Digiqole ad

JOE ARAGARUTSE!!!

Joseph Habineza, izina rizwi cyane mu mikino n’imyidagaduro mu Rwanda. Aragarutse. Ni nyuma y’imyaka itatu ari ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Joseph Habineza mu 2010 ubwo yari Ministre w'umuco na siporo
Joseph Habineza mu 2010 ubwo yari Ministre w’umuco na siporo

Tariki 16/02/2011 nibwo yari yeguye nyuma y’imyaka hafi itandatu ayoboye imikino n’imyidagaduro mu Rwanda. Byatangajwe kuri uyu wa 24 Nyakanga 2014 ko yongeye gusubizwa iriya Minisiteri agasimbura Protais Mitali wari wamusimbuye icyo gihe.

Joseph Habineza, wakuriye  i Nyamirambo akanahaba nubwo yavukiye i Kayenzi muri Kamonyi,  yeguye ku mirimo ye mu 2011  nyuma y’amafoto yamugaragazaga mu byishimo ‘byihariye’ mu rugo rw’abantu.

Aya mafoto yaciye ibintu ku mbuga za Internet bimuviramo kwegura ku mirimo ye.

Kuwa gatatu tariki 16 Werurwe 2011 yahaye ikiganiro abanyamakuru maze agira ati “ngewe ni ngewe, na Leta ni Leta, gusezera kwanjye ni ukudaha umwanya abashaka gusebya Leta bampereyeho”.

Kuri uyu wa kane tariki 24 Nyakanga ubwo yasomwaga na Ministre w’Intebe mushya Anastase Murekezi mu ikipe azakorana nayo, mu nteko habayeho kwiyamira kw’ibyishimo kwa ba nyakubahwa bari bahari.

Muri rubanda ku mbuga zibahuza naho byari nk’ibyo, benshi bamuha ikaze nanone.

Buri wese amwibukira ku bikorwa bye bitandukanye;

Uruhare mu gutangiza no gushyigikira One Dollar Campaign ubu yujuje inzu y’impubyi ya miliyari zirenga ebyiri, kuzana i Kigali abakinnyi b’ibyamamare nka Rigobert Song, Yaya Touré, Samuel Eto’o na Didier Drogba, CAN U17 mu Rwanda mu 2011 (ikipe yageze ku mukino wa nyuma buri mukinnyi amwemerera inka), CAN U20 mu 2009 n’ibindi yibukirwaho.

By’umwihariko akundwa cyane n’urubyiruko nk’umugabo w’amagambo atanga icyizere kandi ashyushya akananezeza abamukurikira.

Ibiganiro bye benshi barabikunda kugeza no ku bakuru
Ibiganiro bye benshi barabikunda kugeza no ku bakuru
Muri 2009 yazanye ibihangange mu Rwanda
Muri 2009 yazanye ibihangange mu Rwanda
We na Perezida Kagame bakira igikombe cy'isi cyakiniwe mu 2010 muri Africa y'Epfo mbere y'iyi mikino
We na Perezida Kagame bakira igikombe cy’isi cyakiniwe mu 2010 muri Africa y’Epfo mbere y’iyi mikino

Aragarutse

Aragarutse.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Joe Oyee sha urubyiruko twari tumukumbuye sana sana

  • what a title!!!! gusa nibyo kwishimirwa kuko uyu mugabo hari byinshi yari yaragezeho ubo ko ubu byari byarasubiye inyuam, tuwmifurije imirimo myiza kandi umurava we awukomeze, ikibanze ari ukuzamura ndetse no gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho

  • Kaze kaze! erega burya udashyusyhe ntiwashyusyha n’urubyiruko .Umukobwa mwiza atanga icyafite di

  • ikaze iwanyu joe turagukunda kandi turabizi neza ko uzakora ibirenze ibyo wari waratugejejeho.

  • wwoow welcome back turishimye cyane.

  • Ouahhh uyu munyamakuru ndamwemeye. Iyi photo ya JOE ukuntu atambutse bijyanye neza niyi Title: JOE ARAGARUTSE. haaaa. Congz

  • Rwose Our President many thanks for bringing back Joe ishuti yabose umugabo warenze ibibi tubonana abandi am happy for Mr. Joe 

  • Abakobwa twese twishimye cyaneeeee!!!! kuko rwose iyaba abo bayobozi bose bari bameze nka Joe ubu tuba dusharamye bbya hatari!! joe joe joe joe karibu karibuuuuuu !!!!!!!!!!

  • Muriho mwese! njyewe nanezerewe cyane, nkunka football cyane kandi uyu Mugabo Joe yerekanye kuzamura imyumvire ya benshi. Turagushyigikiye kandi tukuri inyuma Honorable Minister friends of youth… Habeho macth yo kwakira kugaruka kwawe muri ruhago y’ u Rwanda.

  • Thanks H.E to bring back Joe,turamukunda cyane arakaza neza

  • Thanks H.E to bring back Joe,turamukunda cyane arakaza neza

  • Welcome back honorable minister Joe to where undoudtedly u belonged!!

  • Welcome back honorable minister Joe to where undoudtedly u belonged!

    • yeah naze naze arye abana kabsa anakorera igihugu nk’uko yabigenzaga kuko nubundi baribwa na za ndagaswi. igitangaje nuko mperuka ariko wari watse démission none ndabona ashimira ko bamugaruye haaaaaaaa

      • wercome joe njyewe rwose nishimiye kugaruka kwa joe na ruhago izongera ishyuhe rayon

  • Karibusana musaza, alikuzi abahanzi bakomeyewari waratuzaniye ukili minister, twarakwemeye twaridagaduyepe, na organisations zibiroribyose zategurwaganeza twesetukishima. ikindi mugombakuitaho nyakubahwa, nukulimutegure ingando zabahanzi kukozirakenewe ukulikijuko basigaye bararengereye bakicumuco mumyitwarireyabo mulimuzika, yegonibyo bagomba kuimenyekanisha nokuiganabo mumahanga bateyimbere alikonukuri bakeneyingando yokubigishumuco numurongo batagombakurenga, basigaye bakorindirimbo na clip (amagambo

  • Gusimbura Minisitiri Mitali byaribikenewe kuko yaramaze kunanirwa cyane.

  • welcome back joe!!!! back ariko ntuzahume amaso kuko abantu bagushimagiza ngo wibagirwe ko bagushimagiza kuko wakoze

  • Honorable Minister Habineza,Nanjye nishimiye rwose kuba mugarutse mu bagize government. Rwose najyaga nkunda gukurikira ijambo ryanyu nkumva ririmo ubuhanga.. Imana Ibashoboze muri iyi mirimo mugarutsemo.

  • Ndashimira cyane Muzehe wacu, watugaruriye Mr JO muri Government, ngaho rero amakipe yo muri Africa niyitegure Amavubi kuko Mrs JO yagarutse. Turamwera cyane Mr JO

Comments are closed.

en_USEnglish