Perezida wa Senat y'u Rwanda yeguye. IMPAMVU….
17 Nzeri 2014 – Kuri uyu mugoroba mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Senat bakiriye ubwegure bwa Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wari umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Senat. Ni mu gihe hari hateganyijwe inama idasanzwe yari yateranyije abasenateri.
Dr Ntawukuriryayo ngo yeguye kuri iyi mirimo ku mpamvu ze bwite.
Muri Senat hateraniye inama irimo abasenateri 25 yiga ku ibaruwa yanditswe na bagenzi babo 15.
Abasenateri 15 ngo banditse ibaruwa basaba inama idasanzwe ya senat (ariyo iri kuba ubu) yakwiga ku mikorere y’umuyobozi wa Senat y’u Rwanda.
Bisa naho Dr Ntawukuriryayo yamenye iby’iyi baruwa mbere, maze ubwo iyi nama yari igiye gutangira ahita atangaza ubwegure bwe ku mpamvu ze bwite.
Abasenateri 24 kuri 25 bazamuye amaboko bemera ubwegure bwa Sen Ntawukuriryayo. Umwe wifashe yasabwe gutanga impamvu ze ariko akomeza kwifata.
Mu ijambo rigufi cyane mbere y’uko iyi nama itangira, Dr Ntawukuriryayo yasabye uwari umwungirije Senateri Bernard Makuza guhita ayobora iyo nama, ibi ngo byemewe n’itegeko.
Senateri Tito Rutaremara (uri mu basabye iyi nama) yavuze ko impamvu basabye ko haba inama yiga ku mikorere ya Perezida wa Sena, ngo ni uko Bureau y’inteko ya Sena itari igiterana, avuga ko Ntawukuriryayo yakoreshaga igitugu ku basenateri mu gufata ibyemezo, ndetse ko yivangaga mu mirimo itari iye cyane mu bijyanye no gutanga akazi, ndetse ngo hari umuntu waje kubimuregera.
Muri iyi nama Dr Ntawukuriryayo yanenzwe ko yabonanaga n’abantu baturutse hanze ariko atabyumvikanyeho na Senat.
Senateri Rutaremara avuga ko Ntawukuriryayo yagiriwe inama kenshi n’ubuyobozi bukuru ngo ahindure imikorere nk’umuyobozi wa Senat ariko ntagire icyo ahindura.
Senateri Karangwa Chrisologue yavuze ko hari abasenateri ngo bagaragaje ko imikorere ye ko idahwitse kuko ngo yafataga imyanzuro imwe n’imwe wenyine ndetse no gukoresha ingufu ahabwa n’ubuyobozi mu nyungu ze bwite.
Sen. Bernard Makuza yahise atangaza ko iki cyemezo gifashwe n’inama idasanzwe kigiye gushyikirizwa inzego za Komisiyo y’amatora na Perezida wa Republika maze mu gihe cy’iminsi 30 hakemezwa Perezida mushya wa Senat.
Amakosa yagaragajwe ngo ni amakosa ashobora guhanwa n’inkiko, gusa Senateri Makuza avuga ko icyari kigamijwe atari uguhanirwa amakosa.
Senateri Makuza yavuze ko yemeranye n’abavuze mbere ye ndetse bari bangiye ibyifuzo.
Perezida wa Senat ucyuye igihe yavuze ko yemeye ko hari amakosa yabayeho ku buyobozi bwe. Ashimira imikoranire yagiranye n’abasenateri n’ubwo havutse ibibazo, ariko ko nk’umusenateri azakomeza guharanira iterambere ry’igihugu cye.
Dr Ntawukuriryayo, wo mu ishyaka rya PSD, inzobere mu by’imiti (PhD pharmaceutical technology), yakoze muri Ministeri y’Uburezi, nyuma agirwa Minisitiri w’ibikorwa remezo, nyuma Minisitiri w’Ubuzima, agirwa Visi Perezida w’Inteko mbere yo kuba umukuru wa Sena y’u Rwanda mu Ukwakira 2011.
Nta gikuba cyacitse – Makuza
Senateri Gakuba Jeanne D’Arc yatangaje ko ashimira imwe mu mikorere ya Senateri Ntawukuriryayo ariko yunga mu byavuzwe na bagenzi be amunenga gufata ibyemezo bimwe na bimwe kandi wenyine.
Dr Ntawukuriryayo ngo akaba kandi aherutse kwakira intumwa zo muri Sena ya Congo zahuye nawe azakira atabanje kujya inama n’abasenateri ngo bumvikane ku biza kuvugwa n’umwanzuro ku buryo ngo byari bugire ingaruka mbi kuri politiki y’igihugu.
Abanyamakuru babajije Visi Prezida wa Sena Bernard Makuza niba kwegura kwa Ntawukuriryayo bidatera impagarara mu baturage avuga ko nta gikuba cyacitse.
Ati “Ibi ni ugushimangira imiyoborere myiza, aho umuntu utagishoboye inshingano ze yegura ku mirimo.”
Makuza yabajijwe uko yakiriye kwegura k’umuntu bakoranye igihe kinini, ati “Ibyo bagenzi banjye basabye turabisangiye. Ibyo bavuze mbyemeranyaho nabo.”
Photos/A E HATANGIMANA/UM– USEKE
Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.RW
52 Comments
Hahaaaa! Impamvu ziratinda zikamenyekana nimubihorere bajye bazihisha iyo beguye!
Pole Ntawukuriryayo! ariko si wa wundi wakinaga basket muri UNR muri défense? umwanya w’umwarimu ufite Phd uri muri Université ntabwo uri mu matiku yo muri Sénat.Ntabwo wazana logique cartésiènne imbere ya Tito Rutaremara (wemeza ko mu Rwanda hari démocratie) na Chrisologue spécialiste. Niba hakiri uburyo, hanze hari za université zikeneye ubwenge bwawe. Rose Kabuye siwe wapangiye Bizimungu? ageze kuki? Mushyire ubwenge ku gihe.
HE,
1.Please tell them to do not confuse us! Tito is saying something accusing his boss who is he? Senateri Tito Rutaremara (uri mu basabye iyi nama) yavuze ko impamvu basabye ko haba inama yiga ku mikorere ya Perezida wa Sena, ngo ni uko Bureau y’inteko ya Sena itari igiterana, avuga ko Ntawukuriryayo yakoreshaga igitugu ku basenateri mu gufata ibyemezo, ndetse ko yivangaga mu mirimo itari iye cyane mu bijyanye no gutanga akazi, ndetse ngo hari umuntu waje kubimuregera. Why didn’t you say it before?
2.Senateri Rutaremara avuga ko Ntawukuriryayo yagiriwe inama kenshi n’ubuyobozi bukuru??????????????????ngo ahindure imikorere nk’umuyobozi wa Senat ariko ntagire icyo ahindura. Ni bande buyobozi bukuru bari in Power than Senate President?
Senateri Karangwa Chrisologue yavuze ko hari abasenateri ngo bagaragaje ko imikorere ye ko idahwitse kuko ngo yafataga imyanzuro imwe n’imwe wenyine ndetse no gukoresha ingufu ahabwa n’ubuyobozi mu nyungu ze bwite.so?
If we go on decision making by the Law, After all the President or any Leader may decide on behalf of others or take final decision.
I really condemn these accusations!!!
All I know Rwanda will be a great national after all historical corrupted people are no longer alive!!!!
biratunguranye pe
Ndabona abashaka akazi dushobora kohereza amabaruwa yacu tukisabira uyu mwanya.Turandikira nde?Tito Rutaremara cg Cyrisologue?
Wowe rwose ahubwo utubwire niba batari bawutanga, abo umuntu agomba kwandikira nabo ntabandi.Ubwo harahandi bagomba kugeza amabaruwa.
niko bigenda mu gihugu kigendera kuri demokarasi iyo usabye kwegura uregura kuko nubundi biba byiza iyo utuzuza inshingano zawe cg ubona hari imbogamizi zituma akazi kawe katagenda neza uregura,
Ariko mwagiye mureka kubeshya koko? Mwabonye arinde wikura amata mukanwa? Yavuze ko yategetswe kwegura?
2017 izasigara mu Rwanda hasigaye ishyaka rimwe gusa ariryo rishobora guhinduritegeko nshinga nyuma ya 2017.Ejobundi na Rosa Kabuye ngo Tito yariyaramwihanangirije inshuro 30.none na Ntawukuliryoyo ngo nawe yariyaramwihanangirije arikose ubundi Tito ninde mu Rwanda? Niki ? ashinzwe iki? Nasomye ngo na mufti Kayitare ngo ntanumwe ufite ububasha bwo kumweguza irinishyano.
Think twice wowe wiyita Gahararo, ubundi se yagiyeho bayobewe ishyaka rye ? amatiku bibi ubuse abo muriryo shyaka uvuga bari 1930 kubera amanyanga yabo nibangahe, ntaimmunity yicyaha regardless of who you are , ese ubundi ninde wamugize umusenateri nyuma yo kwegura daily dream!!!!!!!!!!!!!!!!1
Tumenyere impinduka. Undi najyeho nawe akomeze ibyiza amakosa ayakosore. Big up Rwanda
ariko na Bernard Makuza yayobora senat neza da dutegereze turebe ! gusa niba yarapangiwe akeguzwa nta mpamvu ifatika byaba bibabaje cyane kuko iyo ndwara iba mu Rwanda nabyo turabizi !
Ubwo harimo ko yabonanye n’intumwa zo muri Kongo karabaye!! bagiye kumurega ko yabonanye na FDLR rwihishwa wee, ko yagambaniye igihugu agashaka kwica Perezida wa Repubulika y’icyubahiro! Ko akorana n’abagizi ba nabi .n’imitwe y’iera bwoba!!
Pole sana Damascène ataru ukubera ko wegujwe ,ahubwo urugutegereje.. Rahira ko batazagusanga uboheye inyuma mu mufuka mu ruzi rwa Rweru! Cg se basi basi ugakora adisida!! Ukagwirwa n’ikirombe se..cg ..twa tuziiiiii twa ba bagabo!! Egera Imana cyane kabisa mon frère!
Ivangura ry’umusaza Tito RUTAREMARA turarirambiwe. Izo ntumwa za Congo Ntawukuriryayo yakiriye zaje rwihishwa?
Tito Rutaremara harya rwa rubanza yarezwemo ashaka guhuguza umukecuru byarangiye gute?
EH ARIKO MUZI KUYOBORA CHRYISOLOGUE UKAYOBORA TITO, NABANDI BASAZA BARI HARIYA UTARI NKA Bernard MAKUZA NGO UJYE WICECECYERA UKORE IBYO BAKUBWIYE NTABWO WABIBASHA! Kandi hagiye umwe muri bo bazafatana mumashati pe! Bisaba umuntu wa ndiyo mzee!
yh
aho uvuze ukuri
Birababaje kubona tugifite abantu bagitekereza nka Dr.Ntawukuriryayo!!! Leta igize kukwizera iguha umwanya wa Perezida wa Senat ugatangira kuca inyuma ukorera ibihugu by’amahanga! Nibamukanire urumukwiye kabisa. Iyo abona abantu batanze ubuzima bwabo ngo babohore igihugu nabo iyobakosheje barahanwa we yumva ari iki? Umuntu batoraguye muri kaminuza ari umwarimu pekee! Ku kibazo cyo gusesa umutungo wigihugu icyo agisangiye na Pierre Damien Habumuremyi. Rimwe bigeze kwiyakira (Ntawukuriryayo na Pierre Damien) umwana wa Habumuremyi yavuye hanze babyita ko PM yarimo kwakira abashyitsi ba Leta!! Iyo fagitire yarishyuwe pe- muri Lemigo.
Ariko muvuga igitugu….. Ninde urusha igitugu President wanyu?Mwarangiza ngo Kwegura ka Damascene ni ikimenyetso cyerekana imiyoborere myiza….Nawe Makuza koko? Nzaba ndeba.
Gusa abanyarwanda mwige kureba kure no gutekereza cg se gukora analyse kuri situation yigihugu cyacu
Parfait, uti UMUNTU BATORAGUYE MURI KAMINUZA ARI UMWARIMU PEKEEE! Hahahaaaaaaaa ndagusetse gusa.
FWOWE WIYISE PARFAIT BIGARAGARA KO NTABWENGE UFITE NAMBA UMUBYEYI WAKUBYAYE NTKINTU AFITE PE!!
Kuki ubivuze ubu ngubu?Watubwiye se n’abandi ko numva uri umuntu usonanutse mu kumenya uko igihugu gisahurwa ko wasanga urutonde rubaye rurerure cg se ni uko iyaguye ntayitayigera ihembe niba kandi hari abandi uzi mu mutima wawe ukaba ntabo uvuze birutwa n’iyo wicecekera!!!
n’abandi babona akazi karabananiye bajye begura nta muntu kamara.
Bamubaze amafranga yanyereje mûri université akiri vice recteur nuko twicecekera gusa
Pole Dr Ntawukuriryayo.Niba koko bigaragara ko utujuje inshingano bua umugabo wegure no muri Senate, Kaminuza y’u Rwanda iragutegereje ijye gutanga ubumenyi mubijyanye na Pharmacy.
Ariko mwa bantu mwe Inteko irimo Rutaremara na Karangwa mugirango irorohewe ! Ntawukuriryayo iyo myaka 2 rwose yaragerageje. Utazi bariya basaza bombi arababarirwa, ubu bagiye kurara batekinika n’ibirego bimubambisha!
Ariko wowe ndumva icyo ushoboye ari ugusebanya gusa! ubwose nkawe wafata inshingano zo kuyobora abantu? birababaje kuba tugifite abanyarwanda batunzwe no gusebanya muri iki gihe tugezemo. Gusa nizere ko abanyarwanda bataribugutege amatwi kuko bamaze kwisobanukirwa.
pole wangu! that’s reality.
Comments ziri kuro iyi nkuru wagira ngo ni ibintu abantu bivugira mu kabari! Ariko ninde wababwiye ko hari umwanya wagenewe kanaka ku buryo iyo awuvuyeho imperuka iba igeze ??? Ubu kandi ni namwe muhindukira mukavuga ko mukeneye ko umuntu kanaka udakora neza atakomeza kuba mu mwanya arimo, bitagenda bityo mukavuga ko hari abari hejuru y’amategeko… Hanyuma nkamwe muvuga ko Rutaremara na Karangwa bagira amatiku nta n’ikimenyetso na gito mutanga, amatiku aruta ari muri comments zanyu ni ayahe ? Mureke abashinzwe akazi runaka bagakore namwe mukore akanyu! Mbega imyumvire…
Turashima icyemezo cyo kwegura cyafashwe nuwo mugabo. Nubundi umugabo ni ubwirwa amakosa ye akayemera akanifatira icyemezo.Twizere ko ibitekerezo byawe uzajya ubitangira no kuriyo ntebe ya senat ukicayeho
Mwiriweho? Mbere yo kuvuga amagambo mujye mubanza mwisuzume kuko ibyo muvuga bihita bigaragaza ubwenge bwanyu uko bungana , nta mpamvu n’imwe mugaragaza yerekana ko ibyo bavuga atari byo , murabona ko abasenateri bakuze bazi ubwenge bose bashobora guhuriza ku kinyoma ? Buri wese ko afite icyo akora cg akanagishaka mwakoze ibyanyu ubundi inzego zibishinzwe zigakora ibyazo. Njye mbona mirengeta cyane bikabije kandi nta mumaro na muto bibafitiye. Muharanire iterambere ryanyu mureke guta umwanya kubitabafitiye inyungu.
Naho yarihanganye!
Heh w
IYI RADIO IVUGA UMUNTU ATAYIFUNGUYE IRATUBANGAMIRA SANA, MWISUBIREHO RWOSE UMUNTU ASHAKA GUSOMA AMAKURU ARI MUNAMA IKABA IRASAKUJE, UMUNTU ASIGAYE ATINYA GUFUNGURA UM– USEKE KOKO N’UKUNTU TWAWUKUNDAGA.SINZI ICYO ABANDI BAVUGA KURI IYI RADIO?????
NIBYO RWOSE IKIBAZO CYA RADIO YIFUNGURA BAGIKEMEURE
Ushobora gusoma wakuyeho volume kuri computer yawe.
Hasigaye Umuyobozi wa IRST, Nduwayezu jean,kwegura. akarengane,ubujura.ruswa,kurema udutsiko mu bakozi,kwivanga mu gutanga amasoko.gukora imishinga ya baringa agamije kwiba leta,guhora muri za missions.murakoze
Umuyobozi wa IRST,Nduwayezu arindiriye kuzafatwa mpiri.Buri cyumweru missions 500.000frs,kuba munzu ya leta imyaka irenga 6 atayishyura,gusobekanya inzego za leta,gutanga akazi ku banyamahanga abona 1/10 buri kwezi expert,kwivanga mu gutanga amasoko,gushora leta mu manza.cfr raporo za audit .murakoze
UMVA G– USEBANYA MURABIZI ARIKO IMANA IZABAGARAGAZA
MUCECEKE kuko birakomeye ……muzikuvugaga ntimuzikureba URWanda si akarima kumuntu
Bavandimwe, iguye ntayo itayigera ihembe! Akiyobora mwari inkoma mashyi musingiza, none avuyeho abenshi murasebya! Mwagiye mwihangana mu gihe cy’amakuba ko twese turi ku isi ntawe uzayivaho atageragejwe na rimwe. Turi abantu kandi nta mumalayika uturimo. Ntawe utakosa gusa sinshyigikiye amakosa, ariko ntimukibuke kuvuga umuntu ari mu kaga, ibyiza wafunga ukinumira kuko burya Imana ni yo iba izi ukuri kwihishe muri byose. Witera undi ibuye nawe ejo utazariterwa kuko isi yibirindura uko ishaka! Ariko Genocide twanyuzemo ko mbona nta somo yabasigiye? Iby’isi ni gatebe gatoki mujye mwicecekera musenge mubiture Imana, mugerageze gukora neza, ubundi isi nigutera ibuye ntacyo umutima ugushinja, Imana izabyimenyera. Murakoze.
ubundi se iyo yegura mbere atarinze kweguzwa?Bose ni abatuma mushyuha imitwe kandi ntacyo bakora uretse gukingira ikibaba abatunyunyuza imitsi.Ko batareguza abiba imitungo ya leta iba yavuye mu mitsi yacu?si ukwicara hariya aho kwiga ibibazo bihangayikishije abanyarwanda nk’ubukene, ubushomeri, inzara n’ibindi?ubu uzi abaturage batakibona n’isabune yo gukaraba kubera ubukene bwayogoje igihugu?ntunyonge igitekerezo cyanjye svp
Bavandimwe, iguye ntayo itayigera ihembe! Akiyobora mwari inkoma mashyi musingiza, none avuyeho abenshi murasebya! Mwagiye mwihangana mu gihe cy’amakuba ko twese turi ku isi ntawe uzayivaho atageragejwe na rimwe. Turi abantu kandi nta mumalayika uturimo. Ntawe utakosa gusa sinshyigikiye amakosa, ariko ntimukibuke kuvuga umuntu ari mu kaga, ibyiza wafunga ukinumira kuko burya Imana ni yo iba izi ukuri kwihishe muri byose. Witera undi ibuye nawe ejo utazariterwa kuko isi yibirindura uko ishaka! Ariko Genocide twanyuzemo ko mbona nta somo yabasigiye? Iby’isi ni gatebe gatoki mujye mwicecekera musenge mubiture Imana, mugerageze gukora neza, ubundi isi nigutera ibuye ntacyo umutima ugushinja, Imana izabyimenyera. Murakoze.
Uyu mugabo yateje ubukene abanyarwanda igihe yafungaga za Pharmacies z’abanyarwanda ashaka kwihera akazi abahungu biganye i Ruhande,ashyiraho amabwiriza y’amananiza. Ababizi nabo yazifungiye ngo ntabwo bize Pharmacology uboshye gucuruza bisaba ko abantu baba barize ibyo bagiye gucuruza. Perezida wa Repubulika akwiye kurenganura abantu rwose uyu munyagitugu yakenyeje rushorera ubwo yafungaga za Pharmacy zacu mu mujyi wa Kigali. Ikindi koko umuntu ariga akiga ubusa pepe!Yagiye mu Budage asaba iskoti kutajyana nawe kubera iki?wasanga yari agiye kubonana n’abantu bo muri RNC cg bo muri FDLR,uyu mugabo ntabwo yari mwiza na gato ahubwo bamureze bike rwose kuko yari yarigize igitangaza muri iki gihugu. Dukeye abayobozi biyoroshya nk’umusaza ahora abivuga naho abahora bakanga abanyarwanda bitwaje imyanya twabashyizemo ibyabo byararangiye. Harakabaho Nyakubahwa Perezida Kagame we ukoresha ukuri n’ubunyangamugayo ,turamushyigikiye mu rugamba rw’iterambere ry’igihugu.
Uwo perezida uvuga ukoreshukuri ubibwirwa niki harya? Jyawivugira ureke kuvugirabandi.Nabamubanjirije baribaziko bakora neza.
1) Nibyo Dr. NTAWUKURIRYAYO J.Damascene yari akwiye kwegura dukurikije ibyo byose byamuvuzweho (niba koko aribyo). Gusa njyewe byari kunshimisha iyo bakora icyo bita “ikusanyampaka” (mu rurimi rw’igifaransa babyita “débat”) ku mugaragaro mu nteko, noneho bakamuha umwanya wo kwisobanura kuri buri kirego, bakareka abaturage tukumva ibisobanuro bye noneho akaba ari twe duca urubanza rwa nyuma.
2) Reka navuge ko njye icyo ntajya nemera, ni uko hari bamwe bakora nk’ibyo yaba yarakoze bakabihorera, ariko abandi babikora bakababonera hafi, bagasamirwa hejuru, bagahanwa. Ndumva abanyarwanda twari dukwiye twese kureshya imbere y’amategeko.
3) Iyo usesenguye neza ibibera muri Politiki y’iki gihugu, usanga hari abayobozi bicaye mu myanya yabo bategereje kwirira ku mafaranga ya Leta gusa, ukaba nta kindi wamubaza. Niyo yabona abaturage barimo bicwa n’inzara, cyangwa se barenganywa n’ababayobora, ntacyo yavuga ngo atiteranya. Ariko yabona umwe muri bagenzi be wakuweho icyizere, reka si ukumuvuga ukagirango bamumutumye kandi mbere ntacyo yakopforaga niyo uwo ari kuvugaho ubu yaba yarakoraga amakosa mu gihe yari agifitiwe icyizere n’ingoma akorera.
4) Abanyarwanda muri twe (cyane cyane abayobozi), benshi nta kuri tugira. N’abashobora kuba bagufite bahorana ubwoba bagatinya kukuvugira mu ruhame ariko aho biherereye ugasanga barabivuga byose. Birababaje cyaneee peee. Hari hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse, bukozwe n’inzobere zitari abanyarwanda, zikatubwira impamvu nyayo yaba itera iyo myitwarire igayitse muri sosiyete nyarwanda.
5) Kubona abantu bize amashuri ahambaye kugera ku rwego rwa PhD badashobora kugira uruhare rugaragara mu mitekerereze nyakuri, no mu isesengura rinoze, cyangwa se mu ikusanyabitekerezo rusange rishingiye ku bushakashatsi, ku bibazo by’abanyarwanda, ngo bashobore kubonera ibisubizo ibyo bibazo bitwugarije! ahubwo ugasanga bararwana ku mbehe zabo gusa ngo zitameneka, wibaza amafranga Leta yabatanzeho ngo bajye muri ayo mashuri bikagutera agahinda.
mwihangane kuko nta numwe utanyagirwa kuri Iyi si kuko ntabwo isakaye!
Tito Rutaremara harya rwa rubanza yarezwemo ashaka guhuguza umukecuru agasambu ke byarangiye gute?
mutubarize Tito.
Banyarwanda 100% ryabagize Senat yacu nabenegihugu ntamunyamaganga ubarimo niko mbizi.ndabasabye kubakira kubunyanga mugayo mu nzego zose mulimo waba waratowe nabanyarwanda cg utaratowe .kuko ntaundi uzabubakira amatongo mwasigiwe na genocide yo muli 1994.
Niba wunva imilimo ushinzwe ikunaniye jya wihutira kuyisubiza abayiguhaye ntagitotsi usizemo kuko umaze kubona aho benshi bali bahindutse abanzi buwo babohoye”URda”nkibaza niba baraje gutabara bafite indi ntego ubu bari hanze barebera igihugu cyabo kure.
Senat ndabasaba kwisubiraho mukikosora kuko byanze bikunze ibi sibyatangiye aruko mwanditse musaba inama mwagiye mubirebera kandi iyo ni viris mbi muli politic igeraho yubaka akazu kashigikiye umuyobozi ako nako kagomba gusenywa byihuse hanyuma uweguye akashimirwa ibyo yakoze byiza ndetse akagawa naho yarengeye nibaringombwa kwitabazwa inkiko nabyo bikorwe kuko umurongo ngenderwaho ugomba kubahirizwa.ntidukorera kanàka mukorera urwanda nabarugize.Murakoze
Banyarwanda 100% ryabagize Senat yacu nabenegihugu ntamunyamaganga ubarimo niko mbizi.ndabasabye kubakira kubunyanga mugayo mu nzego zose mulimo waba waratowe nabanyarwanda cg utaratowe .kuko ntaundi uzabubakira amatongo mwasigiwe na genocide yo muli 1994.
Niba wunva imilimo ushinzwe ikunaniye jya wihutira kuyisubiza abayiguhaye ntagitotsi usizemo kuko umaze kubona aho benshi bali bahindutse abanzi buwo babohoye”URda”nkibaza niba baraje gutabara bafite indi ntego ubu bari hanze barebera igihugu cyabo kure.
Senat ndabasaba kwisubiraho mukikosora kuko byanze bikunze ibi sibyatangiye aruko mwanditse musaba inama mwagiye mubirebera kandi iyo ni viris mbi muli politic igeraho yubaka akazu kashigikiye umuyobozi ako nako kagomba gusenywa byihuse hanyuma uweguye akashimirwa ibyo yakoze byiza ndetse akagawa naho yarengeye nibaringombwa kwitabazwa inkiko nabyo bikorwe kuko umurongo ngenderwaho ugomba kubahirizwa.ntidukorera kanàka mukorera urwanda nabarugize.Murakoze
Abantu mwese mwigize ba avocats ba ntawukuriryayo ndakeka ko mutakoranye cg se mwagezweho n’icyenewabo cye. Ikibazo jte mfite si uko yakuweho ahubwo ni uko yageze muri uriya mwanya ukomeye. Muri unr ari vice recteur tavugwagaho ubujura n’ubushurashuzi ago gukurikiranwa twumva yazamuwe. Inzego zitoranya abajya mu myanya mbona zaribeshye cg zarabeshwe
Comments are closed.