Digiqole ad

Kigali: Impanuka y’imodoka itwara abana ibereye mu kigo cy’ishuri

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 11 Nzeri 2014, mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro imodoka itwara abana bo muri Remera Academy yakoze impanuka ubwo yariho ihaguruka ku bw’amahirwe nta mwana wahasize ubuzima mu bari mu modoka.

Ku bw'amahirwe abana barimo ntawakomeretse bikomeye
Ku bw’amahirwe abana barimo ntawakomeretse bikomeye

Amakuru Umuseke ukesha abari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye bavuga ko umushoferi w’iyi modoka yayiparitse aho asanzwe ayiparika ariko hasa n’ahahanamye bitari cyane.

Kugeza ubu amakuru ahari aravuga ko abana baje bakinjira mu modoka ariko umushoferi wayo agasohoka gato maze umwana umwe agakubaganya imodoka akayivanamo ‘frain a main’ igasubira inyuma.

Iyi modoka yasubiye inyuma irenga imbizi z’ishuri igwa munsi y’umugunguzi utangirwa n’igiti yagonze kiri iruhande rw’akazu bita akazu ka Papa, kubatswe nk’ikimenyetso cy’aho Papa Yohani Paul wa II yageze ubwo yasuraga u Rwanda hafi y’umuhanda ugana i Rwamagana.

Aba bana bari batashye muri aya ma saa sita, biganjemo abana bo mu myaka yo hasi.

Nta wakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka cyangwa ngo ayigwemo gusa byagaragaye ko bamwe bagize guhungabana.

Imodoka yamanutse ruguru y'uyu mukingo aho isanzwe iparika
Imodoka yamanutse ruguru y’uyu mukingo aho isanzwe iparika
Abana bari muri iyi modoka bavanwemo bamwe bajyanwa kwa muganga
Abana bari muri iyi modoka bavanwemo bamwe bajyanwa kwa muganga
Abana bari baje kureba ibyabaye kuri bagenzi babo
Abana bari baje kureba ibyabaye kuri bagenzi babo

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Umushoferi utari responsable ngo mutahe!

  • IMANA ishimwe rwose irinze aba bana!!! Mbega ukuboko kw’Imana yacu gukomeye! Urakoze kuturindir’abana.

  • Merci Papa Jesus monye titre nange numva ndahahamutse ari Yesu wacu aba ahibereye gusa ababyeyi bajye baragiza abana Yesu bakijya kuva murugo ntakindi Mana turagushimye byimazeyo

  • Mana wakoze kurinda ibibondo. Ukomeze ubarinde guhungabana kubera ibyo babonye. Imana idukize izi mpanuka za hato na hato rwose

  • Nawe ufotora jya wubahiriza horizontalite & verticalite mu mafoto yawe kuko ifoto nayo ni inkuru

  • Suhuza shoferi utazi abo atwara abo ari bo

  • Umushoferi ntategerezwa kuva mumodoka igihe abana binjira afite mwo uruhare .uvyabaye.IMANA ishimwe ko yazigamye abobana.

  • ni kukazu ka papa nyine!!! imana ishimwe

  • Aba bashoferi ba ntibindeba bazamara abana b’u Rwanda!
    Ikibaranga kandi n’ikinyapfura gike cyabo n’imyitwarire igayitse.
    Ntibizoroha!

  • Abashoferi bagakwiye gucunga umutekano w’abana batwaye. Uyu mushoferi yakoze amakosa kuko ubundi birabujijwe gusiga umwana wenyine mu kizuru (cabine) y’imodoka. Imana ishimwe ko ntawahasize ubuzima.

  • hashimwe rugira

  • Imashimwe Kubwaba bana ariko umushoferi ahanirwe uburangare. reba ababyeyi nigihugu yarahekuye

  • mérci Seigneur!

  • Imana ishimwe cyane ko ntawahasize ubuzima.

  • Imana ishimwe ko irinze abo bana. God bless Remera Academy.

  • Ibi ni uburangare bw’umushoferi nk’uko benshi hano babivuze uretse ko n’umubyeyi ubwe bishobora kumubaho ku mwana we. Ni ukwitwararika kuko abana ni abana nyine.Ikindi nashakaga kuvuga ni ukuntu abantu bazana imyemerere yabo mu bintu byose:Munyumve neza nemera ko umuntu yakwemera ibyo ashaka cyangwa ntanemere rwose. Gusa, ubu iyo abo bana bagira icyo baba, Imana yari kuba noneho ibanga ? Abandi bicwa n’impanuka se Imana iba ibanze ? Jye numva dukwiye kureba igikwiye naho ibintu byose kubyitirira Imana, byaba byiza cyangwa bibi bituma duhunga uruhare rwacu mubyo dukora. Urugero natanga hano ni ukuntu abantu bishe abatutsi babyishimiye cyane banazi icyo bakora ariko wababaza icyabibateye bakavuga ngo Satani/Shitani yarabateye!

Comments are closed.

en_USEnglish