Digiqole ad

U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja

 U Rwanda rwatumiwe muri G7 ku ngingo ireba inyanja

Inama y’ibihugu birindwi byumvikana kandi by’ubukungu bukomeye ku isi iratangira kuri uyu wa gatanu i Quebec muri Canada, u Rwanda ni kimwe mu bihugu 12 bizaza nk’ibyatumiwe bizaza kuganira ku ngingo irebana no kurinda inyanja.

Hotel Manoir Richelieu y’ibyumba 405 iri Quebec niyo izakira iyi nama ya 44 ya G7 yatumiwemo n’u Rwanda (Photo:Ryan Remiorz/Canadian Press)
Hotel Manoir Richelieu y’ibyumba 405 iri Quebec niyo izakira iyi nama ya 44 ya G7 yatumiwemo n’u Rwanda (Photo:Ryan Remiorz/Canadian Press)

RFI yo ivuga ko u Rwanda rwatumiwe nk’urugero rwo kwihuta mu iterambere nyuma ya Jenoside, igihugu igfite ijambo (influence) muri Africa ndetse n’umuyobozi wacyo ubu akaba ari we uyoboye ubumwe bwa Africa.
G7 ubu iyobowe na Canada izateranira ahitwa Charlevoix muri Quebec ikoranyije ibihugu biyigize;
Canada.
Ubufaransa
Leta zunze ubumwe za Amerika
Ubwongereza
Ubudage
UBuyapani
Ubutaliyani
Hamwe n’umuyobozi w’ubumwe bw’uburayi watumiwe.
South Africa, Senegal, Kenya, Rwanda na Seychelles nibyo bihugu bya Africa byonyine byatumiwe. Minisitiri w’Intebe wa Canada watumiye ibi bihugu ntiyatangaje impamvu ari byo byahiswemo , ikizwi ni uko bizaza kuganira ku ngingo yiswe “inyanja”.
G7 iyo yateranye birasanzwe ko itumira bimwe mu bihugu bitari muri yo ngo bagure ibiganiro byabo ku ngingo zirenze izibahuza gusa nk’ibihugu bikize.
G7 ikunze gutumira ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bifite umwihariko bigaragaza nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru CBC cyo muri Canada.
U Rwanda rufatwa nk’igihugu gifite ubukungu butera imbere ku kigero kiza nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zinyuranye za Banki y’isi.
Iyi banki ivuga ko hagati ya 2001 na 2015 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wagiye uzamuka ku mpuzandengo ya 8% buri mwaka.
Mu kwezi kwa kane i Londres, Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'intebe Justin Trudeau wa Canada baraganira
Mu kwezi kwa kane i Londres, Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’intebe Justin Trudeau wa Canada baraganira

Biteganyijwe ko Perezida Kagame Paul azitabira iyi nama ahagarariye igihugu ayoboye muri iyi nama ya G7 i Quebec.
Ibindi bihugu bizaza nk’ibitumirwa ni; Argentina, Bangladesh, Haiti, Jamaica,  ibirwa bya Marshall, Norway na Vietnam byose bizaza kuri iriya ngingo irebana n’inyanja.
CBC ivuga ko ibi bihugu byatumiwe ngo haganirwe ku kurinda inyanja ndetse no kubungabunga uburobyi
U Rwanda nicyo gihugu cyonyine kidakora ku Nyanja kuri uru rutonde rw’abatumiwe.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • U Rwanda rwatumiwe ku ngingo yo kurinda inyanja!! Sinari nzi ko dusigaye dukora ku nyanja! Mbona zimwe mu nama dutumirwamo mu mahanga ya kure zishobora gusimbuzwa ingendo mu gihugu imbere zo gukemura ibibazo by’abaturage. Twese turabibona ko izi ngendo zo hanze ari nyinshi cyane, kandi zitwara akayabo, ariko tukaruca tukarumira. Na Auditor General akozeho yababwa.

    • WOWE WIYISE NYABARONGO UVUGAKO INGENDO ARI NYINSHI UKURIKIJE IKI NONE SE WABA NIBURA UKURIKIRANA UMUSARURO UVA MURI IZO NGENDO KUGIRANGO UBONE KUVUGANGO NA AUDITOR GENERAL AKOZEHO YABABWA? ARIKO KUKI MUDASHIMA KOKO? NINDE UTAZI UKUNTU PRESIDENT KAGAME AGERAGEZA GUSURA ABATURAGE NOKUBAKEMURIRA IBIBAZO? NONE WOWE NGO INGENDO ZOHANZE ZIKWIYE GUSIMBUZWA IZIMBERE MUGIHUGU? AHAAAAA

      • Ngo abasura abakemurira ibibazo? Tubwire kangahe amaze kubasura muri 2018? Ugereranyije ningendo zomuri USA?

    • hhhh @nyabarongo: watubwira ikibazo ufite cyaburiwe igisubizo kuberako perezida yagiye mu mahanga? Ibi babyita gushyushya imitwe!

      • niko ubwo Nyabarongo murabona ibyo avuga atari ukuri koko, na hano USA ni iburayi birirwa bavuga ngo ntibarabona umuyobozi wikoloniza nka Kagame, none se abaturage bamaze iminsi bugarijwe nibiza yigeze abasura , ahubwo ngo ari kuzenguruka usa na europe, ongeraho na za Rwanda days zidashira zose zihabera nkaho ariho haba abanyarwanda benshi….

  • ariko ntawundi muntu uhagararira u Rwanda mumanama atandukanye atari P. Kagame, rwose mbona ibi bintu bimuvuna cyane ajye ahitamo nabandi bamufashe

  • Pollution y’inyanja iteye ubwoba,kimwe na Air Pollution.Bituma habaho Climate Change,nayo igatuma habaho IBIZA:Ubushyuhe budasanzwe,Imvura idasanzwe,Tsunamis,Hurricanes,etc…Pollution ni kimwe mu bintu bishobora gutuma isi ishira.Hamwe na Atomic Bombs,Virus z’ubundi bwoko zivuka muli iyi myaka kandi zitarabagaho mbere.Nubwo benshi batabyemera,nta kabuza Imperuka izaza,nubwo yatinze.
    Binyuze kuli Bible muli Ibyakozwe 17:31,imana yavuze ko yashyizeho Umunsi w’Imperuka.Uwo munsi ngo uzaba uteye ubwoba (Yoweli 2:11) kuko imana izahindura ibintu byinshi,kugirango isi ibe Paradizo.Kuli uwo munsi,imana izakuraho abantu babi bose banga kumvira imana,isigaze abantu beza gusa bazaba mu isi ya Paradizo (Imigani 2:21,22).Ibibazo byose biveho burundu,harimo indwara n’urupfu (Revelations 21:4).

  • Badutumira kuganira inyanja bagasiga ibihugu bizituriye none twe tuzahavuga iki 90% yabanyarwanda batarabona inyanja

  • hahahaaaaa! tuzajyanayo odeur ya Ocean!

  • Umenya uwateguye inkuru yayihaye umutwe utari wo: u Rwanda ntirwatumiwe kuganira ku ngingo yo kubungabunga inyanja; ahubwo Perezida wacu yatumiwe nk’umuyobozi w’igihugu cyagaragaje kwihuta mu bukungu hakiyongeraho ko ariwe uyoboye African Union.

    • Wirenganya uwanditse inkuru, ibihugu 12 byatumiwe na G7 kuganira ku ngingo y’inyanja gusa, ntabwo Justin Trudeau wabitumiye yigeze avuga impamvu yatumiye buri kimwe. Ibindi biri kuvugwa ni ibyo abantu n’ibinyamakuru batekereza nk’impamvu ntabwo ari UKURI K’UWATUMIYE.
      Wirenganya uwateguye iyi nkuru rero
      Epuis, hatumiwe u Rwanda ntihatumiwe Perezida Kagame, ibi nabyo tujye tumenya kubitandukanya

  • Uyu wiyise NYABARONGO koko ni NYABARONGO urumva ukuntu igitekerezo cye gipfuye koko yaroha abanyarwanda?!!! President wacu afitiwe icyizere kandi ayoboye African union ahubwo se ubwirwa niki aho cost zimujyana zituruka? KAGAME ayoboye u Rwanda akanayobora AU. Azavugira umugabane wa Africa kuko niwe uyoboye African Union kandi Africa nitera imbere na rwanda izatera imbere.

    • Yanatumiwe nk’uyobora Africa union..tujye dusesengura neza.

  • Ariko muransetsa. Mubona aba-presidents b’ibihugu 7 bikomeye ku isi n’ibindi byatumiwe byahura kugirango baganire ku nyanja gusa. Mujye musoma neza. Hazaganirwamo byinshi harimo ubukungu hamwe n’amasezerano ya Paris ku bidukikije America yikuyemo. Hari na byinshi aba-presidents baganirira muri za corridor abantu badashobora kumenya. Kandi no mugihe cya vuba hari izindi nama nyinshi President yatumiwemo kandi zikomeye, nka G20 izabera Argentine na BRICS izabera South Africa. Kuba President Kagame atumirwa ni uko aba afite icyo kuvuga kandi yubashywe. Nibaza nka Nkurunziza atumiwe, icyo yagenda avuga.

  • Mwasobanura gute ukuntu u Rda rutumirwa ku ngingo irebana n’inyanja koko !? Waca ntimukatwifatire. Cg ni uburyo bwo kujijisha, hari ibintu baba bagiyemo. Cyakora abagira iyo bajya baragenda ….

  • uyu NYABARONGO mwimurenganya wenda niho imyumvire ye igarukiye, ariko quand meme yagaragaje ko afitiye urukundo abaturage burwanda.Gusa keretse niba ari umurundi yifuza ko HE Kagame yaba nka Nkurunziza wiburundi waheze munzu.
    Bwana Nyabarongo rero icyo nakubwira nuko buriya butumire aba president benshi baba babwifuza bakabubura none we arabubonye uti oya?

  • Mwiriwe? Mwamfasha kumenya niba CHINA itabarizwa muri G7 please? Uwandusha kubimenya yambwira. Naho ubundi kujya mu nama nka ziriya biba ari ngombwa cyane kuko akenshi abaduhagarariye baboneraho kuvugana na bimwe mu bihugu biba bizirimo ku nyungu zihariye.Murakoze

  • U Rwanda rwatumiwe kubera ko arirwo ruyoboye African Union, ni mu rwego rwo guhagararira ibihugu bya Africa.
    source: https://g7.gc.ca/fr/presidence-g7/pays-et-organisations-invites-a-la-seance-elargie-du-sommet-du-g7-de-2018/

  • Ngo ibyo bihugu* Byahiswemo*Ariko tuzavuga ururimi rwacu cg kurwandika neza ryari? Baravuga bati: Ministri w’Intebe wa Canada ntiyavuze impamvu ibyo bihugu aribyo bahisemo cg yahisemo.Abanditsi b’ibinyamakuru byo mu Rwanda rwose muzajye nusubiramo ibyo nwanditse nbere yo kubishyira ahagaragara.Biteye isoni, ubunyamwuga bwanyu buteye inkeke.

  • @Teteli, none se icyo bahisemo ntikiba cyahiswemo! Ntimugakabye gutwerera amagambo amarangamutima yanyu bwite. Kandi ufite uburenganzira bwo guhitamo ibyo usoma, ibitakunyura wumva bitarimo ubunyamwuga ukabyihorera.

  • @josee uriya munyamakuru yanditse Ikinyarwanda neza cyane. Abahagarariye ibihugu “byahiswemo” bazitabira iriya nama. Icyarebwa ni uko haba hari indi mvugo.

  • Njye ndumva ari wowe na Nyabarongo ntaho mutaniye.
    Usibye kuvuga gusa no guhomvwagura, waduha urugero rw’icyo utekereza cyari gukorwa kitakozwe!.
    Mujye mureka kuba ku nka babandi banze kumva kandi bafite amatwi, bakanga no kubona kandi bafite amaso.
    Garuka mu nzira sha!

  • Ariko abandika amakuru mwagiye mubanza gutekereza! U Rwanda rutumirwa muri G7 kuganira kubyinyanja harya ruturiye iyihe? Ibyo Marc avuga nibyo! Kagame yatumiwe kubera ko ubu ayoboye AU.
    Murashuka rubanda!

Comments are closed.

en_USEnglish