Patrick Kanyamibwa yashyinguwe
12 Nzeri – Abantu bagera ku 1500 bari i Rusororo guherekeza Patrick Kanyamibwa witabye Imana kuri uyu wa gatatu azize impanuka yo mu muhanda. Yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo.
Mu kumushyingura abantu bose bamuvuzeho bagaragaje ubwitange, umurava no kudacika intege kwa Kanyamibwa.
Uyu munyamakuru witabye Imana ku myaka 32 yakoraga cyane ibikorwa bijyanye no guteza imbere abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Yize ibijyanye n’itangazamakuru akora ku mbuga za Internet zitandukanye, ku maradio atandukanye ubu yakoraga kuri Family TV.
Yitabye Imana ari gutegurana n’abandi amarushanwa ya ‘Groove Awards’ yo guhemba abitwaye neza muri muzika yo guhimbaza Imana.
Aimable Twahirwa wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze n’akababaro ubwitange bwa Kanyamibwa, ubwo yavugaga ko mu kabwibwi ko kuwa gatatu bari mu nama yo gutegura ‘Groove Awards’ maze bakabura Projecteur. Kanyamibwa w’umurava n’ubwitange nta kiguzi yahise afata moto ngo yihute ajye kuyizana nyamara nibwo bwa nyuma bamuheruka.
Twahirwa ati “Nabonye atinze ho gato muhamagara kuri Telephone ye nitabwa n’umukobwa ambwira ko akoze impanuka na moto, nyuma y’akanya gato nibwo twamenye ko ashizemo umwuka.”
Umuhanzi Patient Bizimana nawe muri ayo masaha yo kuwa gatatu ahagana saa moya z’ijoro yari kuri Centenary House ahakorera Family TV, ari nayo Kanyamibwa yari asigaye akoraho, amutegereje kuko bari bafitanye ikiganiro.
Amasaha bahanye ageze nawe yaramuhamagaye bamubwira ko yakoze impanuka, nyuma gato abwirwa ko ashizemo umwuka.
Patrick Kanyamibwa yaherekejwe n’abantu benshi barimo urungano rwe, abo biganye n’abo bakoranye aho yanyuze henshi.
Yavukiye mu karere ka Gakenke akurira i Gikondo mu mujyi wa Kigali.
Asize umugore n’umwana umwe w’umuhungu ari nawe wamushyinguye.
Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Imana yakire uwatashye kandi abasigaye namwe mukomeze kwihangana.
Imana imwakire mu bayo
Imana imwakire mubayo kandi abasigaye mwihangane imana ibakomeze.
Imana imwakire.kandi yihanganishe abo asize.
NTACYO MBONA NAVUGA ARIKO IMANA YONYINE IRABIZI.
Imana imwakire mubayo kdi abasize bihangane.
Iruhukire mfura twakundaga urukundo urugwiro n’ubwitange wagiraga bibere isomo rikomeye twe dusigaye tuzusa icyivi cyawe .last your msg wampaye iPhoto yawe unshimira ugaragaza ibyishimo wamanitse inoki ebyeri ugira uti peace …..Rest in Peace brother
Ako burya koko Imana itwara abeza kare nyine ikajya kubahemba inabarinda kwandavura.abandi nabo tukab tugihabwa chance zo kwisubiraho.umugore we akomeze kwihangana kubyakira ntibyoroshye
Imana imwakire mu bayo!n’abasigaye bakomere!
Ndabahumuriza mwese abari umuryango we inshuti ze n’abavandimwe. Umukiranutsi ntabwo apfa arasinziira.
RIP ! Pole baby boy ! Yesu nise wapfubyi zose numugabo wabapfakazi
RIP
Comments are closed.