Digiqole ad

Meddy ubu nawe arashaka umukunzi

Ngabo Médard Jobert niyo mazina ye, mu muziki azwi nka Meddy, umwe mu bahanzi bazamutse baririmba injyana ya R&B igihe gito agahita akundwa bidasanzwe mu Rwanda. Yavutse ku itariki ya 7 Kanama 1989 avukira i Burundi mu mujyi wa Bujumbura, ubu aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Avuga ko igihe cyo gushaka umukunzi abona nawe kigeze.

Meddy ngo igihe cyo kuba yagira umukunzi ku ruhande rwe asanga cyarageze
Meddy ngo igihe cyo kuba yagira umukunzi ku ruhande rwe asanga cyarageze

Ubu ngo asanga igihe cyo kuba yagira umukunzi kigeze ku buryo nawe yatangira gutekereza kugira inshingano ku rugo rwe.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu 2008, nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ayita “Ungirira Ubuntu“, yayikoreye muri studio yitwa “Narrow Road” iyo ndirimbo iza gukundwa, nyuma gato aba ashyize hanze indi yise ‘Akaramata’ yo yakunzwe cyane.

Mu kiganiro na Isango Star, Meddy yatangaje ko igihe cyo kuba yagira umukunzi kigeze. Bityo ko muri gahunda ze afite za muzika agiye no gutegura uburyo bwo kuzita ku muryango we neza.

Uyu muhanzi ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu minsi ishize yagaragaye mu gitaramo cya Rwanda Day cyabereye i Atlanta kimwe na mugenzi we The Ben banagendeye rimwe.

Mu magambo amaze iminsi avugwa n’abantu batandukanye, ni uko aba bahanzi bombi ari The Ben na Meddy bashobora kugaruka gukorera muzika yabo mu Rwanda. Gusa ba nyiri ubwite ntabwo berura ngo bagire icyo babivugaho.

Aya ni amwe mu mashusho y’ndirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘Nasara’

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Jnz2vcI36Rc” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

 

8 Comments

  • Muri babandi se tujya tubona benshi babyinana, nta n’umwe yashimyemo? Ubundi abahanzi bakundana bo muribo nah’ur’undi wasara da.

  • Erega nkuko ntakabura imvano ntanakabura iherezo kdi buri kintu kigenerwa umwanya wacyo ngaho rero rwana urwo rugamba .

  • murakenewe kbs. mwaje mukenewe.

  • aba aturagira!!!!!! IMANA yaraturemye ngo dukundane duhuze urukundo n’urungwiro

  • Meedy fatiraho kbsa gusa uzashishoze utazababa nyuma

  • Nanjye nkurinyuma

  • Bifatire igihe gikwiye usenga cyane ,kugira ngo Uwiteka abe ariwe uzaguhitiramo uwo muzabana ,naho ubundi niwihitiramo kubera amarangamurima uzayatamo . Nkwifurije kuzabona uwo Imana izaguhitiramo .

  • Sha ndumva ari ugusenga bikabije. bifatire umwanya ubwira imana.

Comments are closed.

en_USEnglish