Digiqole ad

World Vision-Rwanda yashimiwe kuvana abaturage mu bukene no mu bujiji

Mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye Umuryango wa gikristu World Vision uvuga ko wishimira uruhare rwawo mu gufatanya na Leta y’u Rwanda kuvana abaturage mu bujiji no mu bukene. Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda George Gitau mu imurikabikorwa wakoze kuri uyu wa 25 Nyakanga.

Uwo ni umushinga wo gukora amariba y'amazi meza uterwa inkunga na  World Vision Rwanda
Uwo ni umushinga wo gukora amariba y’amazi meza uterwa inkunga na World Vision Rwanda

Gitau avuga ko World Vision yahise iza gufasha u Rwanda Jenoside ikirangira. Ati “Buri cyose cyari gikeneye gufashwa. Waribazaga ngo ese duhere ku mazi? duhere ku buzima? duhere ku burezi? Byari birenze ukwemera, ariko World Vision yakoze ibishoboka yishimira uyu munsi.”

Gitau avuga ko bagize imikoranire myiza na Leta kuko bafatanyaga nayo bagendeye kubyo Leta yagize iby’ibanze mu kubaka bushya igihugu.

Ati “Ubu turishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 20 ishize natwe twagizemo uruhare.”

Abaturage batandukanye bafashe ijambo bagiye batanga ubuhamya uko ubuzima bwabo bwahindutse kubera ibikorwa by’umushinga wa World Vision bamwe byafashije gutangira kwihangira imirimo.

Vicent Munyashyaka Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko Leta ishimira uruhare rw’uyu muryango muri gahunda za Leta z’iterambere n’ubumwe n’ubwiyunge.

Avuga ko uyu muryango wagize ibikorwa byinshi mu burezi, mu kubakira abacitse ku icumu no gufasha abaturage bakeneye inkunga yo kwiteza imbere.

Aba ni abagore bafashijwe gukora no kubyaza umusaruro ubukorikori
Aba ni abagore bafashijwe gukora no kubyaza umusaruro ubukorikori
George Gitau avuga ko World Vision yishimira aho u Rwanda rugeze
George Gitau avuga ko World Vision yishimira aho u Rwanda rugeze
Hamuritswe ibikorwa bitandukanye birimo n'ibihingwa bya kijyambere_1
Hamuritswe ibikorwa bitandukanye birimo n’ibihingwa bya kijyambere_1
Guverineri w'intara y'amajyaruguru Bosenibamwe Aimé amurikirwa bimwe mu bikorwa bya World Vision mu majyaruguru
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimé amurikirwa bimwe mu bikorwa bya World Vision mu majyaruguru
Munyentwari Alphonse Guverineri w'Intara y'Amajyepfo ashima ibikorwa bya World Vision
Munyentwari Alphonse Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ashima ibikorwa bya World Vision
Vincent Munyeshyaka wo muri MINALOC avuga ko Leta ishimira ubufatanye bwa World Vision
Vincent Munyeshyaka wo muri MINALOC avuga ko Leta ishimira ubufatanye bwa World Vision

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Basomyi bumuseke ndabashuhuje.Bimwe mu biranga ubukungu bw’igihugu nukureba ukuntu ubukungu bwaryo buhagaze ugereranyije nubukungu bwibindi bihugu.Reka dufate uruhande rw’ifaranga ryu Rwanda ugereranyije ni dollar ryabanyamerika: 10/1990 1$ US yavunjwaga 74Frw 6/4/1994 ryavunjwaga 137,5Frw ubu rivunjwa hafi 680Frw.Sinzi rero niba umushahara wa mwalimu warikubye 7 kuva muri 1994.

    • Nibyo koko abakize barushijeho gukira abakene barushaho gukira nukuvugako abaturage banyunyuzwa imitsi.

    • Muri make umuntu akurikije imibare yawe nibariyo nukuvugako abakire baba mu Rwanda banyunyuza imitsi yabanyarwanda muri gahunda nyinshi za leta zibakenesha.basahuwe incuro 7.

  • imimwe mumiryango yo gushimirwa mu myaka 20 ishize twibohoje , uyu muryango nindi yindi myinshi byafashije abanyarwanda kurwego ruri hejuru , kandi tunashima leta iha rugari iyi miryango ibashaka kugira icyo igeza kubanyarwanda abanyarwanda bagakorana nabo mu rwego rwo kwiteza imbere

    • Nibyiza ariko capitalism mu gihugu gikennye biziko bikiza bake ariko bigakenesha benshi cyane..kudasaranganya duke u Rwanda rufite.

Comments are closed.

en_USEnglish