Digiqole ad

Urubanza rwa Kizito Mihigo n'abo bareganwa rwasubitswe

Kigali – Uyu muhanzi, we n’abo bareganwa kuri uyu wa 12 Nzeri 2014 nibwo bari imbere y’ubutabera mu rukiko rukuru ku Kimihurura. Bwa mbere we na bagenzi be baje bambaye umwenda w’iroza w’imfungwa mu Rwanda. Abaregwa bagaragarije impungenge ko batiteguye kuburana kuko batarabona dossier zabo. Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa kugirango bose babone dossiers zabo nk’uko babyemererwa n’amategeko.

Kizito Mihigo na bagenzi be imbere y'ubutabera
Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi imbere y’ubutabera muri iki gitondo

We na Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul, baheruka imbere y’inkiko mu kwezi kwa kane uyu mwaka ubwo bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ariko ihurirana n’ikiruhuko cy’abacamanza cyarangiye mu cyumweru gishize. Niko gutinda kw’isubukurwa ry’uru rubanza.

Saa mbili za mugitondo Ntamuhanga Cassien na Jean Paul Dukuzumuremyi bari bahageze nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uriyo abyemeza, Kizito Mihigo yahageze saa mbili na 45. Nta kibazo afite ku mubiri, bigaragara ko yataye ibiro bicye, aranyuzamo akamwenyurira abari hafi ye, nta mususu arareka umuntu akamufotora, nubwo abandi bareganwa bo bagaragaza isoni.

Mu rukiko Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul bagaragarije Urukiko rukuru ko batabonye dossier zabo zibarega.

Cassien Ntamuhanga yavuze ko nta bushobozi afite bwo kwishyura umwunganira mu rukiko, umwunganizi we yahise avuga ko bategereje icyemezo cye cy’ikiciro cy’ubudehe arimo kugira ngo urugaga rw’abunganizi mu mategeko rumuhe umwunganira.

Kizito Mihigo we yavuze ko yabonye dossier ye bityo yaje yiteguye kuburana n’ubwo ngo hari ibigize dossier ye yabonye nimugoroba.

Abacamanza bahise bafata umwanzuro ko uru rubanza rusubikwa ngo abaregwa bose babanze babone dossiers zabo. Uru rubanza ruzasubukurwa tariki 10/10/2014.

Baregwa ubufatanyacyaha mu byaha bine;

-Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 461 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda;

-Ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa repubulika, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 462 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha;

-Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 499 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha;

-Ubugambanyi, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 446 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha;

Tariki 21 Mata 2014 ubwo yari amaze gusomerwa ibyaha aregwa rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru yavuze ko yemera bimwe mu byaha aregwa.

Kziito Mihigo atambuka agana mu rukiko
Kziito Mihigo atambuka agana mu rukiko
Agnes Niyibizi ushinjwa ubufatanyacyaha kuko ngo yari ashinzwe kwegeranya amafaranga no kuyaha abakora ibikorwa
Agnes Niyibizi ushinjwa ubufatanyacyaha kuko ngo yari ashinzwe kwegeranya amafaranga no kuyaha abakora ibikorwa
Jean Paul Dukuzumuremyi wari ushinzwe ibyo gutera grenade mu mugambi bateguraga, yabihakanye avuga ko yishakiraga amafranga ibyo bikorwa atari kubikora
Jean Paul Dukuzumuremyi wari ushinzwe ibyo gutera grenade mu mugambi bateguraga, yabihakanye avuga ko yishakiraga amafranga ibyo bikorwa atari kubikora
Dukuzumuremyi na Ntamuhanga baganira mbare y'uko urubanza rutangira
Dukuzumuremyi na Ntamuhanga baganira mbare y’uko urubanza rutangira
Abaregwa n'ababunganira imbere y'amategeko
Abaregwa n’ababunganira imbere y’amategeko
Kizito imbere y'urukiko
Kizito imbere y’urukiko
Kizito na Ntamuhanga
Kizito na Ntamuhanga
Kizito n'umwunganizi we
Kizito n’umwunganizi we
Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziririmbirwa Imana na Politiki, ubuheruka yemeye bimwe mu byaha aregwa anavuga ko abisabira imbabazi
Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziririmbirwa Imana na Politiki, ubuheruka yemeye bimwe mu byaha aregwa anavuga ko abisabira imbabazi

 

Photos/DS Rubangura/UM– USEKE

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • igihe niki agahabwa ubutabera agahanirwa ibyaha yakoze ndetse yaba umugabo akanabisabira imbabazi kuko ngirango iminsi amazemo yabonye umwanya wo gutekereza kubyo yararimo.

    • ariko ko numva Kizito ariwe wateje abantu ururondogoro abantu babona atari umuntu nkabandi / ubwose niwe muhanzi wambere mu gihugu ufunzwe ?? HARI NA BENSHI BARI ABASTAR KUMURUSHA BAKURIKIRANWEHO IBYAHA NDETSE BIKOMEYE KURUSHA IBYE !!!! IKINDI NTACYAHA CYARI CYAMUHAMA KUKO KUGEZUBU ARACYARI UMWERE IGIHE CYOSE URUKIKO RUTARI RWAMUHAMYA ICYAHA KABONE NIYO YABA HARI IBYO YEMERA KUKO NTAWE UZI IBYO AZAVUGIRA IMBERE Y’UBUTABERA

    • Birababaje kubona ubutabera buhagurutsa imfungwa, zizineza ko nta madosiye yabobabahaye bakemera gutumwanya wokwicara murukiko na esasi yatwitswe kumamodoka nibindi byishi biba byari gukorwa byahagaritswe.gusa mumenyeko ayomafranga mwangiz,arimisoro yacu naho bundi ntimugacimanza mutarunva nuregwa ibyavuga ndambwira bamwe mubakunda kwandika batarareba cyangwa ngobunve

  • Nibategereze ubutabera bukore akazi kabwo. Gusa ntabwo nzibagirwa Kizito ubwo yansagaga muri Minisiteri y’urubyiruko 2011 yicishije bugufi cyane mbona yaba ari umuntu witonda ariko ukuntu yaje kwijandika muri politiki yo kumara abanyarwanda birababje. Umuntu wize mu Bufaransa aba muri Hotel koko igihugu cyaramwizeye none n’ibi akituye koko. Isi ntigira inyiturano mwa bantu mwe. Naho kariya gahungu ngo ni Casien mperuka kigisha muri Primaire kimisagara nyuma kaza kubivamo gatorokana amafaranga y’ishyirahamwe karimo,kaza kujya muri Amerika gahura nuriya muzungu nyiri Amazing Grace Christian radio arakizera agaha akazi kamaze kurengwa kaboneza inzira ya RNC. Ariko umurengo usiga inzara none no myambaro ya rose ngo mba! Nta cyo navuga gusa birababaje urubyiruko mwitondere ababashuka dufite igihugu cyiza gifite ubuyobozi busobanutse bwashyizweho na twe. Dukorane umurava dutere imbere.

    • Claver,
      Erega ntabwo ibyabaye kuri Kizito bitaba no kuwundi ahubwo nkuko ubivuze twitonde dusangire amaho intwari zadushakiye zimwe zikanahasiga ubuzima.

    • Jya witonda Muntu w”Imana! ngo “Umugabo mbwa aseka imbohe”!!

    • Nawe byakubaho!

    • icecekere kandi ngo vuguziga ni umwana w’umunyarwanda

    • Nyamuneka twirinde gucira abandi imanza zihutiyeho no kubakatira huti huti bataranaburana! Twibuke kandi ko umugabo mbwa aseka imbohe!

  • Imana niyo mucamanza mukuru

  • ubutabera nibukore akazi kabwo! Twizere ko Kizito azabuna ubutabera busesuye!Imana imukomeze!

  • erega kugambanira igihugu ntago byaguhira na rimwe ibi bijye bibera isomo buri wese wumva yashyira imbere igifu cye mbere y’igihugu nabagituye, kizito nakomeze yumve uko umunyururu uko umeze kuko niwe wabyihitiyemo

  • Game izwi nuyikina.

  • nakatirwe birangira kandi igihano gitubutse kuko ubugambayi kugihugu ugambiriye kugirira nabi umukuru w’igihugu , burya nabanyarwanda ntuba udusize, igihano kiremeye nicyo yarakwiye

  • Mukaba murabakatiye rero!

  • @Kamali and Kalisa, urubanza mu mizi ntiruratangira,bariya baregwa baracyari abere, twihanganire kubahamya ibyaha, ikindi ni uko iyo uri umugabo udaseka imbohe!! Today is him 2morrow is ….

  • Nothing should be said about these guys until they’are proven guilty. everyone is considered innocent till he’s proven guilty. it is sad and pathetic that the public is judge and jury in many incidents where the only information or misinformation is fed to them by the media. sorry! but it disgusts me when people make judgements about peoples without the facts. hopefully if they committed these horrible crimes they’ll be found guilty and punished

  • Rega ujya kumanika agata wicaye wajya kukamanura ugahaguruka nagume hamwe yakurikiranye akaryoshye munsi y’i buye azahakura inda y’akabati

  • uwitwa Kamali aravuga nk’umwana w’igitambambuga kabisa ! reka nicecekere byavuzwe na benshi hanongo umugabo mbwa aseka imbohe !

  • Umuntu azira kuvugisha ukuli mû ndilimbo ye igisobanuro cy ‘urupfu ,barangiza bakamurambika ho ibindi ,none bamwe bari kumucira urubanza da ,niba atali indilimbo ,niyihe mpavu iyo ndilimbo yahise icibwa burundu.? Imana imukomeze gusa mû bigeragezo

  • Ntimugacire imanza bagenzi banyu ntanumwe uzi ejo he uko hazaba hameze

  • Yemwe yemwe! Burya Imana yaduhishe mu mitima yacu yagize neza kuko byari kuba bibi cyane urebye mugenzi wawe ugahita imenya icyo agutekerezaho. Nimwihangane ntakitagira iherezo murebe icyo ubutabera budutangariza. Ariko icyo nsaba urubyiruko n’undi wese, mumenye ubukungu dufite aribwo ” kugira igihugu” Igihugu cyawe ni icyo, aho wajya hose uriranga kandi ugahagarara mu mwanya wacyo. Nukora neza bizagaruka kuri wowe bwa mbere no kugihugu cyawe, nukora nabi kandi bizaba uko. Mwitandukanye n’ikibi nigisa nacyo cyose kuko nta mahoro bizaguha, urugero mbaha kuri Kizito yari ageze mu gihe cyiza cy’ubuzima, buri wese yakwifuza none dore uko yihindanije , ibyaha aregwa nibimuhama azaba Mandela asohoke ari rukukuri ubwo se azaba yungutse iki ? Namba na Mandela yaharaniraga amahoro n’ubwisanzure ku gihugu cye ! Ubu se Kizito we araharanira iki ? Agiye gusaza adashatse , ayo yize apfuye ubusa, umubyeyi we azapfana agahinda n’ibindi…. mumenye guhitamo inshuti n’imishinga ibabyarira inyungu mureke kwiyangiza.

  • Imana ni Nyirimpuhwe kandi ni Nyirimbabazi. Idukunda nta conditions ishyizeho. Ikunda umunyacyaha ikanga icyaha. Ireba mu mutima kandi ikababarira. Twebwe nta we uzi umutima w’aba baregwa, Imana yonyine. Nibakomere bihangane , Igihe kizagera.

Comments are closed.

en_USEnglish