Digiqole ad

Butera Knowless ari gukora amashusho adasanzwe y’indirimbo ye

Butera Knowless na Christopher aba bahanzi bomb bari muri Kenya aho bari gutunganya amashusho y’indirimbo zabo; “Tuliya” ya Knowless na “Agatima” ya Christopher nk’uko bitangazwa na Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music aba bahanzi bakoreramo.

Knwoless azagaragara mu myambaro nk'iyi ya cyarabu
Knwoless azagaragara mu myambaro nk’iyi ya cyarabu

Izi ndirimbo ziri gutunganywa n’uwitwa Tedd Josiah, umunyakenya uzwiho ubuhanga mu gutunganya amashusho muri aka karere nk’uko Ishimwe Clement yabitangarije Umuseke.

Aba bahanzi bagiye ahitwa Malindi mu rugendo rw’amasaha 12 uvuye i Nairobi ku Nyanja y’ubuhinde kuhafatira amashusho kubera ubwiza bwaho.

Aba bahanzi bahagurutse muri week end ishize bakazagaruka mu Rwanda kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Clement Ishimwe ati “Mu byatujyanye harimo no kureba uko twinjira mu isoko ry’umuziki rya East Africa. Cyane nka Butera we indirimbo ari gukora iri mu rurimi rw’igiswahili

Amashusho y’izi ndirimbo z’aba bahanzi azajya hanze mu gihe cy’ibyumweru bibiri nk’uko byemezwa na Clement Ishimwe.

Amwe mu mashusho azagaragara muri izi ndirimbo:

IMG-20140916-WA0010 IMG-20140916-WA0013 IMG-20140916-WA0019 IMG-20140916-WA0022 IMG-20140916-WA0023

 

Mu ndirimbo ya Christopher:

IMG-20140916-WA0015 IMG-20140916-WA0016 IMG-20140916-WA0017 IMG-20140916-WA0020

Malindi muri Kenya aho aba bahanzi bari gutunganyiriza indirimbo zabo
Malindi muri Kenya aho aba bahanzi bari gutunganyiriza indirimbo zabo

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Bravo chers Stars, mukomeze intambwe igaragaza ko Abanyarwanda dushoboye. K. BUTERA, ndagukunda cyane.
    May God bless U with your plans.

  • Murebeneza al shabab itabivugana aho malindi hall abayobokebabo murye murimenge

  • NJNNNNNNNNNNN

  • Ariko se ko Knowless yambaye nka Alshabab

    • Ntakuntu umuntu muzima yabazi ibibera muri Nijeriya na Bokoharamu ngoyambare kuriya kandi tuziko ababyambara babyambara kugahato, ibinugukurura ibibazo mu Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish