Digiqole ad

Ubukangurambaga bushya bwo gushakisha Kabuga na bagenzi be 8

Kuva kuri uyu wa kane tariki 24 Nyakanga, hatangijwe ubukangurambaga bushya bugamije kongera gushishikariza Isi ko ikwiye kugira uruhare mu gushakisha no guta muri yombi Felicien Kabuga na bagenzi be umunani (8) bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi, ubu ibyapa biriho amasura (amafoto) yabo bigiye gukwirakwizwa hirya no hino ku Isi.

Abayobozi barimo Ministre w'Ubutabera, Amb. Stephen Rapp, umuyonozi wa CNLG n'uwa IBUKA
Johnston Busingye  Ministre w’Ubutabera, Amb. Stephen J Rapp wa USA, Stephan Carvelli wo muri Interpol, Jean de Dieu Mucyo  umuyobozi wa CNLG na Dr Jean Pierre Dusingizemungu wa IBUKA batangiza ubu bukangurambaga bushya

Mu gutangiza ubu bukangurambaga, abafatanyabikorwa babuhuriyeho barimo Leta y’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Police ndengamipaka “Interpol”, Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Urwego rugomba gusimbura ICTR n’urwashyiriweho Yugoslavia “Mechanism for International Criminal Tribunals”, Umuryango w’Abibumye n’izindi nzego zitandukanye, bafatanyije bakoranye ikiganiro n’abanyamakuru ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu karere ka Gasabo.

Ambasaderi Stephen J. Rapp, wari uhagarariye Ishami rya Deparitoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe kurwanya ibyaha ku Isi, wanagize uruhare mu gutangiza ubu bukangurambaga, by’umwihariko ariko akaba yaranakoze mu rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yavuze ko gutangiza ubu bukangurambaga buzafasha kongera kwibutsa ibihugu, umuryango w’abibumbye n’imindi miryango muri rusange ko hakiri abantu icyenda (9) bagize bakekwaho uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarafatwa.

Amb.J.Rapp avuga ko n’ubwo aba bashakishwa bazatinda gufatwa igikuru ari uko abantu badaterera iyo ahubwo bakomeza kubashakisha, na cyane ko icyaha bakekwaho kitajya gisaza.

Imwe mu ntwaro ubu bukangurambaga bwitwaje ni ibihembo bya Miliyoni zigera kuri eshanu z’Amadolari ya Amerika (5 000 000$) zashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ishimwe ku muntu uzatanga amakuru kuri aba icyenda bashakishwa.

Amb.J.Rapp avuga ko iki atari igihembo ku muntu watanze amakuru ahubwo ari ishimwe kandi nawe akwiye kwishimira ko yafashije ubutabera kugera ku nshingano zabwo.

Amara impungenge umuntu wese waba ufite amakuru ko namara kuyatanga umutekano we uzarindwa bikomeye kandi amazina ye atazajya atangazwa ku karubanda.

Stephan Carvelli, umukozi mu ishami rishinzwe gukurikirana abahunga ubutabera muri Police ndengamipaka “Interpol” yavuze ko bishimira uruhare n’imikoranire bafitanye na Leta y’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga muri rusange dore ko ngo kuva mu mwaka wa 2009, mu bantu 18 bashakishwaga, ubu icyenda (9) muri bo batawe muri yombi.

Gusa, Carvelli akavuga ko hagikenewe uruhare rwaburi wese, by’umwihariko abaturage. Avuga kandi ko hari amakuru bafite ku bihugu bamwe mu bashakishwa bihishemo,  ariko hadashobora gutangazwa kubera impamvu z’iperereza.

Yagize ati “Turishimira ibyo twagezeho dufatanyije n’impande zose, gusa dukomeje guhiga cyane aba icyenda basigaye, tuzakomeza kubahiga,….ntituzahagarara kugeza bose bafashwe bagashyikirizwa ubutabera.”

Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru yose akenewe kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Avuga kandi ko batangiye ibiganiro n’ibihugu bivugwa ko aribyo baba bihishemo kugira ngo nabyo byumve akamaro ko gufasha ubutabera.

N’ubwo ubu bukangurambaga nta ngamba nshya buzanye, Muhumuza Richard, umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda avuga ko bufite akamaro kuko bwongera kwibutsa Abanyarwanda n’Isi yose ko nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye hakiri abantu bakekwaho icyaha cya Jenoside bakidegembya hanze, barimo n’abateguye umugambi wa Jenoside.

“Ubukangurambaga ni uguhozaho, ni nko kwibutsa abantu ngo tubabwire ko ibihembo bikiriho, ni ukubwira isi yose ngo aba bantu ntibarafatwa kugira ngo abatari babizi babimenye n’abari babizi tubibibutse.” – Muhumuza

Ku rundi ruhande, Dr Dusingizemungu afitiye ikizere kuko ubu bukangurambaga noneho buhagurukije inzego zose zigiye guhuza imbaraga kuruta uko mbere buri rwego rwakoraga ku giti cyarwo.

Ati”Ubwo bagiye guhuza imbaraga twizera ko bazajya bakora inama kenshi, bakajya basangira amakuru wenda bikaba byatuma bariya bakurikiranwa bafatwa.”

Dr Dusingizemungu kandi yasabye ko mu gihe hakorwa ubu bukangurambaga bukorwa ibihugu nka Malawi, Kenya, Zimbabwe n’ibindi bashobora kuba bihishemo kandi bishobora kuba bibafiteho amakuru menshi byaganirizwa mu buryo bwihariye kugira ngo nabo bagire ubushake n’uruhare rugaragara bitari mu magambo gusa.

Abashakishwa

Aba bashakishwa ni Felicien Kabuga, Protais Mpiranya na Ladislas Ntaganwa baburanishwa n’urwego ruzasimbura Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruzakomeza kubashakisha kugera bafashwe.

Naho Augustin Bizimana, Fulgence Kayishema, Pheneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Charles Ryandikayo na Charles Sikubwabo bazashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda nibaramuka bafashwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gutangiza ubu bukangurambaga, Umushinjacyaha muri ICTR, Boubakal Jallaw avuga ko batatu ba mbere bashyiriweho urwego rwihariye kubera ko ari nabo bakekwaho uruhare ruri ku rwego rwo hejuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo bazaruhuka ari uko batawe muri yombi.

Ku kirebana n’ibimenyetso, Jallaw yavuze ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira kuko igihe icyo aricyo cyose bazafatirwa, ubuhambya n’amakuru bihagije byakusanyijwe kabone n’iyo abatangabuhamya bazaba batakiriho ubushinjacyaha butazabura ibimenyetso.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iyi nkoramaraso nabagenzi bayo nibayihige rwose, ishyikirizwe ubutabera kuko maraso yinzirakarengani ntago yagenda atyo, natwe ijwi ryacu rizatuza ariko izi nterahamwe zifashwe

  • birakwiye kandi igihe niki ko buri wese ahaguruka aho , ndab=vuga umunyarwanda kwisi aho ari hose tugafatanya , izi nterahamwe zo kanyagwa , aho turi hose kwisi , rwose tutitaye kumafaranga bashyizweho , aba bantu bahekuye igihugu bambuye ubuzima abanyarwanda imbaga nini, tuzashirwe ariko bafashwe kandi tubikorane umutima ukunde

  • rega igihe kizagera kabuga afatwe ashyikirizwe ubutabera njye ndabyizera rwose cyane ko amaraso y’inzirakarengane yamenywe kabuga azageraho akayaryozwa

  • abakoze ibyaha cyane icyaha nka Jenoside bagomba gushakishwa kandi bagahanwa kuko iki cyaha ntigisaza

  • izi ngejyera z’inkoramaraso nizifatwe.

Comments are closed.

en_USEnglish