Tags : Rwanda

Muhanga: Ibitaro by’Amaso byakira abarwayi 100 ku munsi

Pierre Claver Ndahayo umuyobozi mu bitaro by’amaso mu i Kabgayi avuga ko bakira abarwayi bagera ku 100 ku munsi bafite ibibazo by’amaso. Si abanyarwanda gusa kuko ubu binakira abarwayi bavuye muri Congo, Burundi na Uagnda. Ibi bitaro by’amaso byatangiye mu 1993 bihagarara kubera Jenoside yakorewe Abatutsi byongera gusubukura mu 1997 ariko bikorera mu nyubako nto […]Irambuye

Perezida wa Senat y'u Rwanda yeguye. IMPAMVU….

17 Nzeri 2014 – Kuri uyu mugoroba mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Senat bakiriye ubwegure bwa Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wari umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Senat. Ni mu gihe hari hateganyijwe inama idasanzwe yari yateranyije abasenateri. Dr Ntawukuriryayo ngo yeguye kuri iyi mirimo ku mpamvu ze bwite. Muri Senat hateraniye inama […]Irambuye

‘Uruntu runtu’ hagati ya Rayon Sports n’Akarere ka Nyanza

Nta ruhande rushaka kugaragaza kutavuga rumwe kuri kuvugwa hagati y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza na Rayon Sports Ltd. Ubwumvikane bucye abari muri iyi kipe babwiye Umuseke ko bwatangiye kugaragara ahanini muri iki gihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi. Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko hariho kutumvikana hagati y’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Abdallah Murenzi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho […]Irambuye

Gatsibo na Rwamagana tugiye kuhakurikirana byihariye – Gov. Uwamariya

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya yishimira ko yagize Uturere tune twagaragaye mu 10 twa mbere twesheje imihigo kurusha utundi mu gihugu, ariko kuba hari uturere tubiri twabaye utwa nyuma (Gatsibo na Rwamagana) ngo biragaragaza ko hakiri byinshi byo gukosora, ndetse ngo utwo turere twombi tugiye gushyirwaho imbaraga zihariye kugira ngo natwo tuzamuke. Perezida Paul Kagame ubwo […]Irambuye

Kuvuka kwa Labels bishobora kubangamira umuhanzi ukiri hasi

Mu gihe u Rwanda rurimo kugenda rutera imbere cyane mu bijyanye n’imyidagaduro hanavuka amazu atunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, hari abanyamuzika babona ko izi Labels zishobora gutuma umuhanzi ukiri hasi bimugora cyane kumenyekana kuko atabasha kubona Label imwifuza ngo bakorane. Ibi binemezwa na bamwe mu bahanzi bagiye bazamuka bakamenyekana badaciye muri Music Labels mu Rwanda, bakavuga ko […]Irambuye

England: Brian Lara yakusanyije miliyoni 40 yo kubaka Stade mu

Ku cyumweru tariki 14 Nzeri, igihangange ku Isi mu mukino wa Cricket Brian Lara ukomoka mu gihugu cya Trinidad and Tobago yakusanyije Ama-Euro ibihumbi 50 (50 000 £) ajya kungana na miliyoni 44 300 000 z’amafaranga y’u Rwanda mu gikorwa yatangiye cyo gushakira inkunga umushinga wo kubaka Stade y’Umukino wa Cricket mu Rwanda. Iyi nkunga yayikusanyije […]Irambuye

Butera Knowless ari gukora amashusho adasanzwe y’indirimbo ye

Butera Knowless na Christopher aba bahanzi bomb bari muri Kenya aho bari gutunganya amashusho y’indirimbo zabo; “Tuliya” ya Knowless na “Agatima” ya Christopher nk’uko bitangazwa na Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music aba bahanzi bakoreramo. Izi ndirimbo ziri gutunganywa n’uwitwa Tedd Josiah, umunyakenya uzwiho ubuhanga mu gutunganya amashusho muri aka karere nk’uko Ishimwe Clement yabitangarije […]Irambuye

Ryumugabe wafashe UMWANA WE ku ngufu yaburaniye aho yakoreye icyaha

16 Nzeri 2014 – Mu mudugudu wa Nyakabungo Akagali ka Nyankurazo Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe aha niho Faustin Ryumugabe atuye, ni naho yakoreye icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana we w’umukobwa w’imyaka 17, aha ni naho kuri uyu wa kabiri urubanza rwe rwatangiye kuburanishirizwa imbere y’abahatuye. Faustin Ryumugabe yambaye imyenda isanzwe, yambaye […]Irambuye

MONUSCO irajyana i KAMPALA umurambo w’uyu mubyeyi 'bagonze'

Rubavu – Kuri uyu wa 16 Nzeri 2014 nibwo bwa mbere abayobozi muri MONUSCO bicaranye n’abo mu muryango wa Aleoncie Mukategeri umubyeyi w’umunyarwandakazi witabye Imana kuwa gatanu w’icyumweru gishize agonzwe ‘n’imodoka y’ingabo za MONUSCO’ i Goma muri Congo Kinshasa. Icyavuye mu nama yo kuri iki gicamunsi ni uko umurambo w’uyu mubyeyi ujyanwa i Kampala muri Uganda […]Irambuye

Bwa mbere muri Africa, i Kigali hateraniye inama ya 'WEDF'

16 Nzeri 2014 – Inama Mpuzamahanga ku iterambere ry’ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze “World Export Development Forum” itegurwa na International Trade Centre (ITC) bwa mbere yateraniye ku mugabane wa Africa, ibera i Kigali mu Rwanda ifite insanganyamatsiko yo guhanga imirimo biciye mu bucuruzi bwo mu mishinga mito n’iciriritse y’ubucuruzi. Iyi nama yatangijwe na Gonzalez Arancha umuyobozi wa  […]Irambuye

en_USEnglish