Digiqole ad

Bwa mbere Carnegie Mellon University Rwanda yasohoye abayirangijemo

Kigali – Abanyeshuri 22 barangije ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ryo mu Rwanda rya Kaminuza ya Conegie Mellon University mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Aba nibo banyeshuri ba mbere bo mu Rwanda barangije mu ishami ryo mu Rwanda ry’iyi Kaminuza iza ku mwanya wa 24 muri Kaminuza zikomeye ku Isi.

Bamwe mu barangije muri Carnegie Mellon University ishami ryo mu Rwanda
Bamwe mu barangije muri Carnegie Mellon University ishami ryo mu Rwanda

Dr Vicent Biruta wari ukiri Ministre w’Uburezi mu gihe uyu muhango wariho uba, yavuze ko u Rwanda rwishimiye ko ikigo nk’iki gikomeye mu burezi mu ikoranabuhanga kiza gukorera mu Rwanda none kikaba uyu munsi gisohoye abanyeshuri ba mbere.

Jean Pierre Munyadusenge urangije amasomo muri iyi kaminuza yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuko amasomo iyi kaminuza itanga kuyakurikira neza no kuyatsinda atari urugendo rworoshye.

Ati “Ni Kaminuza yigisha ku buryo budasanzwe, dutangiye amasomo twabonye ko nta mikino. Byari ubwa mbere mu buzima bwanjye ntangira gutaha saa sita z’ijoro, hari n’igihe natahaga saa cyenda cyangwa saa kumi za mugitondo kuko byadusabaga kwiga cyane.”

Jean Pierre avuga ko ubu ari ibyishimo kuba barangije bakabona impamyabumenyi y’iyi kaminuza iri mu zikomeye ku Isi. Bakaba bagiye gukoresha ubumenyi bwabo mu gufasha u Rwanda gukomeza gutera imbere mu ikorabuhanga.

Jean Pierre avuga ko uko bari abanyeshuri 22, icyanda muri bob amaze gushinga kompanyi zabo ndetse babonye inkunga ya 20 000$ bakaba bagiye gutanga imirimo ku rundi rubyiruko, ari nako bakoresha ibyo bavanye muri iyi kaminuza.

Jean Pierre agira inama urubyiruko rwize iby’ikoranabuhanga gusaba kwiga muri iyi kaminuza kuko utsinze ibizamini batanga ari umunyarwanda bamurihira 100% y’amafaranga y’ishuri mu gihe uwo muri aka karere ka Africa y’Iburasirazuba yiyishyirira 50% iyo abashije gutsinda ibyo bizamini.

Dr Biruta yasabye aba banyeshuri barangije gukoresha ubumenyi bahawe bihangira imirimo ishobora guha bagenzi babo akazi mu by’ikonabuhanga.

Prof Bruce H.Khrog uyobora ishami ryo mu Rwanda ry’iyi Kaminuza yavuze ko u Rwanda ari amahirwe rufite muri Africa kuba Carnegie Mellon ihari ngo ihe ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru abana b’abanyarwanda ku buntu.

Ati “Biradushimishije cyane kuba dusohoye bwa mbere abanyeshuri 22, Twakoze byinshi kugira ngo bafate inzira nyayo. Aba hari byinshi bazahindura ku ikoranabuhanga mu Rwanda.

Uyu muyobozi yavuze ko bifuza gufasha u Rwanda mu rugendo rurimo mu kuzamura ikoranabuhanga no kubaka ejo heza h’igihugu gishya.

Iyi Kaminuza yatangiye mu Rwanda mu 2012, mu kwezi kwa 11 uyu mwaka iratangira kubaka ikicaro cyayo i Masoro mu karere ka Gasabo aho kizuzura mu 2016 mu kwezi kwa munani.

Abanyeshuri 22 nibo barangije bwa mbere mu ishami ry'iyi Kaminuza mu Rwanda
Abanyeshuri 22 nibo barangije bwa mbere mu ishami ry’iyi Kaminuza mu Rwanda

Bamaze imyaka ibiri bakurikirana amasomo y'ikoranabuhanga

Mu muhango wo kwambara umwenda w'abarangije ikiciro cya gatatu
Mu muhango wo kwambara umwenda w’abarangije ikiciro cya gatatu
Bamwe mu babyeyi baje gushyigikira abana babo
Bamwe mu babyeyi baje gushyigikira abana babo
Abayobozi n'abarimu bayoboye akarasisi ko kwishimira no guha icyubahiro aba barangije
Abayobozi n’abarimu bayoboye akarasisi ko kwishimira no guha icyubahiro aba barangije
Uwari Minisitiri w'Uburezi Dr Biruta yabasabye gukoresha mu ngiro ubumenyi babonye bateza imbere igihugu cyabo
Uwari Minisitiri w’Uburezi Dr Biruta yabasabye gukoresha mu ngiro ubumenyi babonye bateza imbere igihugu cyabo
Professor Krogh yabashimiye umuhate bagaragaje mu masomo yabo
Professor Krogh yabashimiye umuhate bagaragaje mu masomo yabo
Bruce H. Krogh umuyobozi wa Conegie Mellon University Rwanda, uri muri iyi Kaminuza nka mwalimu wa "electrical and computer engineering" kuva mu 1983
Bruce H. Krogh umuyobozi wa Conegie Mellon University Rwanda, uri muri iyi Kaminuza nka mwalimu wa “electrical and computer engineering” kuva mu 1983
Mu byishimo aba barangije bafashe amafoto y'uyu munsi ukomeye kuri bo
Mu byishimo aba barangije bafashe amafoto y’uyu munsi ukomeye kuri bo

 

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • umusanzu wabo urakenewe mu kuzamura u Rwanda no kurgeza aho rwifuza

  • Wow ! ni ishema ku igihugu cy’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange kdi Cornegi Mellon University yagure ibikorwa(NKA ZA Faculties)

  • iyi kaminuza irahenze ugereranyije nizinda dufite muri iki igihugu twizereko aba banyeshuri basoje amasoma yabo hari ikintu kinini barusha abandi , aha ndashaka kuvuga ko bakabaye baza hanze guhanga imirimo aho kuza guashaka imirimo nkibiriho muri iyi minsi , ubumenyi dukura muri kaminuza muri iki igihe bwakabye ubwo  ubwo kwifashihsha guhanga imirimo aho kujya kuyisaba,

Comments are closed.

en_USEnglish