Tags : Rwanda

Abayobozi batita ku bibazo by’abaturage hari ibihano bafatirwa – Min.

19 Nzeri 2014, Kacyiru – Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko abayobozi bagira uburangare mu gukemura ibibazo by’abaturage byanze bikunze bubagiraho ingaruka ndetse hari ibihano bibagenerwa n’ubwo bitajya kumugaragaro. Hari mu kiganiro n’abanyamakuru cyasobanuraga ku itangizwa ry’ukwezi kw’Imiyoborere, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, ukwezi kuzaba hagati ya tariki 22 Nzeri na 24 Ukwakira […]Irambuye

Mutokambari yizeye kuzakura tike ya AFROBASKET muri Zone V

Moise Mutokambari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball, mbere y’uko berekeza i Kampala yabwiye Umuseke ko ahagurukanye ikizere cyo kwitwara neza mu marushanwa ya ya Zone V akaba yahavana ticket yo gukina imikino nyafrika ya Afrobasket. Kuri uyu wa 19 Nzeri Mutokambari yatangaje ko bagiye kureba uko baza mu makipe abiri ya mbere mu makipe bazahatana […]Irambuye

Yiyitiriye urwego rw'Umuvunyi yaka 100 000Rwf ngo abakemurire ikibazo

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, umugabo Daniel Nkundimana yahamagaye abantu ababwira ko akora ku Rwego rw’Umuvunyi ko yabafasha ku kibazo bagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi. Mu magambo yavugaga , yababwiraga ko baramutse bamuhaye amafaranga ibihumbi ijana (100,000frw) yabafasha ikibazo cyabo kigakemuka vuba aho kiri, ko we nk’umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi yagira ingufu akoresha bigakemuka. Itangazo ryasohowe […]Irambuye

Rwanda: Abahanzi 5 bakurikirwa cyane kuri Facebook

Mu Rwanda bamwe mu bahanzi ntibakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter n’izindi nyinshi, nyamara aha niho usanga imbaga y’abafana ba muzika. Mu bindi bihugu abahanzi usanga aha ariho banyuza buri kintu cyabo kikamenyekana kurushaho. mu Rwanda ababikora ni mbarwa.  MC Tino, umuhanzi akaba n’umunyamakuru, avuga ko we akunda cyane gukoresha Facebook, asanga kuba hari […]Irambuye

AKON yaciye i Kigali, agana i Goma

Akon, icyamamare muri muzika ya R&B na hip hop ku Isi yageze i Kigali ahagana saa mbili n’igice mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nzeri. Ari kumwe n’itsinda ry’abantu nka batanu, yasohotse mu kibuga cy’indege amwenyura. Akon yaciye mu Rwanda yerekeza i Goma muri Congo Kinshasa aho azaririmba ku cyumweru ku munsi mpuzamahanga w’amahoro […]Irambuye

Miliyoni 1,5 USD niyo akenewe ngo havugururwe imbibi z’u Rwanda

Inama ya gatatu ya komisiyo z’impande z’u Rwanda na Congo Kinshasa yiga ku ivugururwa ry’imbibi z’u Rwanda na Congo yateraniye i Rubavu kuri uyu wa 18 Nzeri yatangaje ko kugirango hasubizweho ‘bornes’ zigaragaza neza imipaka y’ibi bihugu hakenewe ingengo y’imari ya miliyoni imwe y’amadorari ya Amerika. Mu gice cy’uburengerazuba bw’amajyaruguru y’u Rwanda hakomeje guteza ikibazo […]Irambuye

Desire Mbonabucya agiye kurushinga n'umucuruzikazi

Uyu mugabo yamenyekanye mu mupira w’amaguru mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanabereye Kapiteni, abicishije kuri Facebok ye yatangaje ko umugore yeguriye umutima we ubu bagiye kubana. Uwo ni Brenda Mbatha Thandi umucuruzikazi  uba i Paris mu Bufaransa akagira iduka aho i Paris, irindi i Bruxelles ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi i Brazzaville muri Congo. Mbonabucya w’imyaka […]Irambuye

Muri IYI NKURU muri kumwe na AMABILIS SIBOMANA

.Radiyo Rwanda Radiyo rukumbi ibyo yavugaga byabaga ari nk’ihame .Yumva adafite ijwi ryiza nubwo benshi barimukundiye .Perezida yirukanye umunyamakuru kuko yakerereje amakuru .Umushoferi yatinze gutwara abanyamakuru bamufunga imyaka itatu… Abakunze kumva Radio Rwanda mu myaka yashize bumvaga umugabo usoma ingingo z’amakuru yarangiza ati “Muri aya makuru muri kumwe naaaa Amabilis Sibomana”. Uyu yaranzwe no gukunda akazi mbere […]Irambuye

Pte Munyambabazi arasaba imbabazi imiryango yahemukiye na RDF

Gicumbi – Urubanza rwa Pte Theogene Munyambabazi warashe abantu batanu bagapfa rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa 18 Nzeri, mu iburanisha ryabereye munzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi, uyu musirikare yavuze ko asaba imbabazi imiryango yiciye abayo ndetse n’ingabo z’u Rwanda abarizwamo. Uru rubanza ruri ruburanishwa n’abasirikare. Umushinjacyaha yatangiye asobanura uko uregwa yakoze icyaha biturutse ku makimbirane […]Irambuye

Murekezi na Amb. wa USA mu Rwanda baganiriye ku iterambere

Kimihurura, 18 Nzeri 2014 – Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yagiranye na Ambasaderi  wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Donald W. Koran, yamugaragarije imigambi y’ingenzi afite mu gukomeza iterambere ry’igihugu. Banavuze ku nkunga u Rwanda rwatanga mu guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje koreka imbaga muri Africa y’Iburengerazuba, hari kandi mu rwego rwo […]Irambuye

en_USEnglish