Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hatangijwe ukwezi kw’umufundi
Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Nyakanga mu Rwanda hose hatangijwe ukwezi kwahariwe umufundi, gufite insanganya matsiko igira iti “ Umurimo unoze, Gutanga serivise nziza no Kwizigamira.” Iki gikorwa kikaba cyahuriranye n’umunsi w’umuganda.
Imihango yo gutangiza uku kwezi kwahariwe umufundi mu Rwanda yateguwe na sendika y’abafundi mu Rwanda ariyo STECOMA. Iki gikorwa kizihijwe ku rwego rwa buri karere, ku rwego rw’igihugu gikorerwa mu karere ka Kirehe.
Ku rwego rw’akarere ka Kicukiro uku kwezi kwa hariwe umufundi kwatangirijwe mu murenge wa Kagarama, abayobozi munzego za Leta zitandukanye na bamwe mu bagize inteko nshingamategeko mu Bwongereza bagize ishyaka ryitwa Conservative party mu bwongereza bitabiriye uyu muhango.
Abafundi bo mu karere ka kicukiro basobanuriwe akamaro ko kuba muri sendika ibahuza ku rwego rw’igihugu yitwa STECOMA banabwirwa ko hagiye gushyirwaho Amashyirahamwe afitanye imikoranire na STACOMA muri buri murenge kugirango bibafashe gutera imbere binyuze mu mwuga wabo.
Mutatsineza Clementine wo muri iri shyirahamwe yatangarije Umuseke ko bibafitiye akamaro kwishyira hamwe.
Nshimiyumuremyi Deo umunyamabanga wa STECOMA mu karere ka Kicukiro avuga ko iri shyirahamwe ryabo rigamije guca akavuyo k’abafundi bakora muburyo bw’akajagari, anavuga ko ariyo mpamvu hashyizweho uku kwezi kwahariwe umufundi.
Nshimiyumuremyi avuga ko sendika yabo iriho ngo iheshe isura nziza umwuga wabo, ubusanzwe ujya uvugwamo amanyanga no ‘kurya’ kubyo baba bagenewe gukoreshamu bikorwa baba bahawe gukora.
Yagize ati “ STECOMA ni Sendika mpuzamahanga, ubu duteganya ko kuwa 18 Kanama 2014 hazasinywa amasezerano ku rwego rwa Africa y’iburasirazuba kuburyo kuva icyo gihe umufundi azaba afite gukorera mu gihugu icyo aricyo cyose muri ibi bigize umuryango w’Africa y’uburasirazuba yerekanye ikarita y’uko ari umunyamuryango wa STECOMA”
Nshimiyumuremyi aganira n’Umuseke yagize ati “ sendika yacu yashyizweho mu 2009 ariko yabonye ubuzima gatozi muri uyu mwaka wa 2014 mu kwezi kwa mbere.”
Uku kwezi bashyizeho kwahariwe abafundi kuzasozwa kuwa 26 Kanama.
Kuwa 11 Nzeri hazaba ibirori byo kumurika ibyagezweho muri uk kwezi batangiye kuri uyu wa 26 Nyakanga nk’uko bitangazwa na Nshimiyumuremyi.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Biryoha bisubiwemo kera buri mwaka wabagufite inshingano leta nabaturage bagomba kwitaho, nguwo umwaka wuburezi,Umwaka wigiti,umwaka wo kurwanya isuri nibindi.Amashyamba ya leta ibiti muzasangamo bifite imyaka irenga 30 byatewe muri 1983 wari umwaka w’Igiti.
buri muryango buri cooperative uko bafite akazi bahuje mu gihugu bagiye bagira ukwezi kumwe mumwaka bagatanga umusanzu wabo mugihugu nubundi barawutanga wa buri munsi ariko uko kwezi kukaba umwihariko hari byinshi byahinduka kandi hari umusaruro ugaragara byatanga
Comments are closed.