Digiqole ad

Ni Christopher? cyangwa ni Melody?

 Ni Christopher? cyangwa ni Melody?

Mu bitaramo bibiri bya PGGSS 8 biheruka i Gicumbi na Musanze abahanzi Bruce Melody na Christopher nibo bigaragara ko benshi baha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa. Ubu bombi bari ku gitutu ngo hatagira urusha undi.
Aba bahanzi nibo bombi bagize abafana benshi mu bitaramo bishize.
Abanyamakuru, abakorana n’abahanzi (managers) n’abandi bakurikira ibi bitaramo bya hafi bagera ku 10 twaganiriye bemeza ko aba bahanzi ari bo bari imbere muri rusange.
Abo twabajije bavuga ko mu bitaramo bibiri bishize berekanye ko ari bo bahanganye, mu bitaramo bisigaye ngo kimwe kizabera i Rubavu kiri mu bizaca urubanza mbere ya Final i Kigali.
Icyo bashingiraho ko barusha abandi ngo ni abafana babashyigikiye  bigaragara aho ibitaramo bimaze kubera. Iri ni irushanwa cyane cyane utsinda agenwa n’abafana, by’umwihariko kuri iyi nshuro aho no gutora ari ukugura icupa rya Primus.
Abaza mu bitaramo nabo usanga baza bavuga bati “turashaka kureba uyu munsi ari Christopher na Melodie uza kurusha undi.”
Uko byagaragaraye i Gucumbi Bruce Melodie yishimiwe n’abafana benshi cyane mu ndirimbo yabaririmbiye nka   ‘Ndakwanga’ na ‘Ndumiwe’.
Avuye kuri ‘stage’ yahise akurikirwa na Christopher waje ku rubyiniro abafana bakiririmba ngo “Melodie Melodie…” ntibyamworohera kugarura abafana ngo bamwumve.
I Musanze Christopher nawe yakoze neza bigaragara arusha abafana benshi Melodie, ibi byahise bituma irushanwa rifata indi sura y’uko aba bahanzi ari bo bahatanye cyane.
Umwe mu baganiriye n’Umuseke ati “Nta wakwirara muribo ngo wenda irushanwa azaryegukana kuko bose urwego bariho rurangana urebye uko abafana babakira”.
Aba bombi nibo bahabwa amahirwe ko umwe muri bo yakwegukana iri rushanwa uyu mwaka, abandi bashobora gutungurana bahabwa amahirwe ni Uncle Austin na Queen Cha, nabo hashingiwe ku bafana babishimira bari kuririmba.
Iri rushanwa ubutaha rizakomereza i Huye, ariko kuri uyu wa gatanu nyuma ya saa sita hateganyijwe Mini Roadshow y’iri rushanwa i Kabuga.
Dream Boys nibo baheruka gutwara iri rushanwa ubushize.
Uyu mwaka ni uwa Christopher? cyangwa Melodie? cyangwa hari undi uha amahirwe mu basigaye.

Uyu mwaka ni inde?
Uyu mwaka ni inde?

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ni Melodie 100% woooowww bitinze kugera ahbwo ngo tubyine intsinzi

  • Bruce Melodieeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish