Digiqole ad

Miss Lydia na we ngo ntazambara Bikini muri MissHeritageUniverse2018

 Miss Lydia na we ngo ntazambara Bikini muri MissHeritageUniverse2018

Dushimimana Lydia uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Universe 2018 yavuze kuri iri rushanwa ariko ngo ibijyanye na Bikini byo ntabwo azabikozwa kuko azaba ari kumurika umuco w’ Abanyarwanda.

Dushimimana ngo nubwo byaba itegeko ntazambara Bikini ahagarariye u Rwanda
Dushimimana ngo nubwo byaba itegeko ntazambara Bikini ahagarariye u Rwanda

Dushimimana Lydia niwe watowe nka Nyampinga w’umurage n’umuco wa 2018 mu Rwanda mu minsi yashize nibwo nawe yatangajwe ko azahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Universe 2018 rizabera muri Uganda.
Dushimimana yabwiye Umuseke ko byamushimishije cyane kuzahagararira igihugu cye, kuri we ngo ni intambwe ikomeye ateye mu buzima bwe.
Yizeza abanyarwanda kuzakoresha ubushobozi bwe agahesha ishema igihugu cye, intego azajyana ngo ni ukuzana ikamba.
Ikariso n’isutiya ni umwambaro muri aya marushanwa bajya babasaba kwambara kugira ngo bigaragaze.
Utu twenda tw’imbere ntituvugwaho rumwe mu Rwanda, bamwe bakomeye ku muco bemeza ko ari utw’imbere nyine atari utw’inyuma, kandi mu muco nyarwanda umwali/umugore adakwiriye kwambara ‘ubusa’.
Abandi ariko bo bavuga ko ugiye mu irushanwa aba agomba no gukurikiza amabwiriza yaryo kuko kutayubahiriza hari icyo bivanaho ku wayitabiriye, kandi kwambara Bikini iyo ngo aho yabugenewe atari uguta umuco.
Lydia ari ku ruhande rw’aba mbere, avuga ko nubwo byaba ari itegeko mu irushanwa agiyemo atayambara.
Ati “Sinayambara  kuko nzaba ngiye kumurika cyangwa kwerekana  umuco w’u Rwanda kandi ntunyemerera kwambara iyo Bikini.
Abategura irushanwa ntibarabaha gahunda y’igihe bazagendera, ariko biteganyijweko irushanwa ritangira tariki 12 kugeza kuya 28 Nyakanga 2018 i Kampala.
Ubwo yahataniraga ikamba muri MissRwanda2018
Ubwo yahataniraga ikamba muri MissRwanda2018

Ari mu bakomeye ku muco wo kutambara utwambaro tw'imbere ku karubanda
Ari mu bakomeye ku muco wo kutambara utwambaro tw’imbere ku karubanda

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nshyigikiye uwo muco nyarwanda, nta na soutien agomba kwambara kuko byose bitari mu muco wacu.

  • ubwo rero nakugira inama yo kutajyayo. kuko uzaseba ivumbi ritumuke.

  • Ashobora kuba atazi ihatana agiyemo.Ubwo ntazatangazwe numwanya azabona.

Comments are closed.

en_USEnglish