Digiqole ad

Ngororero: Babyaranye n’Abahinde barigendera ntibabasigira indezo

Abari abakobwa bane ubu bakaba ari abagore bo mu mudugudu wa Butare mu kagari ka Ruhanga muri Ngororero bavuga ko babyaranye n’abahinde bane bakoraga ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruri kurangizwa mu murenge wa Mushishiro. Abahinde babanye kuva mu 2010 bakanabatera inda, bababwiye ko bagiye mu biruhuko mu Buhinde, ntibagaruka none baribaza uzabaha indezo z’abana babyaranye.

Abana babyaranye n'abahinde barifuza ko babaha indezo
Barifuza ko abo babyaranye aba bana babaha indezo indezo yabo

Aba bagore batuye mu misozi ihanamye cyane mu cyaro cyo mu murenge wa Gatumba muri Ngororero. Kuva kuwa mbere w’icyumweru gishize aba bagore bane; Marie Solange Mukandayisenga, Clémentine Bankundiye, Ernestine Nyirahabimana na Solange Mukaneza, bakoze ibimeze nk’imyigaragambyo y’ituze ku rugomero rwa Nyabarongo aho abahinde bari kurangiza imirimo yo kubaka iki gikorwa kiri mu binini bigiye kuzura mu Rwanda mu myaka itanu ishize.

Kuwa mbere, aba bagore bagiye kuri uru rugomero bavuga ko batahava batabonye igisubizo ku ndezo bifuza ku bana babyaranye n’abahinde bakoraga aha, bo bakaba baragiye mu buryo bo bita ko babahunze ntihagire icyo basigira abana babo.

Mu mico y’abahinde bavuga ko bimeze nka kirazira kubyarana n’abo mu yandi moko, bazwiho kandi kuba abantu bironda cyane kandi badakunda kubyarana n’abirabura.

Iyi myigaragambyo aba bagore bafite abakobwa babiri n’abahungu babiri babyaye ku bahinde, bayivanywemo n’abayobozi b’inzego z’ibanze bababwiye ko ikibazo cyabo badakwiye kuba baza kukibaza kompanyi y’abahinde yubaka urugomero kuko kompanyi atari yo yabyaranye nabo.

Aba bagore bo bavuga ko bafite impungenge ko iyi kompanyi nirangiza imirimo yayo ikagenda ibyabo n’abana abahinde babasigiye bizaba birangiriye aho.

Umuseke wakurikiranye ikibazo cy’aba bagore, umunyamakuru abasanga aho batuye intatane mu misozi ihanamye yo mu murenge wa Gatumba mu Burengerazuba, aho babana n’abana babyaranye n’aba bahinde.

Aba bagore bavuga ko bitangira mu 2009 bakiri abakobwa, bagiye gusaba akazi kimwe n’abandi bantu batuye hafi aha ubwo uru rugomero rw’amashanyarazi rwatangiraga kubakwa. Baragahabwa. Maze uko iminsi yagiye ishira bamwe mu bahinde bagenda bababenguka.

Bavuga ko batangiye kujya baryamana nabo bigera aho babakodeshereza amazu muri centre iri hafi y’urugomero kuko aho babaga mbere (ari naho ubu bari) ari ahantu mu misozi haruhije kugera, noneho aba bahinde babana n’aba bakobwa nk’abagore n’abagabo kuko bari banamaze kubyarana. Aya mazu bari barakodesherejwe ubu bayirukanywemo kubera kubura ubwishyu.

Ikibazo basangiye ari bane, kuri mugenzi wabo Marie Solange Mukandayisenga hariho itandukaniro rito, avuga ko umuhinde babyaranye witwa Dan Bahadur umwana w’umukobwa babyaranye akamwita Sunita Pooja yemwemeye maze bajyana ku mwanditsi w’irangamimerere mu murenge wa Mushishiro bakorana amasezerano ko yemera uyu mwana.

Mukandayisenga ati “Mu mpera z’umwaka ushize yambwiye ko agiye iwabo mu kiruhuko ansigira amafaranga ibihumbi magana abiri ambwira ko atazatinda azagaruka kureba umwana we.”

Nyuma ariko we na bagenzi be bandi babyaranye n’abahinde baje gusanga ababateye inda bose buriye indege rimwe bagataha.

Mukandayisenga ariko uwamuteye inda n’ubu ngo bajya bavugana kuri telephone akamwizeza ko azagaruka, ariko nta kizere afite ko azagaruka kuko n’abari kubaka urugomero bari kurangiza.

Ati “Iyo tuvuganye arambwira ngo azagaruka ariko ni ukugira ngo akomeze anshyire ku cyizere ndeke kuzamura ikibazo, arikose azagaruka aje gukora wenyine ko umushinga wabo ugiye kurangira?

Twifuza ko bagira icyo badusayidira bakadufasha kurera abana babo, aba bana nabo bakeneye kuziga nk’abandi.”

Aba bagore bamaze kubona ko ababateye inda nta kizere cyo kuzagaruka kubafasha kurera abana babyaranye nibwo bigiriye inama yo guhaguruka bakajya ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi gushaka uko babonana n’umuyobozi wa sosiyete y’abahinde yakoreshaga abagabo babo.

Aba bagore bamwandikiye ibaruwa ntiyabasubiza bahitamo gukora igisa n’imyigaragambyo y’ituze maze bo n’abana babo birirwa ku biro by’iyi sosiyete ku rugomero baranaharara bashaka kuvugana n’umuyobozi wayo ariko bukeye bahakurwa n’ubuyobozi na Polisi bashinjwa gukora imyigaragambyo itemewe ndetse bafungwaho amasaha macye bararekurwa bataha n’abana babo.

Ubwo umunyamakuru w’Umuseke yabasangaga aho buri wese aba mu misozi y’iwabo bamubwiye ko icyo basaba nta kindi kitari uko abagabo babateye inda babafasha kurera abana babyaranye.

Bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kurera neza aba bana, nta bwisungane mu kwivuza bakibasha kubatangira.

Uwamariya Béatrice Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushishiro   yabwiye Umuseke ko iki kibazo nta bushobozi bafite bwo kugikemura kuko kireba cyane amategeko cyangwa indi miryango yita ku burenganzira bw’abana n’abagore.

Uwamariya Beatrice kuwa gatatu w’iki cyumweru yabwiye Umuseke ko bagerageje kubwira aba bagore ko ibyo bagerageje gukora kuwa mbere ari imyigaragambyo itemewe, avuga ko babagiriye inama yo kwiyambaza amategeko.

Urupapuro rwemera umwana Dan na Mukandayisenga basinyiye imbere y'ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga
Urupapuro rwemera umwana Dan Bahadur na Mukandayisenga basinyiye imbere y’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, rumaze gusaza

 

Amategeko abivugaho iki?

Umunyamategeko uwaganiriye n’Umuseke kuri iki kibazo utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko iki ari ikibazo kireba amategeko ariko kikaba kirimo ingorane z’uko ababa baregwa atari abanyarwanda kandi batari mu Rwanda ndetse n’amategeko agenga ibirego nk’ibi akaba atazi amabwiriza yayo mu Buhinde uko ateye.

Uyu munyamategeko amaze kumva iki kibazo, asobanura ko icya mbere aba bakore bakora ari ukugana urukiko, urukiko icya mbere rukora ni ukwemeza niba abana ari ab’umugabo runaka umugore avuga.

Ati “Ibi bibaho mu byiciro bibiri, hari ukwemera umwana ku bushake, nk’uko mwabivuze kuri uriya muhinde wagiye ku irangamimerere mu murenge akabisinyira hakaba hari ibimenyetso, hakaba no kwemera umwana bihatiwe, aha habaho gushakisha se w’umwana hagendewe ku bimenyetso bitangwa na nyina w’umwana. Ibi byose hagamijwe kugira ngo umwana agire uburenganzira nk’ubw’abandi abone indezo.”

Uyu munyamategeko asobanura ko iyo hamaze kubaho kwemera cyangwa kwemeza se w’umwana hagendewe ku bimenyetso bitandukanye nk’abatangabuhamya cyangwa se n’ikizami cya DNA urukiko rutegeka umubyeyi wemeye cyangwa wemejwe ko ari umubyeyi w’umwana gutanga ibitunga umwana.

Uyu munyamategeko ati “Abo babyeyi baramutse baburanye iki kiciro bagatsinda nibwo bafata imyanzuro y’urukiko bakaba bayishyira abakoresha b’abo babyaranye bakerekana ibyo urukiko rwategetse noneho umukoresha wabo kubyo agomba umukozi we akavanaho ibirera umwana yabyaye.”

Kurega umunyamahanga udahari birashoboka?

Uyu munyamategeko avuga ko iyo urukiko rufata imyanzuro ku kirego uregwa yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda, yaba ahari cyangwa adahari.

Gusa avuga ko bene iyo dossier igoranye kuko abaregwa bari hanze, akanibaza niba yenda hari imitungo y’aba baregwa yaba iri mu Rwanda cyangwa hari imishahara bafata mu Rwanda ikaba yaherwaho ikoreshwa hashingiwe ku myanzuro urukiko rwaba rwafashe.

Uyu munyamategeko avuga ko bigaragaye ko nta mitungo abaregwa bafite mu Rwanda amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga ateganya ikitwa Exequatur, ibi ni ukwemerera amategeko y’igihugu gushyira mu bikorwa urubanza rwaciriwe mu kindi gihugu.

Uyu munyamategeko ariko avuga ko ibi hari amabwiriza abigenga muri buri gihugu, ariko kandi atazi ibiteganywa n’amabwiriza (condotions) mu Buhinde atuma urubanza rwaciriwe mu Rwanda ashobora gushyirwa mu bikorwa mu Buhinde.

Mukandayisenga Marie Solange ufite  icyangombwa cy'umurenge  kigaragaza ko  uyu mwana se amwemera ariko akaba  ntacyo amumarira
Se w’uyu mwana bise Sunita Pooja yasinye amwemera ariko ntacyo amumariye ubu

 

None babaye abande?

Aho batuye n’ubushobozi bwabo n’imiryango yabo bigaragaza ko izi nzira z’amategeko badashobora kuzifasha, cyane ko abo basaba indezo batari mu Rwanda ntibabe n’abanyarwanda.

Mu masaha 24 ashize Umuseke wagerageje kuvugana n’inzego za Minisiteri y’iterambere ry’umuryango n’Inama y’igihugu y’abagore ntibyashoboka.

HAGURUKA, umuryango urengera uburenganzira bw’abana n’abagore ikiganiro wagiranye n’Umuseke gitanga ikizere kuri aba bagore.

Muhoza Mutoni Alice umunyamabanga nshingwabikorwa wa HAGURUKA amaze kubwirwa iki kibazo avuga ko bashobora gufasha aba bagore mu buryo butandukanye cyane cyane mu kubagira inama mu nzira z’amategeko ari nazo bakunze gufashamo ababagana.

Ati “Nta kibazo kitabonerwa igisubizo, tureba ibyo amategeko ateganya maze bagafashwa, mwababwira bakazaza kuri bureau ya HAGURUKA. Tukareba niba bafashwa gukurikirana ikibazo cyabo mu nzego zitandukanye zibifitiye ububasha.”

Avuga ko bitewe n’ubushobozi bw’abagana HAGURUKA, ubwayo ishobora  kubafasha kubageraho n’ubwo baba baturuka kure. Umutoni avuga ko HAGURUKA Ifasha abayigana ikaba ishobora no kubishyurira n’abunganizi mu rukiko.

Icyakurikiyeho kikaba ari uguhuza aba bagore na HAGURUKA, ngo barebe niba aba bahinde babyaranye nabo bashobora kubaha indezo z’abana basize ari bato.

Rajo, witiranwa na se, arerwa na nyirarume ndetse na Nyirakuruza kuko nyina  nta bushobozi afite
Rajo, witiranwa na se, arerwa na Nyirarume na Nyirakuruza kuko nyina nta bushobozi afite se akaba yaramutaye


Photos/Elisee Muhizi/UM– USEKE

Elisee MUHIZI & Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ABANA BEZA GUSA,…. BAZABANYIHERE MBIRERERE

    • ibindi bihugu bifite amategeko arengera abana! iyo companyi iri responsible gufasha mu itumanaho n’abahoze cyangwa bakiri abakozi babo. wasanga barabimuriye mu kindi gihugu niko babigenza.

      • Ese wowe warurihe bababyara warinda aho ushaka abana babandi iyo ugenda nawe baka yigutera iyonda

  • ARIKO NI NDE WABWIYE ABANYARWANDAKAZI KO GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA BIVUGA GUTWITA ITEKA RYOSE? NAHO ABARENGERA ABAGORE MUZARUHA MU GIHE BASHIKI BACU BABONA ABO BANYAMAHANGA BAZA MU MIRIMO N`URUHU RUTANDUKANYE N`URWACU BAGAHURURA BABASANGA BIBWIRA KO UBUTUNZI BWOSE BWO MU ISI ARI UBWABO! YEGO HARI N`ABAZITERWA N`ABANYARWANDA ARIKO IMYUMVIRE Y`ABAKOBWA KU BANYAMAHANGA IGOMBA GUHINDUKA.

  • Wowe wiyide Sibo ibyi uvuga sibyo nta na hamwe company iba responsible w’umukozi wayo wateye inda kuko ibi ntibiri mu mirimo yayo. Bashiki bacu bajye birengera ingaruka ry’ikunda rya cash wagirango ni uwabubateyemo hafi ya bose. Aba bajya kwigaragambya muri company basambana company yabaga ihari? Nabagira inama yo kwegera haguruka nk’uko ibyiyemeza ariko mfite impungenge ko nayo kugira ngo izatsindire ko cash zizava mu buhinde ni aha nyagasani.

  • Dore muri Ethiopie uko bigenda: Kubera ko muri iki gihugu abakobwa baho bakunze kwibasirwa n’abanyamahanga bahagenda kubera ko atari babi . Ushobora rero gukundana nawe, ariko iyo wibeshye ukamutera inda, ibintu ni bibiri: Soit uramurongora, mukajyana, soit utanga indezo hakurikijwe amategeko akaze yo muri ETHIOPIE. Birumvikana ko umukobwa agomba kubigiramo uruhare rukomeye mu kubimenyesha inzego zibishinzwe. Bivuga ngo iyo ugeze kubuga cy’indege cyangwa ku wundi mupaka ntushobora kuharenga ikibazo kidacyemutse.
    MU RWANDA RERO niko byakagombye kugenda, habeho amategeko arengera abakobwa bacu cg bashiki bacu, ariko nabo bamenye ubwenge bwo kujya birwanaho. Nkeka bariya bakobwa bagombage kubivuga hakiri kare amazi atararenga inkombe. Cyane uriya wari wagize amahirwe ko umwana yemerwa na se juridiquement. Gusa afite amahirwe kuko mu Rwanda hari CONSUL y’abahinde, kandi abahinde baje kubaka ruriya rugomero bose bafitiwe imyirondoro.
    Nshimiye HAGURUKA n’uriya munyamategeko ubusobanuye neza.
    MUBAFASHE BARIYA BANA BEZA BAZAGIRE AMAHIRWE NK’AYABANDI BANA BOSE.

  • ariko rwose bashaki bacu , byanrwanda kazi bagakwiye nukuri guhinduka cyane mu ntekerezo kuko , kureba umusore wese ukamubinamo umugabo ukumvako mu ryamana akazagufasha kurera uwo mwibarutse wakagiye gutekereza kubyarana ni umuntu nawe wumva hari aho uhagaze nukuri , kuko abana nibo baharenganira buri munsi, mujye mutekereza kuri uwo mwana muzibaruka mbere yabyose akababaro azahura nako ko kutamenya umwe mubabyeyi be

  • Nanjye nunze mu rya Kalisa na Emmanuel,bashiki bacu,ntibagomba gufata umuntu wese ufite uruhu rwera nk”indiri ya Cash,kuko hali igihe baba bafite famille basize iwabo,abakobwa bage bagenza make,kuba umunyamahanga ntibivuga kuba umukire nkuko benshi babyibwira.Murakoze

  • Aba bana ni beza pe bashimire imana kuba babyaye abana beza gusa . iyo babyarana nu mwirabura iriya misasti yari kuzakura mu gihe kingana iki? nibihangane nta byaka bipfa ubusa . Uruhu rwera ntabwo rwiburira .

    • @ sukali YABABABABA complexe d’inferiorité yarakwishe!!!!!! ubwo rero wumva abahinde barusha abirabura ubwiza!!!!! uwakwereka abakobwa babahinde nabenze uko bangana!!!! uwakugeza ibulaya ngo urebe ukuntu abahinde bari munsi y’abirabura!!!!! uwakugeza hano ntuye ngo urebe ukuntu abahindi banyubaha kandi bazi ko ndi hejuru yabo!!
      iyo complexe de colonisé mwishyizemo yokumvako abantu bose bafite uruhu rudasa nurwacu baturuta nibyo bituma afurika ihora inyuma, none ntasoni ngo iyo abana baza kuba abirabura barikugira imisatsi miremire ? ubwo se urarebye usanga bariya bana baruta abana babanyarwanda? ubwo se urarebye usanga baruta akiwacu colombe? ubwo se urarebye usanga baruta young grace ubwiza? ubwo se urarebye usanga baruta butera knowless ubwiza? wowe ibyo ubiterwa nuko utabaye mumahanga ngo ubane nabahinde wumve ukuntu banuka ngo urebe ukuntu mubuhindi haba abakene baaba ahandi kwisi!! ubwo bariya baza murwanda ari ukuhakunda? cyangwa baza murwanda kubera ko iwabo bahabuze amaramuko? jya ushyira ubwenge kugihe wumve ko kwiyi si urwanda n’abanyarwanda ari byiza kandi ko ntahandi wabibona, nutangira gutekereza gutyo uzagera kuri byinshi kandi uzaba wibohoye naho ubundi wowe urayaboshye, que Dieu ait pitié de toi car tu es pitoyable

  • ark se ubundi mujya kuryamana nabiriya bicucu by’abahinde gute? mu ruhe rwego?
    ark muzi racism bagira? mwarangiza mukabagarama imbere!

    iyo muba muzi ko nta bantu babakunda nagatoya.
    urwigishiye ararusoma ni mutuze rero

  • Abakobwa b’abasama gusa! Mwakurikiye amafaranga babatera inda nimuhame hamwe!

    • UMVA SHA ARIKO UMUNTU MUZIMA USHIRAHO AYA MAKURU ABA AGIRANGO DUKORE IKI KOKO BAJYA GUSAMBANA BARATUMENYESHEJE UMUNTU ABANTU BENSHI BITEWE NUMURENGWE NOKUTAMENYE EJO HABO BARAHUBUKA BAGATANGA AMAGURU YABO NYUMA INGARUKA BAKAYIBONA RERO UKO MUBIKORA NANAMA MWATUGISHIJE MUJYE MUNABIGUMA MUZABAGE MWIFASHE

  • Ariko abarimo gutuka aba bakobwa, ubwo nubarushije iki? Mwe musambana kangahe? Ikindi abahinde sibo ba raciste gusa natwe ntituri shyashya!!!

  • @mim uvuga gutyo uzajye kuba iwabo umwaka umwe gusa, nziko muri 6months ushobora kuzaba uri kubavuma.
    gusa abana nibo bazabigenderamo gusa.
    naho banyina ejo bundi barahura nabandi babakodeshereze nuko bongeraho abandi nuko wishime ntabwo tuzongera kubatuka

Comments are closed.

en_USEnglish