Digiqole ad

Ingengo y’imari ya FERWAFA umwaka utaha ni miliyari 3 na miliyoni 900

Remera, 11 Nzeri – Inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda iterana rimwe mu mwaka yaraye iteranye ihuje abanyamuryango ba FERWAFA ifata imyanzuro itandukanye. Umwe mu ikomeye harimo guhagarika ikipe y’igihugu y’abagore n’iy’abatarengeje imyaka 17 mu mwaka utaha.

Nzamwita Vincent de Gaulle wari uyoboye iyi nama
Nzamwita Vincent de Gaulle wari uyoboye iyi nama

Muri iyi nteko rusange bemeje ko ikipe y’igihugu nkuru y’abagore n’iyabatarengeje imyaka 17 bazisheshe mu gihe cy’umwaka w’imikino, zikaba zitazitabira amarushanwa ay’ariyo yose muri uyu mwaka kugirango zitegurwe neza.

Muri iyi nama byatangajwe ko ingengo y’imari y’umwaka utaha ya FERWAFA ari miliyari 3 973 991 821 Rwf azakoreshwamu bikorwa bitandukanye by’umupira w’amaguru, akaba ava muri Leta, mu bafatanyabikorwa no mu bikorwa byinjiriza umutungo iri shyirahamwe.

Uyu mwaka byavuzwe ko nta kipe izakina ikiciro cya mbereidafite ubuzima gatozi nibura bw’agateganyo. Byemejwe ko ikipe izajya ikina idafite ubwo buzima gatozi izajya iterwa mpaga.

Mu makipe 14 akina ikiciro cya mbere kugeza ubu izidafite ubuzima gatozi, habe n’ubwagateganyo, ni zirindwi (7); APR FC, Police FC, Mukura VS, Sunrise FC, Amagaju FC, Musanze FC na Marines FC. Byavuzwe ko nibigera tariki 20 Nzeri ubwo shampionat izaba itangiye zitaruzuza ibisabwa zizajya zikina ariko ziterwa mpaga.

Iyi nama yemeje ko Amaradio, TVs n’ibinyamakuru byandika, ntibizongera kwemererwa gukora akazi kabo batabanje kuvmikana na FERWAFA mu rwego rwo kugurisha shampionat yabo.

Ku birebana n’abakinnyi b’Abanyamahanga bahawe amazina n’ibiaranga byo m Rwanda, hatowe komisiyo yo gukurikirana amazina abakinnyi babatijwe kugirango basubizwe ku mazina yabo y’umwimerere.

Mu kwezi kwa mbere nibwo hazatangira Ligue z’abana batarengeje imyaka 15, zizahera i Kigali na Rubavu bizakomereze no mu gihugu hose hagamijwe kuzamura umupira mu bakiri bato.

Kugeza ubu, Shampionat y’ikicor cya mbere igiye gutangira nta muterankunga ifite kuko bakivugana na BRALIRWA ariko bataragera ku kumvikana.

Iyi nteko rusange yemereye amakipe abiri gusa mu makipe arindwi yari yasabye kuba abanyamuryango ba FERWAFA, ayo yemerewe ni; La Jeunesse yagaruwe mu kiciro cya kabiri n’ikipe yitwa Ijabo FC.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Guhagariki ikipe y’abagore nibyo bizatuma bitegura? Uburinganire buracyakeneze rwose, kuki bahisemo guhagarika abagore; abagabo bo batanga uwuhe musaruro uruta uw’abagore? Ahubwo buriya ikibazo batinye kuvuga ni amafaranga kuko no muri basket ball barayabuze, babuza ikipe y’abagore kwitabira amarushamwa, iy’abagabo barayemerera!!! Amafaranga arabura nyamara tukareba final y’igikombe mpuzamahanga (CECAFA) ku buntu!!! Kurebera umupira ubuntu, bwacya ngo amafaranga yabuze!!1

    • djfksirdfuer24 komera cyane ubwo se bari guca amafaranga nta Rayon irimo ntago se wabonye ko ikirimo umukino wabaga uhanze igihe iri bukine yaba itakinnye amafaranga bakayagabanya, ubwo se batawerekaniye amafaranga Perezida agasanga nta bantu bari kuri stade na cyane ko hano mu rwanda kwishyura umupira w’ikipe udafana bitabaho, yari gusobanura ko abafana yabashyize he? erega nawe azi ubwenge sha. kandi erega iki ngenzi si uko bishyura cg batishyura ahubwo iyo ngengo y’imari ingana gutyo ni iyo kugirango babashe kubona uko bica ruhago yo mu rwanda. kandi urabizi ko gikundiro yari yasezerewe muri 1/4. uretse ko atigeze amenya(de gaule) ko gikundiro izamushyira ku ka rubanda kuko urumva ntago yari gufana apr ngo ni uko ari iyo mu rwanda n’akavuyo bateza iyo batwaye igikombe.

  • Urababwiye niba bumva pe. Abagabo bo uretse kujya kuzana za mpaga bo umusaruro wabo ni uwuhe?

  • Kuri ubundi amakipe atabarizwa muri RDB aho kujya kuri RGB bityo igatanga imisoro nk’ayandi masosiyete dore ko abakinnyi bahembwa kurusha abakozi bose ba leta kandi bose bahembwa abafaranga ya Leta (yose afashwa n’inzego za Leta; uturere, RDF, POLISI,…)
    Bazahora bafatwa nk’imiryango idaharanira inyungu kandi aribo bahembwa menshi? Ahandi SPORT ni uruganda rwinziza amafaranga; ariko iwacu SPORT ni umuzigo utwara amafaranga nta nyunyu itegerejwe. Nonese iyo abantu barebye final y’igikome mpuzamahanga ku buntu, ubwo abo bakinnyi baba bari buhembwe amafaranga avuye he ? Ese batayakeneye (baba bayakeneye ariko) ntabwo yakoreshwa mu gutunganya ibibuka mu byaro hirya no hino biro urubyiukuko rukabona aho rwitoreza!!

Comments are closed.

en_USEnglish