Goma: Umunyarwandakazi 'yagonzwe na Blinde ya MONUSCO' yitaba imana
Update 13 Nzeri 2014: Abo mu muryango wa Mukategeri babyutse basubira i Goma kureba uko babona umurambo w’umubyeyi wabo waraye mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma.
Kuvana umurambo i Goma babasabye ibyangombwa by’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, iby’umuyobozi ushinzwe isuku ndetse n’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka i Goma.
Izi nzego zose ngo ntabwo zikora muri week end, ibi byatumye umurambo uhita ujyanwa n’abo mu ngabo za MONUSCO nabo ngo bagiye kuwukorera isuzuma bakareba niba uwapfuye yaragonzwe koko.
Abo mu muryango wa nyakwigendera babwiye Umuseke ko kugeza ubu umurambo w’umubyeyi wabo uri ku kibuga cy’indege cya Goma aho ingabo za MONUSCO ngo zifite uburuhukiro.
Bavuga ko ubu bagarutse i Rubavu aho bakomereje ikiriyo, bategereje ko kuwa mbere basubira i Goma ngo barebe niba bahabwa umurambo w’umubyeyi wabo bawushyingure.
Ahagana saa mbiri za mugitondo kuri uyu wa 12 Nzeri Aleoncie Mukategeri yitabye Imana i Goma muri Congo Kinshasa, uyu mubyeyi biremezwa n’abe ko yagonzwe n’ikimodoka cya blinde cy’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Congo, MONUSCO, kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu bakaba bari batarahabwa umurambo w’umubyeyi wabo cyangwa ngo bamenye uzaryozwa icyaha cyo kumugonga. MONUSCO ntiremeza cyangwa ngo ihakane aya makuru.
Aleoncia Mukategere Umubyeyi w’Umunyarwandakazi wari utuye mu murenge wa Rubavu, akagari ka Buhaza mu mudugudu wa Dufatanye, yambutse akoresheje ‘jeton’ nk’uko abaturage ba Rubavu bayikoresha, mu gitondo kare kuri uyu wa gatanu agana i Gihisi mu mujyi wa Goma gusura inshuti nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.
Abo mu muryango we babwiye Umuseke ko babwiwe amakuru muri icyo gitondo ko mu mihanda ya Goma yagonzwe n’imodoka ya blinde ya MONUSCO akajyanwa na Polisi ya Goma ku bitaro bikuru (Hopital General) i Goma ari naho yashiriyemo umwuka.
Abo mu muryango we bavuga ko bahise bajya hakurya gukurikirana umubyeyi wabo, ariko bikabagora cyane kuko uwo babazaga wese uwo bari bwishyuze impanuka yahitanye umubyeyi wabo yabashyiraga mu gihirahiro.
Umwe mu bahungu b’uyu mubyeyi yabwiye Umuseke ko bari kwa muganga i Goma hari umupolisi wabatse amafaranga ngo bagire uko bihutisha ikibazo cyabo ariko ntibayamuhe.
Abo mu muryango w’uyu mubyeyi bavuga ko ibintu byagiye bimera nabi kuko byageze aho abapolisi kwa muganga batangiye kubabaza uko uwo mubyeyi yinjiye muri Congo, bavuga ko yaba yinjiye mu buryo butemewe n’amategeko bityo ntacyo bagombye kuba babaza.
Umuhungu w’uyu mubyeyi avuga ko begereye ingabo za MONUSCO babonaga aho hafi zibabwira ko zibanza gusaba umurambo ku bitaro kandi ntizibahe igisubizo gifututse.
Umuseke wagerageje kuvugana n’abavugizi ba MONUSCO muri uyu mugoroba wo kuwa gatanu ariko ntibyashoboka.
Kugeza ubu umurambo w’uyu mubyeyi uracyari kuri Hopital General i Goma, abo mu muryango w’uyu wishwe n’impanuka batashye batangira ikiriyo mu rugo ariko igihirahiro ni cyose.
Abana b’uyu witabye Imana babwiye Umuseke ko bamenyesheje inzego z’ibanze zo mu Rwanda iki kibazo kuko babona bo kibarenze. Kugeza twandika iyi nkuru nta gisubizo cyo mu nzego z’ubuyobozi cyari cyaboneka ku kibazo cy’uyu mubyeyi waguye mu mpanuka i Goma.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
0 Comment
Umuryango uzishyurwa n’ubwishingizi Monusco ifatiraho haba mu rwanda cyangwa se mu mahanga icyangombwa ni ukugirana contact na service ishinzwe ubwishingizi y’uwo muryango w’abibumbye
Congo nta bitahabera: Blinde igonga umuntu gute koko ? Ubwo iba igenda ku wuhe muvuduko ku buryo igera aho igonga abantu ? Ikindi ndumva mwakosora aho mwanditse munsi y’iphoto ngo “uzishyura umubyeyi…” Hakwishyurwa indishyi bibaye ngombwa n’ibindi ariko nta wishyura umuntu tureke n’umubyeyi…
Ariko harii ibihugu kubibamo wagirango nii ukuba mu ishyamba ndakabaroga.Umuntu arapfa ngo ni batange amafaranga dossier yihutishwe!!!!!!!Jye nasba Leta yacu nkuko isanzwe ibigenza mugutabara aho rukomeye ko diplomacy yatangira ibyuyu mubyeyi bigasonabuka.
ahaaaaa,ibya congo na gahomamunwa umuntu arapfa bakaka ruswa?ahaaaaa birababaje
les ccongolais sont des animaux surtout les policiers,vraiment demander de l’argent pour livrer un cadavre d’une maman qui a subit un accident? au de les aider il demande des sous c’est honteux pour les autorites congolais
Ubuyobozi bwa Zangabo zihuriweho n’ibihugu byo muri aka KARERE zifashe uyu muryango , bave mu gihirahiro. District ya RUBAVU kandi nayo ibafashe kuko birabaje. IBAZE KUGONGWA NA BLINDE KWERI. Ubwo se barimo kwiga kuyitwara? Ni akumiro.
ndatekereza umuvuduko iyi blinde yari iriho mwangana iki kuburyo igonga umuntu kugeza aho ashizemo umwuka ese bari mu ntamara ntibyumvikana, pe , MONUSCO rero niyiteho abana ba nyakwigendera , kandi hanakorwe iperereza ibi bitaba byakozwe babishaka kuko burenge mu bantu mbere na mbere icyakabiri umuvuduko yaririho kugeza ingonze umuntu byo kumwica
Mana bihangane. Ahubwo abajyayo bibuke na Ebola ko bashobora kuyibapfunyikira, nakataraza bazakatuzanira wa!!!!
yebabawe…Loni ikore iperereza kuri uru rupfu, kandi ababikoze bazahamwe…IMANA YAKIRE MU BAYO UYU MUBYEYI
Ahaaa,imana imwakire mubayo
Faudra attendre le résultat de l’autopsie, du reste les services diplomatiques du Rwanda doivent intervenir en faveur d’une citoyenne rwandaise.
J’espère que l’Onu,avec leur assureur vont payer une certaine somme aux ayant droit de la défunte, c’est une question de temps. En ce qui concerne les corrompus policiers congolais, c’est à déplorer.
Paix à son âme, à cette maman.
yes nanjye mbona leta yabitangamo umusada
biragaragara ko uyu mubyeyi ari umuntu w’Imana. ntakabuza iramwakira iburyo bwayo. abasigaye bihangane.
Comments are closed.