Update 13 Nzeri 2014: Abo mu muryango wa Mukategeri babyutse basubira i Goma kureba uko babona umurambo w’umubyeyi wabo waraye mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma. Kuvana umurambo i Goma babasabye ibyangombwa by’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, iby’umuyobozi ushinzwe isuku ndetse n’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka i Goma. Izi nzego zose ngo ntabwo zikora muri week end, ibi […]Irambuye
Tags : Rwanda
Abari abakobwa bane ubu bakaba ari abagore bo mu mudugudu wa Butare mu kagari ka Ruhanga muri Ngororero bavuga ko babyaranye n’abahinde bane bakoraga ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruri kurangizwa mu murenge wa Mushishiro. Abahinde babanye kuva mu 2010 bakanabatera inda, bababwiye ko bagiye mu biruhuko mu Buhinde, ntibagaruka none baribaza uzabaha indezo z’abana […]Irambuye
12 Nzeri – Abantu bagera ku 1500 bari i Rusororo guherekeza Patrick Kanyamibwa witabye Imana kuri uyu wa gatatu azize impanuka yo mu muhanda. Yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo. Mu kumushyingura abantu bose bamuvuzeho bagaragaje ubwitange, umurava no kudacika intege kwa Kanyamibwa. Uyu munyamakuru witabye Imana ku myaka 32 yakoraga cyane […]Irambuye
Kigali –Kuri uyu wa 12 Nzeri, mu muhango wo kumurika uko imihigo y’umwaka wa 2013/2014 yagezweho no kwakira iy’umwaka wa 2014/2015 wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul KAGAME yashimiye ibyagezweho ariko yibutsa cyane ko hari intambwe nini itaraterwa. Yaboneyeho kunenga abayobozi banyereza imitungo ya Leta ndetse ko n’abanyereza imitungo bazajya bakurikiranwa bagahanwa ndetse bakagarura […]Irambuye
Kigali – Uyu muhanzi, we n’abo bareganwa kuri uyu wa 12 Nzeri 2014 nibwo bari imbere y’ubutabera mu rukiko rukuru ku Kimihurura. Bwa mbere we na bagenzi be baje bambaye umwenda w’iroza w’imfungwa mu Rwanda. Abaregwa bagaragarije impungenge ko batiteguye kuburana kuko batarabona dossier zabo. Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa kugirango bose babone dossiers zabo nk’uko babyemererwa n’amategeko. […]Irambuye
Kigali – Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uwari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB Kantengwa Angelique. Nkuko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ahagana mu saa tanu z’ijoro kuri uyu wa kane kuwa 11 Nzeri, Kantengwa Angelique ari mu maboko ya polisi akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi […]Irambuye
Kuri uyu wa 11 Nzeri nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ingengabihe y’uko amakipe azahura muri shampionat y’umupira w’amaguru 2014/2015. Iyi akaba ari iy’ikiciro cy’imikino ibanza. Shampionat biteganyijwe ko izatangira tariki 20 Nzeri 2014. Ikipe yatwaye igikombe cya APR FC izatangira yakira ikipe ya Musanze FC naho ikipe nshya ya Sunrise itangire yakira […]Irambuye
Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 11 Nzeri 2014, mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro imodoka itwara abana bo muri Remera Academy yakoze impanuka ubwo yariho ihaguruka ku bw’amahirwe nta mwana wahasize ubuzima mu bari mu modoka. Amakuru Umuseke ukesha abari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye bavuga ko umushoferi w’iyi modoka yayiparitse […]Irambuye
Remera, 11 Nzeri – Inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda iterana rimwe mu mwaka yaraye iteranye ihuje abanyamuryango ba FERWAFA ifata imyanzuro itandukanye. Umwe mu ikomeye harimo guhagarika ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abatarengeje imyaka 17 mu mwaka utaha. Muri iyi nteko rusange bemeje ko ikipe y’igihugu nkuru y’abagore n’iyabatarengeje imyaka 17 bazisheshe mu gihe cy’umwaka […]Irambuye
Umunyamakuru Kanyamibwa Patrick uzwi cyane mu makuru n’ibiganiro byo kuramya no guhimbaza Imana ku maradiyo, yari asigaye akora kuri Family TV, yitabye Imana nyuma yo gukora impanuka ikomeye ku Kimihurura ku mugoroba wo kuri uyu wagatatu tariki ya 10 Nzeri 2014 nk’uko byemezwa n’aba hafi mu nshuti ze. Umwe mu bantu bo mu muryango waganiriye […]Irambuye