Digiqole ad

Gatsibo na Rwamagana tugiye kuhakurikirana byihariye – Gov. Uwamariya

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya yishimira ko yagize Uturere tune twagaragaye mu 10 twa mbere twesheje imihigo kurusha utundi mu gihugu, ariko kuba hari uturere tubiri twabaye utwa nyuma (Gatsibo na Rwamagana) ngo biragaragaza ko hakiri byinshi byo gukosora, ndetse ngo utwo turere twombi tugiye gushyirwaho imbaraga zihariye kugira ngo natwo tuzamuke.

Odette Uwamariya uyobora Intara y'Iburasirazuba
Odette Uwamariya uyobora Intara y’Iburasirazuba

Perezida Paul Kagame ubwo hatangazwaga ibyavuye mu mihigo ya 2013/2014 yavuze ko hakwiye gufatwa ingamba ku turere dusa n’utwituriye mu myanya ya nyuma, ndetse ngo byaba na ngombwa abatuyoboyebagahindurwa kuko kutagenda neza kw’intego Akarere kaba kihaye nta ruhare abaturage babigiramo.

Odette Uwamariya uyobora Intara y’Iburasirazuba ubwo iyi mihigo yamurikwaga yabwiye Umuseke ko ubusanzwe Imihigo n’izindi gahunda z’ibikorwa Leta yiha ziba zigamije kureba aho intege nkeya ziri, kugira ngo aho zigaragaye hitabweho ndetse n’ahari ikosa rikosorwe.

Ati “Ubu tugiye kwita cyane cyane kuri utu turere (Rwamagana na Gatsibo) twagaragaje intege nke,  niho tugiye kwibanda cyane kugira ngo nabo bazamuke, n’ubwo nabo bafite amanota ari hejuru ya 70%. Tugiye gufata umwanya munini tubakurikirane.”

Guverineri Uwamariya avuga ko impamvu zituma tumwe mu turere,  cyane cyane aka Rwamagana, dukunda kuza mu turere twa nyuma mu gihugu ngo biterwa ahanini n’ibikorwa baba barahize, kudafatanya mu buryo bunoze kugira ngo babigereho n’uburyo ubuyobozi bubikurikirana.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo hatangwaga raporo ku buryo uturere twesheje imihigo y’umwaka wa 2013/14, Perezida Paul Kagame yavuze ko uturere tuba twaje inyuma mu kwesa imihigo biba ari n’ikibazo ku baturage bahatuye kuko n’imibereho yabo iba itazamuka neza nk’ahandi.

Yagize ati “Iyo Akarere gahora mu myanya ya nyuma ni ukuvuga ko n’imihindurire y’ubuzima bw’Abanyarwanda bari hariya hari uko bugenda buhoro bitari ngombwa.”

Imihigo ni imwe mu nzira y’umwimerere w’Abanyarwanda yo kwihutisha iterambere rifite ishingira n’ibipimo bifatika, uturere dufatanyije n’inzego zatowe n’abaturage bihitiramo ibyo bakeneye bakabihigira imbere ya Perezida wa Repubulika.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ariko munasuzume imikorerere ya Njyanama y’Akarere n’imikoranire ya Njyanama na Komite Nyobozi.Biragaragara ko muri Gatsibo na Rwamagana Njyanama ku rwego rw’Akarere zidakora neza cyangwa se zikora nabi.

  • gukurikirana utu turere twaje mu twa nyua ni byiza gusa hazerebwe nutundi twongere ingufu batahugira mu kuzamura utwasugaye noneho n’utundi tukagendera rimwe

  • Gouverneur rwose gukurikirana Rwamagana ni byiza wita cyane cyane kuri bagitifu b’imirenge, utugari n’abakozi b’akarere kuko bose bibereye muri shuguri zo kwikirira bonyine ntakwita kw’iterambere ry’abaturage.Reba nka Nyagasambu nta mazi ahari kdi hari guturwa cyane, imihanda yaho yarapfuye kdi abaturage basaba abayobozi ko bakwisuganya bagashaka cash bakizanira amazi mu ngo ariko wapi.Mudufashe natwe tubafashe dukore tureke kuba UMURIZO w’utundi turere

  • Twarababaye cyane abatuye i Rwamaga,guhora turi abanyuma dutegereje nibura ko abayobozi b’akarere bamanuka bakagisha inama abaturage,tukabagira inama,kuko kuguma muri bureaux gusa bidatanga umusaruro.Imitangire ya service nk’iyo mbona iteye agahinda.Twarumuwe!!!

    • Ni ukureba abo bagitifu bazengereje abaturage babatwara ibyabo.Ariko Moyor wa RWMAGANA ni Yegure akurikire abandi bananiwe kuzuza inshingano zabo.Ese abo ba gitifu ko batagira umuyobozi babuzwa n’iki kwikorera ibyo bashaka.Nta cyemezo ajya afata ni akajagari gusa .Genda Rwamagana waragowe ni Bagukize Moyor ryose naho ibindi birahari!!!!!!

    • Ni ukureba abo bagitifu bazengereje abaturage babatwara ibyabo.Ariko Moyor wa RWMAGANA ni Yegure akurikire abandi bananiwe kuzuza inshingano zabo.Ese abo ba gitifu ko batagira umuyobozi babuzwa n’iki kwikorera ibyo bashaka.Nta cyemezo ajya afata ni akajagari gusa .Genda Rwamagana waragowe ni Bagukize Moyor ryose naho ibindi birahari!!!!!!

  • ICYAKORA MBONA NATWE ABATURAGE DUSHOBORA KUGIRA URUHARE MU KUZAMURA CYANGWA KUMANURA IMIHIGO Y’UTURERE TWACU BIRURUTSE KU RUKUNDO N’ISHYAKA BURI MUTURAGE AFITIYE AKARERE KE N’IGIHUGU CYE MURI RUSANGE.
    MBONA TUDAKWIYE KUJYA DUTEKEREZA URUHARE RW’URUHANDE RUMWE GUSA, ARIRWO RW’UBUYOBOZI (Njyanama, Nyobozi etc.).
    BURI UMWE AJYE YISUZUMA AREBE UMUSANZU YATANZE MU BIKORWA BIRI MURI GAHUNDA Y’IGIHUGU CYACU BURI MWAKA. KANDI AKENSHI USANGA ARI TWE BIFITIYE AKAMARO KA MBERE.
    NGAHO MITUWELI,IMIBANIRE MU NGO, GUSHAKA AMAKURU NO GUKORA IBIDUTEZA IMBERE etc.
    NITUBIGERAHO, UBUYOBOZI BWIZA BWO NEMERA KO TUBUFITE PE! TUZAJYA DUHORA MU MYANYA YA MBERE Y’IMIHIGO DORE KO MEYA ATAJYA ASINYIRA UMUHIGO WE KU GITI CYE UBA ARI UMUHIGO ASINYA MU IZINA RY’ABATURAGE.

    KARAME RWANDA !! KARAME BANYARWANDA TURANGANGAJWE IMBERE NA NYAKUBAHWA KAGAME TWAHAWE NA RUREMA RWAHANZE URWANDA !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

  • ubundi uburasirazuba bwari bwitwaye neza nubwo bwavangiwe naturiya turere 2 gusa ubwo guverineri avuze ko agiye kudukurikirana ni byiza gusa na none biba byiza nibabufasha bukahava nibwo baba bakoze neza.

  • Mwigishe Nehemie n’abambari be ko bakwiye kuva mu biro bakegera abaturage! Ibyo gucungana na manda ntacyo bakoze sibyo!! Serevise z’ubutaka, agasuzuguro k’abakozi b’akarere ka Rwamagana bimwe mu bituma baza inyuma! Ikimenyene, kurenganya abaturage, ruswa no kwigira ntibindeba nibyo byishe Rwamagana!
    Nyobozi yose ikwiye kuvanwaho!

  • Impamvu Rwamagana iza inyuma ni ukutamenya gusobanurira abaturage no kubumvisha inyungu za gahunda ya Leta ndetse no kubaha urugero rubi.
    1.Gusoresha abaturage amafranga yikirenga kubutaka bavuga ko aho hantu njyanama uahashyize mumugi kdi ntamuhanda urangwa muri ako gace. urugero Byimana na Nyakabungo
    2. Kubangamira no kudashyigikira nibikorwa byiterambere nko guca imihanda abaturage bitangiriye nubuyobozi bwimidugudu
    3. Kwikunda kwabayobozi pndetse no gukomera kumasambu yabo ngo atanyuramo imihanda kdi batuye heza bakegereza abaturage ibigunda namashyamba aho kubaha imihanda, amazi numuriro
    4. Kutagira igishushanyo mbonera cyumujyi ngo gikurikizwe
    5. Akajagari mu buyobozi, mu mikorere, ….

  • RWOSE RWAMAGANA IRABABAJE PE GUSA ABAKOZE BENSHI BIBERA KIGALI NI GUTE WATNGIRA AKAZI UTINZE UKAKAVAHO KARE UTANGURANWA NA STELLE YIH– USE HARI NABAMWE MU KARERE KA RWAMAGANA BASHOBORA KUMARA UKWEZI ATAGERA KUKKAZI KANDI AGAHEMBWA IKINDI AMAHUGURWA BAHORAMO NI UBURYO BWO KURYA AMAFARANGA GUSA KUKO AHO BATAYATANGA NTIBAHAJYAYO UGASANGA UMUNTU UMWE YAJYIYE MU MANA 5 KU MUNSI YOSE BAMUHA CASH NI UTAYIGIYEMO BAYAMUSHYIRA MURI BUREAU YE AGASINYA NYUMVIRA NAWE BASHATSE BABA ABA MBERE

  • ruswa, ikimenyane, ubunebwe ku bakozi ba rwamagana, gutinya terrain kwabayobozi bnakarere kuko hari nabatazi mayor kdi reba imyaka ishize ayobora, gukunda inyungui kuruta igihugu fakorera nayo babona ntibanyurwe ibyo byose bikiri muri rwamagana ntiteze kuza imbere

  • Abantu bo kwita ku mwanya cyane ahubwo nibarebe ibikorwa byakozwe. Naho kuba uwanyuma cyangwa uwambere nabyo bifite icyo bivuze kandi bamenye ko n’abatanga amanota nabo ari abantu ntabwo ari formule bashyira mu mashini.
    Abantu bose ntibabera aba mbere icyarimwe. Ikindi uwa mbere yarushije uwa mirongo itatu amanota atanu gusa nta kinyuranyo kinini gihari.

    Bareke abo bayobozi ubwo nabo barareba aho bakosora haba mu gtegura abatanga ibisobanuro ku byakozwe haba kunoza igenamugambi rikajyana n’ibikorwa ndetse n’ingengo y’imari,haba muri team work no gukorera ku gihe ubwo n’ibindi baba barabonyemo amasomo mu gihe cy’isuzuma. Koko nibafashwe ariko abavuga ngo nibegure ibyo byaba ari intambwe ya nyuma bakoresha aruko izindi zageragejwe bikananirana. Nyamuneka ntimukagire ngo kuyobora akarere n’ibintu ugenda uti ndabikora. Abayobozi b’utwo turere bafashijwe na guverineri cyane cyane ko tubona anabishoboye neza ndetse n’izindi nzego bafatanye rwose maze urebe ngo ibintu biragenda neza. Bicika intege ahubwo bibatere izindi mbaraga zidasanzwe zo kwigaragaza kandi bajye bamurika ibyo bakora buri gihe kuko turabizi ni byinshi cyane.

  • Rgna nyobozi niyegure.nicyo gishoboka gusa!

Comments are closed.

en_USEnglish