Digiqole ad

I Burasirazuba: Bibutse abari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo na za S/Perefegitura

 I Burasirazuba: Bibutse abari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo na za S/Perefegitura

Intara y’Iburasirazuba ku nshuro ya Karindwi ku wa kane yibutse Abakozi bakoreraga icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo na za Sous Perefegitura zahujwe bikaba Intara, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abari abakozi b’icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo bishwe muri Jenoside

Umuhango wo kwibuka nyirizina wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso ruriho amazina y’Abakozi 19 kugeza ubu bamaze kumenyekana bakoreraga Perefegitura Kibungo na za Sous/Perefegitura n’abandi mazina aracyakusanywa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yavuze ko Kwibuka aba bakozi atari umuhango, ahubwo ari igihango nk’abakozi b’Intara n’Uturere tuyigize.
Yagize ati “Kubibuka ni igihango dufitanye n’aba batuvuyemo kugira ngo twibuke akamaro bari bafitiye igihugu tukiyemeza ko tuzusa ikivi batangiye.”
Rubulika Jean Pierre mu izina ry’imiryango y’abari abakozi bibukwa, yashimiye Ubuyobozi bwashyizeho iyi gahunda yo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bifasha mu guha agaciro abishwe bikanafasha abo mu miryango yabo kuruhuka.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yihanganishije abarokotse Jenoside abizeza ko Leta ishyize imbere Umuturage n’icyamuteza imbere cyose.
Yasabye by’umwihariko abayobozi b’inzego zitandukanye gusubiza amaso inyuma bakigira ku mateka hagamijwe gufatanya mu kubaka igihugu kitarangwa n’amacakubiri.
Ati “Igihe nk’iki ku muyobozi ni icyo kwisuzuma, mukareba imyifatire yanyu, mukazirikana ko muhagarariye inyungu z’abaturage, mukishyiriraho ingamba z’imikorere ituma murengera abo muyoboye, ik’ingenzi kiruta byose ni ukubaka amajyambere y’umuturage.”
Aba bakozi 19 bibukwa bakoreraga Perefegitura ya Kibungo, igice cya Byumba n’igice cya Kigali Ngali, na sous perefegitura za Kanazi, Rusumo, Rwamagana, na Ngarama zahujwe zikaba Intara y’Iburasirazuba.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango barimo n’abagize Inteko ishinga Amategeko na Sena

Bafashe umwanya wo kubibuka babasubiza agaciro bambuwe muri Jenoside

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nonese ko mutubwira ko kera nta batutsi bigaga ubwo aba bakoraga muri perefegitura batarize?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish