MONUSCO irajyana i KAMPALA umurambo w’uyu mubyeyi 'bagonze'
Rubavu – Kuri uyu wa 16 Nzeri 2014 nibwo bwa mbere abayobozi muri MONUSCO bicaranye n’abo mu muryango wa Aleoncie Mukategeri umubyeyi w’umunyarwandakazi witabye Imana kuwa gatanu w’icyumweru gishize agonzwe ‘n’imodoka y’ingabo za MONUSCO’ i Goma muri Congo Kinshasa. Icyavuye mu nama yo kuri iki gicamunsi ni uko umurambo w’uyu mubyeyi ujyanwa i Kampala muri Uganda gukorerwa isuzuma (Autopsy) aho ngo bafite barikorera kugirango barebe icyo uyu mubyeyi yazize.
Abantu batatu bo mu muryango wa Mukategeri barimo n’umugabo we nibo bakoranye inama n’abaganga babiri ba MINUSCO, umusirikare w’ipeti rya Major ushinzwe imyitwarire y’izi ngabo ndetse n’abandi bayobozi muri MONUSCO bose hamwe bagera ku munani, mu cyumba cy’inama cyo ku kicaro k’izi ngabo z’Umuryango w’abibumbye zikorera i Goma.
Abo muri uyu muryango wa Mukategeri bari muri iyi nama babwiye Umuseke ko batunguwe n’iyi nama kuko bo bagiyeyo bagiye gusaba umurambo nk’uko bahora bawusaba ngo bawushyingure kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.
Aba baturage bo mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rabavu Iburengerazuba, muri iyi nama bavuga ko babajijwe ibibazo byinshi ibisubizo byuzuzwa impapuro zigera ku munani babazwa icyo bapfana n’uwitabye Imana, uko bamenye urupfu rwe, icyo yari yaje gukora i Goma n’ibindi byinshi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri abo mu muryango wa Mukategeri bazindukiye ku mupaka wa Goma – Rubavu aho bari babwiwe ko bashyikirizwa umurambo w’umubyeyi wabo, ariko siko byagenze kuko kugeza mu masaha ya saa munani basubiye mu rugo bagakomeza ikiriyo mu gihirahiro.
Umunyamakuru w’Umuseke wavuganye n’aba bagabo batatu bo mu muryango we barimo n’umugabo wa nyakwigendera bariho bava i Goma ahagana saa cyenda z’amanywa ya none bamubwiye ko iyi nama bagiranye n’ingabo za MONUSCO bemeranyijwe ko uyu mubyeyi bajya kumupimira i Kampala muri Uganda aho ngo bafite ibitaro maze bakemeza niba koko yarazize impanuka bakamubagarurira kuwa gatanu.
Umwe mu bagabo bari muri iyi nama ku ruhande rw’umubyeyi ati “ Baduhitishagamo ibintu bibiri; ko baduha umurambo tukawujyana tukawushyingura ntituzagire ikindi tubabaza cyangwa bakamujyana Kampala bakamupima bakamuduha kuwa gatanu tukamushyingura, basanga yarahitanywe n’impanuka bagatanga impozamarira.”
Aba bo mu muryango wa Mukategeri babajije izi ngabo impamvu uko gupima (autopsy) umurambo kutakozwe mu minsi ine ishize bafite umurambo, bavuga ko ngo hari agapapuro kari katarasinywa bityo ibyo babyihanganira.
Ngo babasobanuriye ko bashaka kureba icyamwishe neza bagakora raporo kuko ngo nubwo umuntu yapfuye ashobora no kuba yarikanze, bityo bagomba kureba niba koko yaragonzwe babanje gupima umurambo, bitabaye ibyo ngo bakabaha umurambo wabo bakawujyana ntibazagire ikindi bakurikirana.
Umwe mu bari muri iyi nama yabwiye Umuseke ko basanze nta yandi mahitamo bafite uretse kubareka bakajyana umurambo i Kampala bakawusuzuma bakazawugarura kuwa gatanu nk’uko babibijeje.
Abo mu rugo mu gihirahiro n’agahinda
Abavandimwe n’inshuti bo mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza mu mudugudu wa Dufatanye aho Mukategeri yari atuye, ku cyumweru buri munsi bahora biteguye kumushyingura kuva.
Umunyamakuru w’Umuseke wahageze kuri uyu wa 16 Nzeri yasanze biteguye gushyingura nyakwigendera kuko bari babwiwe ko bagiye kumuzana.
Igihirahiro n’agahinda byiyongereye ubwo bumvaga ko umurambo ujyanwa i Kampala ukazagaruka kuwa gatanu.
Jonas Murekezi umuvandimwe wa Mukategeri yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bakomeje ikiriyo ariko bakomeje no gutakaza amafaranga yabo mu ngendo hagati ya Goma na Rubavu aho bahora babwirwa ko bagiye kubaha umurambo w’umubyeyi wabo bagaheba.
Kugeza ubu ngo babwirwa ko hari ‘process’ zitararangira ngo babahe umubyeyi wabo witabye Imana kuwa gatanu. Aha akaba yari atarabwirwa amakuru y’uko bagiye kujyana umurambo i Kampala.
Murekezi ati “Duhora mu nzira, tugenda tugaruka, n’uyu munsi kuva mu gitondo twari kuri grande bariere aho bari batubwiye ko bamutuzanira. Nawe twari kumwe wabibonye kuva mu gitondo tuhavuye mukanya saa munani kandi bari batubwiye ko bamuzana mu gitondo tukamushyingura. Uyu bamaranye iminsi ni umuturage w’u Rwanda nawe, turasaba ko Leta yacu yadufasha muri iki kibazo kuko twe baratubonera.”
Abagiye mu nama i Goma bakabonana n’abayobozi muri MONUSCO ku gicamunsi cya none bavuga ko basabye kwerekwa umurambo w’umubyeyi wabo bakabajyana aho uri mu buruhukiro bw’ingabo za MONUSCO ku kibuga cy’indege cya Goma.
Kuwubona bikaba byashenguye umugabo we bamaranye imyaka irenga 25 babana.
Kugeza ubu MONUSCO imaranye uyu mubyeyi witabye Imana iminsi ine, nubwo ariko ngo igishidikanya ko ari imodoka yabo yamugonze kandi itaremera ko izatanga impozamarira.
Ibi bikomeza gushyira mu gihirahiro nanone umuryango wa nyakwigendera kuko bakeka ko bishoboka ko MONUSCO yakwihakana ko aribo bagonze uyu mubyeyi bahereye ku isuzuma ryabo ubwabo bazakorera i Kampala bakaba ari nabo bavuga ibyarivuyemo.
Uyu muryango ugumye ku kiriyo cy’agahinda k’umubyeyi wabo n’impungenge z’ibizatangazwa nibava kumupima i Kampala…..
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
12 Comments
Imana imuhe iruhuko ridashira!
uwo mubyeyi Imana imuhe iruhuko ridashira
ariko ndumva n’inzego zibanze zaho batuye zabafasha hakagira ujyana na monusco gusuzuma uwo murambo
ntimwemere ko bijyana barebe abo banjyana kuko bazabenshyako yikanze agapfa cg ko basanze arwaye umutima kandi leta yacu nibikurikirane babafashe
naho nibitaba ibyo abo bagabo barabazusugura kahave
Njye ndabona leta y’urwanda yaratereranaye uyu muryango. ese kuba uyu munyamakuru ntacyo abivugaho ubu si ikibazo? Ese nta muyobozi bitabaje cyangwa nta n’umuyobozi uyu munyamakuru yavuganye nawe???Ntabwo byumvikana!!
;ljh
Imana imuhe iruhuko ridashira
ariko se abayobozi baho kuki ntacyo babafasha si umuturage wabo babuze!!ibibintu birimo urujijio!!baravugase ngo barajya kuwupima arinabo bawijyaniye baremezwa niki niba ibyo bavuga arukuri!!!yaba se bwo yarikanze simodoka yabo yamukanze nonese yarahagaze aragwa uranyumvira koko bari gusibanganya ibimenyetso rwose gusa ndibaza aho ubuyobozi buri???bumaze iki ko butavugira abaturage??? Imana imuhe iruhuko ridashira
Bashake umwunganizi, kandi aganda batewe no kwimwa umuramboj minsi yose byongerwe mundishyi z’ akababaro.
Ariko akaga kabaho koko. Ejo muzumva bavuze ko umurambo ugomba kujya ku cyicaro cyabo New York kugirango handikwe raporo y’impanuka! Ngiyo rero Loni ngo muhora mwizeye ko izabakemurira ibibazo. No muri 94 hashize amezi hafi abiri abantu batikira bicwa nk’udushishi ngo Loni itegereje kwemeza inyito y’ibyari kubera mu Rwanda: ubwicanyi, imyivumbagatanyo, jenoside, …!!!!
bibaho
reka bagende bamuvanemo za organes bajye kuzigurisha babagarurire caracasse!ahubwo uyu muryango kuki udashaka umwunganizi mu mategeko !
ubundi se rapport igarutse ibabwira ko yari asanzwe arwaye umutima yikanze bazanga kwemera barimo barabafatirana
Comments are closed.