Digiqole ad

Yizeye ubutabera ku iyicarubozo ryakorewe umwana we w’imyaka 3 'rikozwe na se'

 Yizeye ubutabera ku iyicarubozo ryakorewe umwana we w’imyaka 3 'rikozwe na se'

Umwaka ushize, umwana wari ufite imyaka itatu yakorewe iyicarubozo rikomeye ubwo yari yaragiye gusura se (utabana na nyina) bimuviramo kwangirika ibice by’ingenzi by’umubiri. Se na mukase w’uyu mwana uyu munsi bari baje ku rukiko rwa Gasabo i Rusororo ngo baburanishwe ku cyaha baregwa cy’iyicarubozo kuri uyu mwana.

Imbere y'Urukiko kuri uyu wa kane, Nzaramba n'umugore we (uhagatiye umwana) hamwe n'abunganira abaregwa
Imbere y’Urukiko kuri uyu wa kane, Nzaramba n’umugore we (uhagatiye umwana) hamwe n’abunganira abaregwa

Nyina w’uyu mwana Mukandayisaba Francoise yabwiye Umuseke ko mu 2013 yavuye muri Uganda aje mu Rwanda, umugabo witwa Nzaramba Emmanuel amushakira icumbi ariko ngo aza kurimufatiramo ku ngufu (niko abivuga) amutera inda havuka uyu mwana w’umukobwa.
Avuga ko nyuma babanye nabi gusa uyu mugabo yemera umwana babyaranye, ndetse batandukana badashyingiranywe imbere y’amategeko.
Umwaka ushize, Pastoro Nzaramba Emmanuel yasabye Francoise kumwoherereza umwana i Kabuga akamusura, aho Nzaramba afite urugo abana n’undi mugore. Undi aramumuha.
Nyina avuga ko hashize igihe gito yatangiye kujya ahamagara uyu Nzaramba babyaranye ngo amwoherereze umwana anamubaze amakuru ye ariko ntamwitabe. Ubundi telephone ye nticemo.
Francoise ntiyari azi aho batuye i Kabuga, ajyayo kuhashakisha kuko batamwitabaga kuri telephone, agenda abaza arahamenya , ajyanayo n’umukuru w’Umudugudu.
Umugore wa Nzaramba bahasanze yabanje kubima umwana ababwira ko arwaye batagomba no kumureba kandi bategereza ko azakira.
Ku gitutu cy’ubuyobozi uyu mugore yaje kwerekana umwana maze nyina amubonye akubitwa n’inkuba yicwa n’agahinda.
Avuga ko yasanze umwana we yarishwe urubozo, baramukuye amenyo, baramwangije bikomeye amaso, baramwangije cyane mu gitsina atuma isazi, yarahejejwe mu nzu baranze no kumugeza kwa muganga.
Ibi we avuga ko byakozwe na mukase w’umwana afatanyije n’umugabo we ari nabo bashinjwa muri uru rubanza.
Umunyamategeko wunganira uyu mugore Francoise yabwiye Umuseke ko uyu mwana yakorewe iyicarubozo riteye ubwoba ku mubiri we akangirika bikomeye akaba ubu ameze nk’uwamugaye, ndetse ubu yajyanywe mu kigo cy’Ababikira i Gahanga gifasha abana bafite ubumuga bukomatanyije.
Bimaze kugaragara ibyakorewe uyu mwana, Pastor Nzaramba n’umugore we Mukashyaka Justine bahise batabwa muri yombi bashinjwa guhohotera umwana. Batangira no kuburanishwa.
Abaregwa ubwiregure bwabo ntabwo burumvwa n’Urukiko.
Kuri uyu wa kane, Urukiko rwa Gasabo i Rusororo rwari  kuburanisha uru rubanza ruregwamo Nzaramba na Mukashyaka.
Mu cyumba cy’iburanisha impande zombi zari zihari, ndetse hari na bamwe mu barera uyu mwana mu kigo cyamwakiriye ngo kimufashe mu burwayi bwe.
Umucamanza yavuze ko dossier y’impapuro 900 z’uru rubanza ngo rukomeye umucamanza wayiburanishije yimuriwe i Rwamagana kandi we iyi dossier yayibonye ejo bityo akeneye igihe cyo gusoma iyi dossier.
Uru rubanza rumaze gusubikwa inshuro eshanu (5) uyu munsi nabwo rwasubitswe rushyirwa mu gihe cy’amezi arenga abiri ari imbere, tariki 13 Nzeri 2018.
Uwunganira abareze mu rukiko yabwiye Umuseke ko kuba rwongeye gusubikwa byumvikana kuko umucamanza waruhawe ari mushya akeneye igihe cyo kwiga dossier akamenya uko imeze.
Mukandayisaba Francoise yabwiye Umuseke ko yizeye ko urukiko ruzamuha ubutabera bukwiriye ku byakorewe umwana we.
Kubera kumara igihe kinini uyu mwana aziritse amaboko n'amaguru, ingingo ze zarangiritse ntabasha guhina
Kubera kumara igihe kinini uyu mwana aziritse amaboko n’amaguru, ingingo ze zarangiritse ntabasha guhina

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mwiriwe birababaje peee imanza nkizi zikwiye kujya zihutishwa kdi zigahabwa abacamanza binararibonye gutinda bituma ibimenyetso bizima nabatangabuhamya bakaba bacecekeahwa kurundi ruhande murakoze

  • Umunyamakuru twahuriye ku rukiko arakoze , Ariko yibagiwe gusobanura uburyo Françoise nyina wa Rebecca yageze Uganda, kuko nawe ntazi umuryango we kuko genocide yakorewe abatutsi yabaye ari uruhinja, uwamutoraguye akaba ariwe wamujyanye Uganda. Ikindi ndumva hakosorwa kuvuga ko Rebecca asa n, uwamugaye ahubwo muravuga ko yamugaye burundu kuko bamumennye igufwa ryo ku bwonko ndetse no kwicishwa inzara igihe kirekire bikaba byaratumye ubwonko bwangirika. Ntabona, ntavuga, ingingo ntizikora. Murakoze

  • Uyu mugabo wangije iki kibondo muti ni pastoro? Ariko bene aba bantu muba mubataho igihe n’amafaranga by’iki koko mwagiye muhera kuri raporo za muganga mugafunga burundu izi nyamaswa kweli?

    • Oya sha, si byiza kwambura abaturage ubutabera bwabo ! Ni ngombwa cyane ko binyuzwa imbere y’umucamanza, uregwa nawe akagira umwanya wo kwiregura, hagashakishwa niba nta n’abandi babiri inyuma, basanga bimuhama wenyine agakatirwa igihano kigenwa n’amategeko. Bitabaye ibyo, hakajya hakoreshwa amarangamutima (harimo n’ibyo byemezo bya muganga), abanyabyaha bamwe ntibamenyekane….abantu bajya barenganywa, ndetse nawe urimo….ntabwo rero byaba byubaka umuryango-nyarwanda. Ni ngombwa ko abanyarwanda mwiga mugasobanukirwa n’icyo bita RULE OF LAW.

  • Izo nterahamwe bazikanire uruzikwiye,nabicanyi bindenga kamere kandi ndabona iyo ngirwa mugore iteruye umwana yabyaye! none uwundi yaramuhotoye.sha Reta izasubizeho igihano cyo gupfa aba bakwiye kwicwa kandi bakorewe iyicarubozo bakumva uko umubiri ubabaza.

  • Abantu nkaba bica umwana rubozo bagakwiye gukatirwa burundu , nk’ubu koko umwana utaramenya ubwenge bamuzizaga iki ?

  • Ibi bararenze rwose,nibabahe burundu y’ umwihariko kuko n’ abicanyi 100%.

  • Ndababaye pe!Bariya bantu si ababyeyi ni abicanyi. Uriya wiyita Pasitoro azakanirwe urumukwiye hamwe na nyirabugome we. Nizere ko bafunze.

  • Ariko kuki ibintubyose mubanutegeteje umusaza gwabariwe ubikemura ubwo ahukuri kuri harutahumva abobashaka bicanyi babakaniye urubakwiye bakareka gutinzibintu kandubwo muzehe kimugezehe byakemuka mbona ruswa isigariye mubacamanza

  • Ahhhhhhhh ntawabona icyo avuga gusa ubutabera nabantu bashyira mugaciro

  • Itangazamakuru muzadufashe mudukurikiranire uru rubanza kugeza rusomwe muzajye mubitumenyesha turebe umwanzuro warwo!!! Inyamaswa gusaaa!! Ndababaye cyane pe! Imana ifashe aka kaziranenge bambe!!!

  • Niba mbisomye neza ngo aba bantu bari basabiwe igifungo cy’imyaka 7!???nonese niba umwana byaramuviriyemo ubumuga bukomatanyije ubwo icyo gihano kijyanye n’icyaha cyakozwe!!?

Comments are closed.

en_USEnglish