Digiqole ad

Ababeshye Kaminuza ikagura iyi nzu bari mu kaga

 Ababeshye Kaminuza ikagura iyi nzu bari mu kaga

Abayobozi ba Kaminuza y’ u Rwanda babajijwe na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ikibazo cy’inyubako y’amacumbi y’abanyeshuri iri  i Butare (izwi Benghazi) ubu kaminuza ikishyura ishyizeho n’amande y’ubukererwe kandi idakoreshwa kuko yaguzwe yarangiritse. Abadepite basabye kaminuza kugaragara ababeshye Leta bose kuri iyi nzu ngo babiryozwe.

Inyubako ya 'Benghazi' Leta iri kwishyura amafaranga menshi ariko ikaba idakoreshwa kuko yubatse nabi.
Inyubako ya ‘Benghazi’ Leta iri kwishyura amafaranga menshi ariko ikaba idakoreshwa kuko yubatse nabi.

Abagize PAC uyu munsi bavuze ko iyi nyubako ya Kaminuza iteye agahinda n’isoni urebye uko imeze n’akayabo kayigiyeho ariko abanyeshuri bakaza kuyivanwamo ngo itazabagwaho.
Iyi nzu yubatswe na rwiyemezamirimo maze Kaminuza irayimugurira nayo ibanje kubyemererwa na Rwanda Housing Authority yagenzuye ikemeza ko yujuje ubuziranenge.
Hon Jean Thierry Karemera wo muri PAC ati “Ariya mazu twarayasuye. Hari aho twageze dusanga block imwe abanyeshuri batakiyiraramo barayikuwemo kubera ibintu twabonye. Reka mfate urugero rw’ubwiherero. Iyo umwe ari mu bwiherero iyo ari hejuru ibyo arimo bigera kuwo hasi.”
Nyuma y’uko abadepite bahasuye izi nzu abanyeshuri bari basigayemo nabo bavanywemo ariko ntibyabuza Leta gukomeza kwishyura uwayubatse hagiyeho n’amande ko yatinze kwishyura nk’uko biteganywa n’amasezerano, kugeza ubu.
Françoise Kayitare Tengera Umuyobozi wa kaminuza ushinzwe imari yabwiye PAC kwishyura iyi nzu byagombye kuba byararangiye mu mwaka w’imari ushize ubu bari kwishyura bashyizeho n’amande.
Hon Nkusi uyobora PAC ati “Ziriya nzu mwaguze zubatse nabi, baranazibahanira?!”

Ngo ni umugambi wa benshi

Abadepite bagize PAC bavuze ko nubwo kaminuza yaba yarabeshywe ariko n’abakoze igenzura babeshye. Ariko bakibaza niba nabo baratanze raporo ko babeshywe bakagura ibipfuye.
Depite Munyangeyo Théogène ati “Uwo muntu wangaje sinyatire y’igihugu, abeshya igihugu, abeshya urwego nkamwe, mwabibwiye ababayobora? Iyo raporo yanyu irahari ko Rwanda Housing Authority yatumye mugura ikintu kandi gipfuye?  Ubu izo nyandiko zirahari? Ubwo za minisiteri zirabizi? Mwatanze raporo ko bababeshye mukagura ibintu bipfuye bigiye gutera abantu indwara?”
Akomeza ati “Babahumye amaso ariko hari umuntu wa Leta wabikoze. Bateye kashe. Abo batekinisiye barakenewe.”
Abadepite basabye ko abantu bemeye ko izo nyubako zigurwa kandi zipfuye ko bagaragazwa.
Depite Juvenal Nkusi yagize ati “Hari umuntu wahagurutse ajya muri Mission i Huye ahura n’abantu baricara bakora ‘dossier verbal’  ba ‘proposa’ guverinoma ko ikwiye kwishyura. Abo nimubashyireho amafoto na ‘responsablities’ zabo bakurikiranwe.”
Izo nyubako kandi ngo Kaminuza yahise yishyura ubwishingizi bwazo itaranazihabwa kandi ngo mu masezerano bari bemeranijwe ko bazazishyurira ubwishingizi ari uko bazihawe burundu.
Françoise Tengera wari witabye ku ruhande rwa Kaminuza na we yavuze ko izo nyubako yazisuye abona ko abanyashuri batakomeza kuzibamo.
Depite Munyangeyo ati “Iyi ‘dossier’ ni ukuyihagurukira, abantu bashutse Leta bakaba ‘accountable’ kuva ku mutekinisiye kugera hejuru. Kuko hari n’abashutse ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ndumva ari umurongo mugari wari watanzwe.”
Depite Munyangeyo ati iyi dossier igomba guharukirwa abayigizemo uruhare bose bagakurikiranwa
Depite Munyangeyo ati iyi dossier igomba guharukirwa abayigizemo uruhare bose bagakurikiranwa

Iyi Komisiyo y’Abadepite iri guhamagaza ibigo bimwe na bimwe byagaragaweho amakosa  mu micungire y’umutungo wa Leta muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2016/2017.
Iyi raporo yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 imishinga ifite gaciro ka miliyari 206 Frw yadindiye, ifite agaciro ka miliyari 45 yatawe, n’imitungo idakoreshwa ifite agaciro ka miliyari 22 Frw.
Aba badepite bagize PAC, ejo kuwa kabiri babajije abayobozi muri Burera ku itangawa ry’amasoko ryakozwe nabi, bahavuye bamwe muri bo n’abababanjirije bahita batabwa muri yombi.
Dep. Karemera avuga ko basuye ayo macumbi bagasanga biteye isoni
Dep. Karemera avuga ko basuye ayo macumbi bagasanga biteye isoni

Abayobozi ba Kaminuza ntibari bafite ibisobanuro byumvikana kuri iki kibazo benshi muri bo cyabayeho batari muri iyi myanya
Abayobozi ba Kaminuza ntibari bafite ibisobanuro byumvikana kuri iki kibazo benshi muri bo cyabayeho batari muri iyi myanya

Francoise Tengera umwe mu bayobozi ba Kaminuza, yavuze ko iyi nyubako yaguzwe hakozwe igenzura rikemeza ubuziranenge bwayoFrancoise Tengera umwe mu bayobozi ba Kaminuza, yavuze ko iyi nyubako yaguzwe hakozwe igenzura rikemeza ubuziranenge bwayo
Francoise Tengera umwe mu bayobozi ba Kaminuza, yavuze ko iyi nyubako yaguzwe hakozwe igenzura rikemeza ubuziranenge bwayo

Hon Nkusi na Karemera bavuze ko ababigizemo uruhare bose bakwiye kumenyekana kandi bakabiryozwa
Hon Nkusi na Karemera bavuze ko ababigizemo uruhare bose bakwiye kumenyekana kandi bakabiryozwa

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yewe umenya noneho hari icyizere ko PAC igiye gukorana n’ubushinjacyaha kuko izi raporo za Biraro twari dusigaye twibaza umumaro wazo kabisa.

    • Ariko se ubundi usibye kwirengagiza amadege yo azagerwaho ryari?

  • AHUBWO SE MWATURANGIYE AHO PAC IKORERA NKATWE ABARIMU BA KAMINUZA, TUKAVUGA AGAHINDA KACU:
    1. HARI IBIRARARANE BY’AMASAHA Y’IKIRENGA TWAMBUWE KUBWA PROF LWAKABAMBA SILAS
    2. ABARIMU BY’UMWIHARIKO BIGISHA IKORANA BUHANGA BAMBUWE AMAFARANGANGA IA IT ALLOWANCES KANDI NYAKUBAHWA PRESIDE PAUL KAGAME YARI YARAYEMEYE,NUMWITEGEKO BIRIMO, NDETSE NA BUDGET ZAKORWA AKABA YARABA GA ARIMO
    3. ABARIMU BAGIYE MU BUTUMWA BW’AKAZI BO MURI C.S.T ,UBU IYOBORWA NA DR GATARE, BAMBUWE AMAFARANGA Y’IMYAKA 2 YO KUJYA KWIGISHA MU ISHURI RIKURU RYA GISIRIKARE RY’IGAKO N’IRA GIPOLISI RY’I MUSANZE
    N.B: UMUGIRANEZA WABONA CONTACT YA PAC , YAYITUGEZAHO , TUKABIBWIRIRA IBIBAZO DUTERWA N’UBUJURA BWO MURI KAMINUZA Y’URWANDA, KUKO USHATSE KUBIVUGA ,BAMUKANGISHA KUMWIRUKANA NO KUMUFUNGISHA ,BAKAMUSHYIRAHO URUSYO RWO KURWANYA LETA

  • iyi ni Titanic ntabwo ari benghazi

    • Ikigaragara nuko utize i butare. Iyi ni benghazi rwose. Ntago ari Titanic.

      • Murapfa ubusa, utarafungura inkuru hagaragara ifoto ya titanic, ariko wafungura inkuru ukabona benghazi

  • Benghazi si iya kera ra?

  • @Fifi ishaka ibe TITANIC cyangwa ibe Benghazi iyo ariyo yose igihari ni uko ari amahano ! ni gute abantu bajya aho bakemeza ngo inyubako zasenyutse zitaruzura ngo ikigo cya leta kizigure kandi nawe ari uwa leta? uwo akwiye gufatwa akabiryozwa arakanywagwa!

  • Ntubona noneho!Uru nirwo Rwanda twifuza.Abishe abantu barahanwa ariko n’aba bica abanyarwanda bahagaze barya ibyabo nibabace kubeshya.Byari bikabije nibaza PAC icyo imaze.RIB jbe hafi.

  • Benghazi y’ejo mu gitondo isenyutse mbere ya Titanic, Misereor, Cambodge, Kiza na Vuba!!

  • Burya Titanic natuyemo. Nyitinya muli za 2002 yali ikomeye kabisa.
    Ngaho da ngo muteze gutera imbere. Ibintu nkibi bikorwe n’abanyabwenge koko? Bize kaminuza zo kwisi hose?
    Nta gihe kagame atavuga. Ubu se aba banyarwanda harya byose nkabasahura tuzabakiza niyahehe?
    Aba bantu bali bagiye gusenya urwanda nkuko umuswa urya inkingi y’inzu igahirima ntauyikozeho.
    PAC ngaho ni mukomeze mubatahure ufashwe yishyure. Byekuba bimwe bya wa mu TZ Sano James wahombeje EWASA ataha arumwere nkuko byagendekeye Bazina we James Musoni.

  • Pack ndi kuyikunda!
    Raporo nizijyane no gukurinwa babiryozwe!
    Ngo ntimuzahemba mwalimu igihugu kirakennye???? Oya! Kirimo ibisambo byinshi nimubifate

  • Nanjye ndabona igihugu barakangutse igihugu noneho bafashe gahunda yokukirinda ibyonnyi

  • Nanjye ndabona pac irigutanga icyizere

  • Kuki se iyo nzu batayisenye? Kandi nziko amazu atajyanye ni igihe mu Rwanda bayasenya, none ngo Leta yarayiguze? Ni akumiro.

  • Mwe ntimuzi ukuntu promosion yanjye 2013-2014 aritwe twayibanjemo, ariko nabaga kuri Floor yo hejuru ya nyuma, hatarashira amezi 2 tuyibayemo, amazi yatangiye kujya amanuka anyura mu itara, tugira ubwoba tubibwira Mama bengazin uwo bita (Gapita), ntakindi yari gukora yadushakiye aho twimukira icyumba baragifunga.
    Ikindi muri Civil engeneering hari uwiyandikiye muri memoire ko amaze gukora igenzura rya bengazin asanze nta myaka 3 ifite imbere hayo icyambabaje ni uko bahise baca igitabo cye atangira bushyashya none reba ibikurikiyeho.
    Ejo bundi mu mpera z’umwaka 2017 nasubiyeyo ngiye gushaka ibyangombwa, nsanga ngo abana b’inshuti zanjye babaga muri bengazin yo hagati barabimuye ngo ifite ikibazo, ubwo irafunze. Ndumirwa
    Njye ndumva baba bahagaritse kwishyura, bakabanza bagakurikirana ayo manyanga, kuko barabasondetse biteye ubwoba.

  • Mwe ntimuzi ukuntu promosion yanjye 2013-2014 aritwe twayibanjemo, ariko nabaga kuri Floor yo hejuru ya nyuma, hatarashira amezi 2 tuyibayemo, amazi yatangiye kujya amanuka anyura mu itara, tugira ubwoba tubibwira Mama bengazin uwo bita (Gapita), ntakindi yari gukora yadushakiye aho twimukira icyumba baragifunga.
    Ikindi muri Civil engeneering hari uwiyandikiye muri memoire ko amaze gukora igenzura rya bengazin asanze nta myaka 3 ifite imbere hayo icyambabaje ni uko bahise baca igitabo cye atangira bushyashya none reba ibikurikiyeho.
    Ejo bundi mu mpera z’umwaka 2017 nasubiyeyo ngiye gushaka ibyangombwa, nsanga ngo abana b’inshuti zanjye babaga muri bengazin yo hagati barabimuye ngo ifite ikibazo, ubwo irafunze. Ndumirwa
    Njye ndumva baba bahagaritse kwishyura, bakabanza bagakurikirana ayo manyanga, kuko barabasondetse biteye ubwoba.

  • zimwe zirzsenywa ngo ntijujuje ubuziranenge ,izinndi zikatabwujuje zikagurwa na leta mamairiyoni.birababaje ababigizemo uruhare bose bazabiryozwe

  • NJYA NIBAZA UKUNTU AHARERERWA ABAHANGA B’IGIHUGU ARIHO HAGARAGARA IMICUNGIRE MIBI BIKANSHOBERA

  • Abatubuzi baraha pe igihari cyo mbona, Ikibazo Kiri kuri rwiyemeza mirimo wayubatse nabasuzumye inyubako ko yujuje ubuzira nenge. ikiza mwasesa amasezerano Yo kubishyura mukabihagarika kuko murikwishyurira ubusa nigute inzu yujuje ubuziranenge amazi Yo hejuru atobora akagera Kubo hasi nta ni cyumweru gishize abantu bayirimo?nikibazo bakurikiranwe kbsa Birababaje

  • hahhhaha Editors,journalists na bamwe mu basomyi b’umuseke bayobewe itandukaniro rya Benghazi na Titanic. Ndibaza aho bigiye hahahah Naho PAC nikore akazi RIB nayo isubire inyuma ibate muri yombi.

  • Aha umunyamakuru yavangavanze ibintu! Kuri titre aravuga TITANIC (Home yubatswe ku bufutanye bwa lete, abagiraneza, n’abanyeshuli inyuma y’igikorwa cya Fund-rising gikomeye cyane twamazemo ibyumweru 2 mu Rwanda hose muri 1997! Mu nkuru agatandukira akavuga BENGHAZI , amazu 3 y’amagorofa 4 yubatswe kuva muri 2010, mu bibanza nka 4 byahozemo amacumbi y’abakozi ba UR.

  • Nimuzamuka mukagera hejuru murahura numuntu wambaye inyenyeri.Mushatse mwarekeraho hakiri kare.

  • mu kanya barakora report bemeze ko i Huye inyubako zaho zaboze, ko kuhagaruka ntacyo bivuze.
    Ikigenderewe ni ukubeshya leta ko Law, CBE, ICT School ztagomba kugaruka muri Huye.
    Inzu zubatswe zidafite ibibazo muri iki gihugu ni zingahe?
    Na Minisiteri nyinshi zashyizwe mu majwi ko zikorera mu nyubako.
    Aba badepite rero bagiye kugwa mu mutego w’abarimu ba kaminuza badashaka kugaruka muri Huye kuko Kigali bahafite inyungu bwite nyinshi.

  • Awana ahubwo bari baratinze pe, iyi nyubako njye narayirebaga ubwoba bukanyica. Gusa sinumva ukuntu kaminuza yabeshywe kugura iyi nzu, ninde wasinye kurwego RWA kaminuza yemeza ko yagurwa? Uwateye cache niwe ukenewe wakoze acceptance of order. Ikindi, uwaje ahagararariye RHA nawe akabyemeza munyandiko na signature akurikiranwe ndetse abiryozwe, aho gutinda rero ni aha, uwo mugenzuzi waje we nigaheza ahubwo mucungire hafi nshobora kuba harisano yabugufi afitanye nuwacuruje ndetse numuyobozi wa kaminuza wabisabye. Murakoze

  • Ngo ababeshye kaminuza ikagura iyinzu bari mu kaga? Ahubwoa wasanga ababasenateri aribo bisanze mukaga.Tubitegamaso.

Comments are closed.

en_USEnglish