Kuvuka kwa Labels bishobora kubangamira umuhanzi ukiri hasi
Mu gihe u Rwanda rurimo kugenda rutera imbere cyane mu bijyanye n’imyidagaduro hanavuka amazu atunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, hari abanyamuzika babona ko izi Labels zishobora gutuma umuhanzi ukiri hasi bimugora cyane kumenyekana kuko atabasha kubona Label imwifuza ngo bakorane.
Ibi binemezwa na bamwe mu bahanzi bagiye bazamuka bakamenyekana badaciye muri Music Labels mu Rwanda, bakavuga ko kugira ngo umuhanzi muto azamuke byasaba ko izi nzu zitunganya muzika zikwiye kureba uko ziha amahirwe abahanzi bato bakazinjiramo kugira ngo nabo batere imbere.
Nsengiyumva Emmy umwe mu bahanzi b’abanyarwanda ubu babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, asanga imikorere ya labels zo mu Rwanda ari myiza ariko ko bagakwiye gushaka uburyo bashakisha abana bafite impano bityo bakabona uko bazamuka bakamenyekana.
Emmy yabwiye Umuseke ko bikomeye ko umuhanzi udafite Label akoreramo azamuka akamenyekana nk’uko ufite inzu ya muzika akoreramo bimushobokera. Akavuga ko kandi abahanzi bose bari mu Rwanda badashobora gukwira muri Label eshatu cyangwa enye zonyine zimaze kuvuka mu gihugu.
Ati “Icyo mbona nk’umuhanzi nyarwanda kandi ushyigikiye iterambere rya muzika nyarwanda ni uko labels zashakisha abahanzi bafite impano nabo bakabona uko bamenyekana”
Emmy akomeza avuga ko hari abahanzi bamwe na bamwe yasize yumva ko mu gihe gito bazaba ari abahanzi bakomye, ariko akababazwa nuko ubu ntabo yumva kuko batagize amahirwe yo kuzamuka.
Muri abo bahanzi avuga nka G-Bruce, Peace, Ellion Victory ndetse n’undi witwa Ganza nubwo ngo yasize ataratangira muzika gusa akurikirana ibihangano bye kuri Youtube. Aba ngo ni bamwe mu bahanzi b’abahanga cyane azi ariko badafite gikurikirana kandi batapfa kubona Labels bakoreramo byoroshye.
Emmy wakoze indirimbo ye ya mbere yise “Nsubiza” ikaza gutuma amenyekana, avuga ko mu gihe ntacyo labels zihari zikoze ku bahanzi bato muzika nyarwanda nta terambere izaba ifite.
Ati “Uzajya ubona umuhanzi umwe cyangwa bacye aribo bakomeza gukora cyane no kumenyakana abandi ntibabone amahirwe.”
Music Labels zikorana n’abahanzi mu buryo bwo kubafasha gukora ibihangano no kubimenyekanisha maze izi nzu zikavana inyungu mu bikorwa byinjiza amafaranga by’uyu muhanzi kubera amasezerano baba bafitanye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW