Digiqole ad

“Mporana icyizere ko ICT izateza imbere Africa”- Dr Hamadoun Touré

Mu nama y’iminsi ibiri ‘Smart Rwanda Days’ i Kigali, yatangiye kuri uyu wa kane tariki 2 Ukwakira ihuza impuguke zisaga 300 mu bijyanye n’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT) muri Africa no ku Isi, Umuyobozi Mukuru w’’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ibjyanye n’Ikoranabuhanga ku isi, (IT Union), Dr. Hamadoun Touré yashimiye Perezida Kagame wagize uruhere runini mu itorwa rye anatangaza ko afite cyizere ko amaherezo Africa izatezwa imbere na ICT.

Dr Hamadoun Toure umuyobozi wa ITU
Dr Hamadoun Toure umuyobozi wa ITU muri iyi nama iri kubera i Kigali

Iyi ‘Smart Rwanda Days’ abayiteraniyemo bariga uburyo ikoranabuhanga ryahindura ubukungu bw’Africa, ahanini busanzwe bugishingiye ku isuka n’ubucuruzi buciriritse, ndetse no gusuzuma uburyo abashoramari barushaho gushora mu bijyanye na ICT muri Africa.

Mu magambo anyuranye yatangajwe mu gufungura iyi nama, hagarutswe ku buryo Ikoranabuhanga rimaze guhindura byinshi mu mibereho y’abatuye Africa, n’uburyo harushaho gushyirwamo imbaraga ngo amahirwe yose aboneka mu ikoranabuhanga abyazwe umusaruro mu bukungu.

Lamin Manney, umuyobozi uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (UNDP Rwanda),  yavuze ko Ikoranabuhanga ryahinduye byinshi mu Rwanda, cyane bikaba byaratewe n’ubuyobozi bufite icyerekezo burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Yavuze ko ubu ku Isi ibintu byose biyobowe n’Ikoranabuhanga, haba muri politiki, mu bukungu n’ahandi.

Yagize ati “Ikoranabuhanga rya ‘digital’ riyoboye byose ku isi, ryagize uruhare mu kuzamura ubukungu no kuzana impinduka mu bice byose by’ubuzima.”

Yavuze ko Umuryango w’Abibumbye utazahwema kugira uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga muri Africa n’imishinga yose igamije kuzamura imyimvire y’urubyiruko mu gukoresha ikoranabuhanga.

Yatanze urugero rw’inama ziheruka kubera mu Rwanda, nka ‘YouthConnect Platform’ ndetse n’umushinga wa OneUN yafatanyijemo n’ikigo Motorola gikora kinacuruza ikoranabuhanga rya telefoni wari ugamije gutuma buri muturage wo muri Africa atunga telefoni.

Yavuze ko yizeye adashidikanya ko iyi nama y’iminsi ibiri ya mbere y’ubu bwoko muri Africa no mu Rwanda, iba umusemburo wo gufata ingamba zihamye zakwifashishwa mu kubyaza umusaruro ICT.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yagarutse ku buryo Abanyarwanda bitabiriye ikoranabuhanga mu bice bitandukanye aho ubu abagera kuri 70% bafite telefoni, abagera kuri miliyoni 1,4 bakaba bafite uburyo bwo guhererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga rya telefoni ndetse umubare w’abafite Internet ngo ni 25%, ariko u Rwanda rukaba rufite icyerekezo cyo kongera umubare w’abakoresha ikoranabuhanga mu buryo bufatika.

Yavuze ko mu byo abantu badakwiye kwirengagiza harimo uburyo ikoranabuhanga ryagize uruhare mu gukiza ubuzima bw’abagore bapfaga mu buryo budasobanutse ndetse n’abana bapfaga bavuka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Nsengimana yongeye gushimangira ko kuba mu Rwanda ICT yarinjije 2% mu musaruro mbumbe ‘GDP’ w’igihugu ari ikintu cy’ingenzi ariko ngo mu rwego rwo gukomeza icyerekezo cyo guhindura u Rwanda rukava mu bukungu bushingiye ku buhinzi, rukajya mu bukungu bushingiye ku Ikoranabuhanga, muri 2020, ICT izaba yinjiza 5%.

Umuyobozi mukuru wa ITU, umunya Mali Dr. Hamadoun Touré we yavuze ko u Rwanda ari urumuri rwa ICT muri Africa, asaba abatuye Africa n’abari mu nama kugira icyerekezo no kugira inzozi zifatika mu guteza imbere Africa.

Yagize ati “Inzozi iyo zisangijwe abandi ziba icyerekezo, tugomba kugira inzozi zifatika kuri Africa. Guhindura Africa muri ICT birasaba kugira inzozi.Tugomba kugira ishema ryo kumva ko bishoboka.”

Dr. Hamadoun Touré yavuze ko iby’ibanze mu gukwirakwiza ikoranabuhanga muri Africa byakozwe, ngo intego ya mbere yari iyo kugeza Internet ku hantu hakomeye hafatiye runini ubuzima bwa benshi nko mu bitaro, amabanki n’ahandi kandi ngo byagezweho.

Yasabye abashoramari kugana Africa kuko ngo uyu mugabane ni ho hantu Isi ihanze amaso bitwe n’uko utuwe n’abakiri bato. Yavuze ko gushora imari muri Africa ukaba wakunguka atari icyaha.

Imbogamizi mu kugera kuri ICT yayobora ubukungu bw’Africa ariko ni nyinshi nanone, muri zo hari ingufu z’amashanyarazi zidahagije kuri uyu mugabane, imyimvire ya benshi itarabasha kumenya ICT n’inyungu zayo, ndetse na Internet n’ibikoresho bya ICT bigihenze cyane.

Dr Hamadoun yanongeyeho umutekano w’amakuru yose aba ari kuri Internet ariko avuga ko hakorwa ibishoboka byose ngo amakuru ari ahantu hakomeye n’amakuru ari muri mudasobwa y’umuntu ku giti cye, agomba kugira umutekano wizewe.

Ati “Muri Africa hari amahirwe 99% yo kubyaza umusaruro ICT, ubu telefoni ziri kuri uyu mugabane ziruta cyane umubare w’iziri ahandi, mporana icyizere ko bizagerwaho amakosa abandi bakoze ntidushobora kuyagwamo.

Iyi nama ‘Smart Rwanda Days’ ifite insanganyamatsiko iti ‘Digitalizing Rwanda’, ku munsi w’ejo kuwa gatanu Perezida wa Repubulika Paul Kagame azitabira imirimo yo kuyisoza.

Lamin Manney uhagarariye UNPD Rwanda, Minsitiri Nsengimana na Dr Hamadoun
Lamin Manney uhagarariye UNPD Rwanda, Minsitiri Nsengimana na Dr Hamadoun
Misitiri Nsengimana n'abaminitiri iburyo bwe uwa Sudan y'Epfo naho ibumoso uwa Kenya bose ba ICT
Misitiri Nsengimana n’abaminitiri ba ICT muri Sudan y’Epfo (iburyo) n’uwa Kenya ibumoso
Abanyacyubahiro barimo Minisitiri Nsengimana n'abanimisitiri ba ICT muri Kenya na Sudan y'Epfo n'abandi
Abanyacyubahiro barimo  Dr Hamadoun uyobora ITU, Minisitiri Nsengimana n’abanimisitiri ba ICT muri Kenya na Sudan y’Epfo n’abandi
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda
John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yari muri iyi nama
Marcel Mutsindashyaka CEO wa UM-- USEKE LTD.
Marcel Mutsindashyaka umuyobozi wa UM– USEKE LTD itanga serivisi z’ibijyanye n’ikoranabuhanga
Minisitiri wa MYICT Nsengimana Philbert
Minisitiri wa MYICT Nsengimana Philbert avuga ko ICT hari byinshi imaze guhindura mu Rwanda
Rosemary Mbabazi PS MYICT
Rosemary Mbabazi Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga n’urubyiruko
Prof Shyaka Anastase uyobora RGB na we yari yitabiriye inama
Prof Shyaka Anastase umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, na we yari yitabiriye inama
Misitiri w'Uburezi Prof Silas Lwakabamba na we yari ahari
Misitiri w’Uburezi Prof Silas Lwakabamba na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye bari muri iyi nama
Abitabiriye inama
Inama yitabiriwe n’abantu 300 baturutse ahatandukanye muri Africa no ku isi
Abanyacyubahiro banyuranye bitabiriye inama
Abanyacyubahiro banyuranye bitabiriye inama barimo n’intumwa y’Ubudage
Ururbyiruko ruri muri IT na rwo rwitabiriye
Africa ituwe cyane n’urubyiruko ngo ni amahirwe yo kuzamura ICT

 

Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ikoranabuhanga ni ingenzi mu Rwanda kimwe no muri afrika kuko abarikataje bafite nicyo barushije abandi.ubwo dufite abayobozi beza bazi akeza kayo ubwo twiteguye impinduka nyinshi kandi nziza nubwo hari aho twari tumaze kugera

Comments are closed.

en_USEnglish