Digiqole ad

Nabwiye abo Imana yantumagaho ko nshaka kwivuganira nayo – P Kagame

Gatsibo – Kuri uyu wa 25 Nyakanga, mu gusoza itorero rya karindwi ry’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mahanga, Perezida Kagame yafashe umwanya urambuye aganira n’aba banyeshuri mu gihe kigera ku masaha abiri. Amaze kubaganiriza yabahaye umwanya wo kumubaza, maze umwe aza kubaza ibiganisha ku itorero n’amadini.

Uyu munsi Perezida Kagame aganira n'itsinda ry'abanyeshuri barangije Itorero i Gabiro
Uyu munsi Perezida Kagame aganira n’itsinda ry’abanyeshuri barangije Itorero i Gabiro

Uyu munyeshuri yabajije Perezida Kagame niba abantu badashobora kwitiranya “Itorero” barimo n’itorero ry’idini, ndetse uyu munyeshuri anakomoza ku ijambo ‘ubuhanuzi’.

Perezida yamusubije ko itorero barimo i Gabiro ari itorero ry’ubunyarwanda atari idini, kandi ko itorero barimo rihuza amadini yose abo banyeshuri bashobora kuba basanzwe babamo.

Asa nukomoza ku by’ubuhanuzi, Perezida Kagame yavuze ko ibi ari ibintu bitari mu murongo we wa politiki, yavuze ko ibyo ari ibintu bidafite aho bihuriye n’ubuyobozi ndetse ko atari ibintu ashingiraho ikintu na kimwe.

Yatanze urugero ati “Mbere nkiri mu bundi buyobozi, ndetse n’ubu, abantu bamwe bajyaga baza kundeba ngo bamfitiye ubutumwa Imana yabantumyeho.

Nyuma ariko nza gusanga barampenda…barampenda…ndababwira nti muzambwirire iyo mana ibantumaho ko nanjye nshaka kuvugana nayo.

Kuko burya mu kujyana ubutumwa buvuye aha bushobora kwangirika bukakugeraho atari bwa bundi watumweho…twese turi abantu b’Imana, nanjye ndi umuntu nifuza ko ubwo butumwa bungeraho ‘direct’.”

Mu ijambo yabwiye abanyeshuri aha i Gabiro asoza ingando bigiyemo ibitandukanye birebana n’igihugu cyabo, Perezida Kagame yahaye aba banyeshuri biga mu mahanga impanuro; ku myitwarire, umuco, ikibaranga, uburere, kirazira n’ibindi ngo bikwiye kubaranga nk’abanyarwanda.

Yatinze cyane ku kugereranya imibereho y’umuryango w’abantu n’igihugu, no kubaka igihugu nk’abubaka inzu, ku bufatanye bwa bose, n’ubwo baba batandukanye ku bindi bintu, mu kugera ku kintu kimwe bose baba bagamije,ikiza ku Rwanda kuko ngo ntawe arumva avuga ko aharanira ikibi.

Ku bijyanye n’ubuhanuzi, mu myaka yashize ndetse no muri iki gihe haracyumvikana abantu bavuga ngo Imana yohereje ubutumwa ibubacishijeho, abandi bakitwa abahanuzi b’ibyo Imana yabatumye….iyi ngingo ikaba akenshi itavugwaho rumwe.

Perezida Kagame we abwira abamubwira ko Imana yabamutumyeho ko ashaka ko imwihera ubwo butumwa.
Photo/PPU

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Perezida wa Repuburika yashyizweho kandi ashyirwaho n’Imana. Kuko Ubuyobozi bwose butangwa nayo. “Nigute se yatuma undi muntu imutuma kumuntu yishyiriye ho nk’aho Imana imutinya cyangwa itashobora kumugezaho ubwo butumwa”.Igisubizo Perezida wacu yahaye abibwiraga ko bamufitiye “Ubutumwa” ndumva cyaraturutse k’Uwiteka” Kuko rwose ni cyiza.Imana Ikomeze Isesekazeho Imigisha Perezida wacu, Imana ihe Urwanda n’abanyarwanda Umugisha, Imana kandi ishimwe iteka kubwa byinshi abanyarwanda n’u Rwanda tumaze kugeraho Ibinyujije mu muyobozi mwiza yatugeneye Paul Kagame.

  • Perezida yashubije neza abana, yabashubije neza 100% aribyo. Koko rero ni iby’ukuri nawe Imana igomba kumwibwirira!! Kandi birumvikana. Nagira mwunganire kandi nemeranya nawe nti: Ni koko, Imana ikuzeniye igisubizo, iraje mwivuganire imbonankubone! Iraje imwibwirire icyo imushakaho kuva cyera!!!

  • ndashimira Perezida wacu cyane, abantu bamwe bigize abatekamutwe ngo Imana yabatumye ku bandi koko kera habayeho abahanuzi ariko ubu biragoye kumenya uhanura n’uvuga ubusa ! ibyo Perezida yavuze rero njye ndabishyigikiye rwose

  • Sauli Imana yamutumagaho Samuel. Dawidi Imana yamutumagaho Natani.Imana ifite abo ituma! 

    • Ok noneho izongere izane samuel imumutumeho kuko abikigihe ntawabizera

  • @Izere:Ibyo ni ibyo wemera kandi ntawutegetswe kwemera nkawe! Nkanjye ntabyo nemera kandi kutemera Bible si igitangaza! Uzajye ubibwira abayobora idini usengeramo kandi wumve ko abatemera nkawe n’abatemera na gato nkanjye nabo bafite uburenganzira nk’ubwawe. Kagame ni umuyobozi w’u Rwanda si umuyobozi w’idini kandi ubutwari bwe ntiyabukuye mu idini!  Ntimukamuvangire mushaka ko ubuzima bw’igihugu bugendera ku myemerere yanyu!

  • Ubunararibonye bw’uyu musaza buratangaje koko  Nibyo kera Imana yavugiraga mu bahanuzi none ubu yivuganira natwe. Ni gute Imana itakora ku mutima ngo Imubwire ibyo ishaka??? Abo n’ abashaka kwigira ibihangange mu by’Imana kandi tunamenye mu minsi y’Imperuka turimo abahanuzi b’ibinyoma ni benshi cyane.. Dusbiye H E Umugisha ngo mw’Isi y’icuraburindi Imana ikomeze kumumurikira akomeze atwiyoborere.   

  • Ubunararibonye bw’uyu musaza buratangaje koko  Nibyo kera Imana yavugiraga mu bahanuzi none ubu yivuganira natwe. Ni gute Imana itakora ku mutima ngo Imubwire ibyo ishaka??? Abo n’ abashaka kwigira ibihangange mu by’Imana kandi tunamenye mu minsi y’Imperuka turimo abahanuzi b’ibinyoma ni benshi cyane.. Dusabiye H E Umugisha ngo mw’Isi y’icuraburindi Imana ikomeze kumumurikira akomeze atwiyoborere.   

  • Imana igena byose kandi irutabyose kandi abanyabyaha bagomba kwicisha bugufi tugasenga ndetse tubasengera kuberibyaha bakoze.

    • URUSIKA RWATUMAGA TUTIGERERAYO BURI WESE RWARATABUTSE

  • urusika rwatumaga twese tutigererayo rwatabutsemo kabiri, ubu buriwese yigererayo! ndavuga ku Imana, ntampamvu y’ubutumwa buzanyewe nundi.

    • barabashuka ngo ubutegetsi bwose butangwa n’Imana ubwa sawuri bwakomotse hehe?mujye mwibuka ko hari n’ubwagahimanokuko abisiraheri bifuje kuyoborwa nkandi mahanga uko byagenze muzasome muri bible neza ntimugasome umurongo umwe mwumve ko bihagije

Comments are closed.

en_USEnglish