Digiqole ad

Uwari umuyobozi mukuru wa RSSB yatawe muri yombi

Kigali – Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uwari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB Kantengwa Angelique.

Angelique Kantengwa uri mu maboko ya Polisi y'u Rwanda (Photo internet)
Angelique Kantengwa uri mu maboko ya Polisi y’u Rwanda (Photo internet)

Nkuko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ahagana mu saa tanu z’ijoro kuri uyu wa kane kuwa 11 Nzeri, Kantengwa Angelique ari mu maboko ya polisi akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, gutonesha ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubwo twandikaga iyi nkuru Kantengwa Angelique yari acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Kicukiro mu gihe hagikorwa iperereza. Turakomeza kubakurikiranira aya makuru.

Kantengwa Angelique yize mu Bubiligi (Université Catholique Notre Dame de la Paix ) no muri Amerika (Harvard Kennedy School of Governement), akayobora RSSB mu gihe kingana n’imyaka ibiri n’amezi icumi (6/2011 – 03/2014) mbere yaho yakoze muri Banki nkuru y’u Rwanda  BNR imyaka cumi n’itanu n’amezi arindwi (01/1995 – 07/2010), akaba kandi yarakoze mu mabanki akomeye yo bihugu nk’Afurika y’Epfo na Congo Kinshasa.

UM– USEKE.RW

35 Comments

  • Bayobozi!

    Musigeho gukomeza kwiba ibyo mucungiye Abanyarwanda!

  • Wirukana umugore uhekenya igufwa ugacyura urimira bunguri. Mumwongere kuli liste y’abanzi-gore b’igihugu, kuko nawe ntiyoroshye. Aliko asa neza, abacyuye igihe bazigire gusazira iwe..

  • Ye?ndakabaroga abagore basigaye baraciye akenge ibi byakoraga abanzi-sore b’igihugu kashaza we.

  • Ye?ndakabaroga abagore basigaye baraciye akenge ibi byakoraga abanzi-sore b’igihugu kashaza we.

  • komeze mubafunge, nyuma muzatandukire abagore banyu,

  • list irakomeza , n abdandi bari inyuma berekeza gereza, tubitege amaso

  • Mureke ubutabera bukore akazi kabwo, uyu arakekwa ntabwo arahamwa n’ibyaha. tureke kumucira urubanza.

  • She is so beautiful. Imana imufashe.

  • Ayiwe !!! numugore usagutya arafungwa ???? ubuse yemeye kwinjiramo koko !!!! aliko se nigute atafungwa kandi ali umunyoni (ibandi) ahubwo numugore usa gutya aliba ???? mubafate batarabacika ngo bajye uganda dore balimo kwambukira RWEMPASHA !!!

  • iyo niyo nyiturano yisi kabisa ntawe ushimwa kabiri
    gusa yihangane ntakundi

  • ariko se iyo muvuze ngo umuntu aratonesha , mwebwe buriya mufata abantu bose kimwe??? umwana wawe aje gusaba akazi muri company uyobora hakaza n’undi utazi namba uti nagaha uwo ntazi!!! niba usubije yego uratubeshye cyane.. ubu se umuntu wakoze iriya myaka yose muri BNR (papa w’inoti), anyereje ayo muri RSSB. mushyireho indi mpamvu kuko ibyo gutonesha byo nta n’ubwo bireba police bireba umuvunyi.

  • mureke kumwemeza icyaha kuko ntikiramuhama mureke ubutabera bukore akazi kabwo

  • Kuyobora ntibyoroshye kandi ni umutesi biragaragara, buriya wasanga atari we wayatwaye ahubwo yaroroheraga abakozi be cyane bakikorera ibyo bashaka bagasahura kandi iyo byagenze gutyo audit iyo ije ibigereka ku mukoresha.

  • niba yaranyereje umutungo ibintu byose bimushinja bihari agomba gukurikiranwa ndetse agahanwa akanasubiza imitungo y’igihugu yose yanyereje

  • Angelique ndagukunda, kandi nzi neza ko biriya utabikora. Reka tureke ubutabera bukore akazi kabwo, nabwo ndabwizeye. Ukomeze wihanganire imimerere urimo itoroshye. Ndagukunda, kandi n’Imana ni uko.

  • hari ikintu twagakwiye kwirengangize igihe umuntu akiri mu mubiri wamuntu igihe cyose abayagwa mu kibazo mu cyaha , ibi byo kuza amarangamutima ahano ngo umuntu ararengana , ibyo rwose ni amatakirangoyi, cyane iyo bigeze kumafaranga , umwana agambanira umubyeyi , ntanswe umukozi usanwe wakorera ikigo nka kiriya gifite amafaranga, reka ibisigaye tubiharire amategeko

  • OMG ntibishoboka!!! Mana Ube hafi ya Angelique, umurenganure kandi umuhe kwihangana kuko ntiyorohewe!!! Abagumya kuimushinja ni bitonde kuko Imana dusenga irakomeye!!!

  • nicyo bita ubutabera niba koko yarabikoze cg atarabikoze nabo bimenyekanye, erega umutungo w’abaturage ntago wagenda gutyo rwose, ndashima cyane inzego zumutekano zacu,

  • igisambo.com fat igisambo kinyereza umutungo w’igihugu. aracyekwa.

  • ariko icyenewabo no gutonesha koko bizashira muri uru Rda bigenze bite koko? ababishinzwe banyarukire no mu MUTWE WABADEPITE hari umugore witwa Clere wivanga mwitangwa ryamasoko agatonesha bikabije. muhanyarukire rwose mudutabare

  • Afite ibindi azira naho imitungo abayinyereje nubu bakiyinyereza nibo benshi,ntanumwe urabizira.
    Uyu wasanga nawe azira kugambanira igihugu ,wenda byahinduye inyito kuri systeme..#oh Rwanda#

  • Mubafate bo ka puuuu,muhagarare kumipaka no munzira za panya batadutoroka
    bere kujya barya amafaranga tuba twaruhiye bo karibwa munda.

  • Mwabantu mwe, mujye muceceka mureke guta ibitabapfu, ubundi ishyari rizabagezahe ntasoni c’est du n’importe quoi !!!

  • Mureke dutegereze ubutabera n’urubanza

  • Niko sha Angeli, abagore bari muri 1930 urabakira ko bagiye kujya bagufuckinga amanywa n’ijoro !!!!???

  • Imana niyo mchamanza wukuri
    Niba yatakosheje agomba guhanwa

  • Ruriye abandi rutabibangiwe,ikubise mucyeba uyirenza urugo,uymunsi niwe ejo niwowe cg mwene wanyu.naho abatoroka baciye Rwempasha nawe uzabakurikira handashize kabiri.ngo ubutabera!!!! Ntabwo mbonye Mu RDa keretse nubureganya ushatse kuvugaabagabo bashize badukiye abagore aha RDa ibyawe Nyagasani niwe ubizi

  • Angelique ,abashinyaguzi barakwitegereza ngurumutesi ntamutesi wiga harvard kennedy school of Governement ngwananirwe humura baziruwize, kanduzarekurwa kandi kuvuga biroroha ntaninjiji yayobora ibigo imyaka, gusaniyowakoramo ntabwo waba uruwambere nturi nuwanyuma gusa ikibabaje banezezwa nogutesha umuntu agaciro nyamara ukenewe nabeshi mwisi wagirinama uretse abanyamatiku ntabutindi mumuryango wanyu mwagize nibahore nibi kureho amaboko yabato tuzabatureba ,rwose mwaba njyanamamwe mwarebyaho twavuye mukareka kuvangira muzehe wacu !!!!!

  • Muve kumumafuti uwo mudamu witwa Claire ndamuzi cyane nuko mubamushakagukora amafuti akabakumiraaa

    • Mujye mumenya ibyomugomba kuvuga, mureke kusebanya mumafuti, iyo umuntu aba naniye mutangira guta ibitabapfu muvuga ubusa aho kuvuga ibyubaka murasenya igihugu cy’abanyarwanda , mugire mucishe make ,nangwa mufunge umunwa abakora bakore

  • Urasa disi na grande soeur wawe Dr Kayitesi Kayitankre. Uretse nuba mubyuregwa koko harimo gutonesha abakozi bamwe, ibyo nabyemerabkuko wagirango mufite aho mubikomora. Gusa nziko wari umugore uzi ubwenge, kdi ukunda akazi. Yewe inyongera mbi ngo ni imisuha koko. Ukuntu famille yanyu idafite igitindi se disi? Satani ni umugome. Aragushuka yarangiza akagushyira kumugaragaro!!!!

  • Uwafata na luwiza wa gasabo utagira isoni zo kurigisa imitungo yi imfubyi za jenoside…..nta mutima agira peeee uzi kujinjama mu mutungo wi imfubyi sha umuvumo uzaguhoreho

  • ndabizi ntamuntu ujya abumwere kubutabera kandi niyo ubayumwere bagutesha agaciro
    uhubwo nimureke ibyahanuwe bisohore

  • Reka reka…ngoa arazira ko murumuna we ari umugore wa musaza wa Rose kabuye! Namwe murabyumva ko ubwo yagiye gusura Rose, na muramu we!! Nuko ngayo nguko..Nta muntu ukomeye mu Rda. @ Full stop

  • Audit ibimushinja yabaye ryari. Ko nta shumi afite se yabikoraga wenyine. Abaca imanza rwose mube mutuje. Ubu ejo arekuwe mwavuga ayahe?

Comments are closed.

en_USEnglish