Digiqole ad

Umunyamakuru Kanyamibwa Patrick yitabye Imana azize impanuka

Umunyamakuru Kanyamibwa Patrick uzwi cyane mu makuru n’ibiganiro byo kuramya no guhimbaza Imana ku maradiyo, yari asigaye akora kuri Family TV,  yitabye Imana nyuma yo gukora impanuka ikomeye ku Kimihurura ku mugoroba wo kuri uyu wagatatu tariki ya 10 Nzeri 2014 nk’uko byemezwa n’aba hafi mu nshuti ze.

Yahoze akora kuri Radio Isango Star
Yahoze akora kuri Radio Isango Star

Umwe mu bantu bo mu muryango waganiriye n’Umuseke kuri telephone Kanyamibwa yakoreshaga yadutangarije ko yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nyuma yo gukora impanuka ku ihuriro ry’imihanda (Rond-Point) ya Kimihurura ku muhanda wa Cadilac, akaba yagonzwe n’imodoka we ari kuri moto, gusa ntabwo yabashije kuduha andi makuru arambuye.

Kwizera Ayaba Paulin bakoranye igihe kinini ndetse wari inshuti ye na we yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n’Umuseke, yavuze ko Kanyamibwa Patrick yaguye mu bitaro bya Kibagabaga nyuma yo kugongwa mu mpanuka.

Ejo kuwa kabiri, Kanyamibwa Patrick yari yiriwe akusanya amakuru y’abahanzi bazahatanira ibihembo bya “Groove Awards Rwanda” na we yari mu babiteguraga.

Umunyamakuru w’Umuseke bari kumwe mu ijoro ryo kuwa kabiri avuga ko yabonaga Kanyamibwa aseka kandi yishimiye akazi yariho akora nta mususu.

Ati “Yavugaga ko agiye kurara akusanyiriza ayo makuru kuri Internet kuko abakemurampaka b’iri rushanwa bari hafi kwicara ngo bajonjore abazahatana.

Ndibuka ko yambwiye ngo njye kuki batampembera uruhare nagize muri muzika? Ariko ntibyakunda kuko akenshi ibihembo bitangwa mba ndi mu babiteguye kereka ari umuhanzi ku giti cye ukimpaye. Ndababaye cyane kuko yambwiye ngo tujye gusangira Soda ariko kubera akazi twembi twari dufite ntibyakunda.”

Kanyamkibwa Patrick yamenyekanye cyane ubwo yakoraga ikiganiro cy’amakuru y’abahanzi baririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana kuri Radio Flash FM, nyuma ajya ku Isango Star FM, ari naho yavuye ajya gukorera kuri Family TV.

Yari azwi cyane ndetse akundwa mu banyamakuru bakora ibijyanye n’iyobokamana kubera umurava, ishyaka, ubwitange no kwihangana yakoranaga akazi ke,  yari azwiho kwandikira ibinyamakuru byinshi byandika n’ubushake bwo guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Asize umugore n’umwana umwe.

Yitabye Imana amaze kwandikira UM– USEKE inkuru 98 mu gihe cy’imyaka ibiri, inkuru ya 99 imuvugaho k’Umuseke ni iyavugaga ko agiye kuva kuri Radio Isango Star, inkuru ya 100 ni iyi ivuga ko yitabye Imana. Ubuyobozi n’ikipe yose y’UM– USEKE IT Ltd bushimiye umurimo yakoze kandi imwifurije kuruhuka amahoro.

Kanyamibwa yari umunyamakuru wakoraga ibiganiro by'amakuru y'abahanzi bakora indirimbo ziramya n'izihimbaza Imana.
Kanyamibwa yari umunyamakuru wakoraga ibiganiro by’amakuru y’abahanzi bakora indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana.
Uretse abanyamakuru bagenzi be, n'abakozi b'Imana bamukundaga, aha ari kumwe n'Intumwa y'Imana Masasu Joshua.
Kanyamibwa yisanganga no mu bakuru, aha ari kumwe n’Intumwa y’Imana Masasu Joshua (iburyo)
Kanyamibwa Patrick ari kumwe n'umwana we w'imfura n'umugore we.
Asize umugore n’umwana

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • R.I.P

    • N’ inkururu ibabaje pe! Ariko kuki dupfa? Dukurehe umuti w’ urupfu? Kuki bitubabaza kandi tugomba Gupfa? Abanyapolitike abanyasiyansi na Tekinoroji, kuki BADASHAKA IBISUBIZO kurupfu? Ndambiwe inkuru mbi!

      • Sha wasetsa n’uvuye gushyingura uwe kabisa!!!

        Naho ubundi, sha…ni ubuzima twaragijwe nyine. Ntirukurikiza imyaka!!! Hoya !!!
        Uyu mwana usigaye disi, Imana izamushumbushe umubyeyi uzamukunda uko bikwiye. Mumumpere address nazamwadopta ndangije kwiga, Imana imfashije.

  • Imana ikunda abeza ikabahamagara kare. Sindemera ko inshuti imfura umuvandimwe n’umujyanama Patrick Kanyamibwa witahiye. Abo mwabanye bose ntituzakwibagirwa. Mboneyeho umwanya wo gukomeza umuryango usize ngo Imana iwuhe ubutwari bwo kwakira gutandukana kwihuse mukimukeneye

  • Ooohh! Patrick Kanyamibwa yitabye Imana? birambabaje cyane , nk’umuntu twigeze kwiga hamwe tukiri abana kuri EAV Rushashi.Nihanganishije abo mu muryango we n’inshutize zose!

  • RIP

  • Yooh! Turababaye kabisa! Uyu nawe aragiye! Yesu amwakire basi nta kundi.

  • yooo bavandimwe Rwose umukozi w’IMANA ARATABARUTSE umurava yagiraga wogukorera GITARE ntabwo tuzawibagirwa twamenyanye muri 2001 afite ishyaka rikomeye y’umurimo w’IMANA .Imana ikomeze umufasha we ndetse n’abavandimwe be.NABUZE ICYO MVUGA.

  • imwakire mubayo

  • Imana ifashe uwo muryango usigaye

  • MWENE DATA MWIBUKA CYANE MURI EAV RUSHASHI WE NA MUSHIKI WE MU ITSINDA RYO KURAMYA NO GUHIMBAZA, D– USENGANA MURI RAJEPRA EAVR, IYO WAKUNDAGA UGAKORERA IBIKWIBUKIRE UBWO UTUBANJIRIJE TUZAGUSANGANE NA KRISTO! RIP.

  • Yoho!Imana Imwakire Mubayo Kd Umuryangowe Ukomezekwihangana Niwabowatwese Natwetuzamusangayo

    • Nukuri nyagasani amwakire mube kdi muboyateguri ntazaburemo umuryango we ukomeze kwihangana Imana irabareba.

  • LONG POINT, AHHHAHHAHAHA ITS FUNNY TO SEE JOURNALISTS WE HAVE

  • Imana imwakire, buriya niryo gare rye

  • Isangire Uwagukunze kuturusha maze Akwicaze iburyo bwe mu byishimo bidashira kandi kuko WE abera hose icyarimwe Aze azibe icyuho usize mu muryango maze akomeze kubera byose abasigaye!
    RIP

  • icyampa akaba atari byo!
    ariko Imana izi impamvu! iraje itabare ngo icyo kibondo kibone ko se yakoreraga Umukoresha ntagereranywa! kdi n’Umukunzi amenye ko mu ijuru hari Umwami dukwiye kuyoboka! ntibyoroshye ariko Yesu We wigeze guhura n’urupfu, kdi mbere yo kurwinjiramo akaraga sa Maman… aracyakora, araje atabare nihatabaho kugamburura, ntimuhate Imana ibibazo, ntitungwa intoki itegwa ibiganza!
    Mana ba hafi y’abababayeh!

  • Imana imwakire mu bayo! Umuryango usigaye Imana ikomeze kuwubaka.

  • RIP

  • Imana imwakire mu bayo. Inshuti ze muze dufatanye mu kumuherekeza aho azaruhukira kuwa 5

  • Uwiteka amwakire mube kd umuryango asize wihangane tuwuri hafi byose Imana irabizi.

  • byose Imana irabizi,tuzahora tukwibuka nshuti nziza,Uwiteka akomeze imitima yashenjaguwe nagahinda ko kubura uwo twakundaga.

  • Yakoreye Imana ntidushidikanya ko aruhukiye mu mahoro kandi Imana nayo ntiyakwisondeka ahubwo itwara abeza. Urupfu rurababaza cyaneee ariko ni irembo ry’ijuru. Imana ikomeze abo asize

  • Imana ikwakire mubayo ntacyo twe twakongeraho nk’abantu
    RIP Patrick.Uwiteka Mana ishobora byose wegere umuryango asize uwubere byose

  • imana imuhe iruhuko ridashira,

  • Yesu akwakire mu bwami bwayo mon Frère

  • Imana niyo itanga kd niyo yisubiza ,turihanganisha family ye

  • Imana imuhe iruhuko ridashira, umuryango, inshuti, igihugu gitakaje umuntu ukomeye. Mw’izina ry’abo twiganye nawe i bicumbi twifatanyije n’abandi bose mu kababaro. Patrick kanyamibwa yari intwari kuko itaka kuva mu menya ntiyitekerezagaho wenyine ryari umuntu ukunda abandi muri rusange, turahomby

Comments are closed.

en_USEnglish