
Aba ni bamwe mu baturanyi ba Hon Murekezi mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu
Aba ni bamwe mu baturanyi ba Hon Murekezi mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu
Aha ni aho bitunganyirije ku itaka abaturage ubwabo bishakiye
Aha ni aho bitunganyirije ku itaka abaturage ubwabo bishakiye
Uyu muhanda ubahuza na Nyarutarama wari ikibazo gikomeye cyane maze Hon Murekezi abaha igitekerezo cyo kuwibandaho bakawutunganya
Uyu muhanda ubahuza na Nyarutarama wari ikibazo gikomeye cyane maze Hon Murekezi abaha igitekerezo cyo kuwibandaho bakawutunganya
Aho bagejeje ntibarawutunganya neza
Aho bagejeje ntibarawutunganya neza
Bizeye ko azagaruka akabafasha kurangiza ibyo batangiranye
Bizeye ko azagaruka akabafasha kurangiza ibyo batangiranye
Nyuma y'umuganda bicaye hakurya y'ibyo bamaze gukora baraganira
Nyuma y’umuganda bicaye hakurya y’ibyo bamaze gukora baraganira
Kuri uyu wa gatandatu ntabwo umuturanyi wabo yaje mu muganda kubera impamvu z'akazi gashya
Kuri uyu wa gatandatu ntabwo umuturanyi wabo yaje mu muganda kubera impamvu z’akazi gashya
Nk'ibisanzwe barungurana ibitekerezo
Nk’ibisanzwe barungurana ibitekerezo
Umuyobozi w'Umudugudu aganira n'abo mu mudugudu we umuganda urangiye
Umuyobozi w’Umudugudu aganira n’abo mu mudugudu we umuganda urangiye
Kuba intangarugero, abato bakeneye urugero rwiza bahabwa n'abakuru n'ababyeyi
Kuba intangarugero, abato bakeneye urugero rwiza bahabwa n’abakuru n’ababyeyi

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • RWOSE UYUMU MINISTRE IMANA IJYE IKOMEZA KUMWONGERERA IMIGISHA KUBWO KUICISHA BUGUFI KWE, AKUNZE G– USENGERA MULI CHRISTUS NIYABUZE UMWANYA AGASANGA HUZUYE AKOMEZA GUHAGARARARWOSE, HARUMUSI NAMUHAGURUKIYE MUHUMWANYA MBONYE BITEYISONI KUBONABANTU BAKOMEJE KUIYICARIRA WE AHAGAZE ARUMUYOBOZI KANDI ANAKUZE, UNDIMUSI ARAZA NANONE ASANGAHUZUYE ARAHAGARARA NTINYAKONGERA KUMUHA UMWANYA NGIRANGO BATAGIRANGO NUKUISHANURA KWA MINISTRE CYANGWASE KWIPENDEKEZA, ALIKONAKOMEZAGA KUREBABANTU NKIBAZANTI ALIKUBU NTASONIBUMVA BIBATEYE KOKO KUBONAKOMEZA GUHAGARARA NTAWUMUIMUKIRA KOKO? NANJYERWOSE NASENGAGA NUMVANTATUJE KUBERA KUBURAMAHORO ALIKONANGA KUISHANURA. RWOSE BANYARWANDA TUGARURE UMUCO WIKINYABUPFURA TUJYETWUBAHA ABAYOBOZI KUKO NA BIBILIYA IRAVUGA KWARABANTU BASIZWE KANDI BAHUMEKEWE N’IMANA NUBWO WABUTAMUKUNDA. CYANGWASE BAJYEBOHEREZA KARE ABANTUBABO NKABA ESCORTES MAZE BONIBAHAGERA BABAHE UWOMWANYA, ALIKO NTIBAKOMEZE GUHAGARARA RWOSE. IBYO NANABIBONYEKULI MINISTRE ROMAIN MURENZI MULI CHRISTUS NYINE

    • Imbere y”imana abantu barareshya. Ibuka umukire watuye ibya mirenge n’umukene watuye uduceri tubiri, uko Imana yababwiye!!

    • kuki acyererwa kandi ari umuyobozi?

  • Igitekerezo ni imbuto nziza iyo uyiteye mu Muntu muzima ndetse n’ahantu hazima.Nta byinshi navuga uretse gushimiria uyu muobozi mushya ku mibanire ye myiza n’abaturanyi be nkuko babihamya  muri iyi nkuru isohotse mu Museke. Iki ni ukubona yarabahaye igitekerezo kiza kandi kikanakoreshwa neza ku buryo cyatumye abaturage bahura bitavunanye..Ntibisanzwe ko abantu bagera ku 1 153 ndetse n’ingo 269 bose bavugira umuntu neza rimwe!!!!!!   Ntarugera FRançois

  • gutura ahantu nkaha uri minister birasebeje.uri ninshuti ugatura aha sinagusura.abakene nabatindi munyihanganire  ndakize kandi nshimira Imanansubiremo sinatura aha ndi minister.

  • @Mwangabwoba comment yawe ndizera ko wivugiraga naho ubundi ubamba isi ntakurura

Comments are closed.

en_USEnglish