Digiqole ad

Urubanza rwa Kizito Mihigo n’abareganwa nawe rwongeye kwimurwa

Kuri uyu wa 10/10/2014 Kizito Mihigo, umuhanzi wamamaye mu Rwanda, hamwe n’abareganwa nawe Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi  bari imbere y’urukiko rukuru ku Kimihurura aho baje kuburana ku byaha baregwa birimo Ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika. Ntamuhanga na Dukuzumuremyi bavuze ko batiteguye kuburana uyu munsi bituma urukiko rwongera gusubika urubanza rw’aba bose.

Kizito yicaye mu cyumba cy'iburanisha kuri uyu wa gatanu ategereje ko abacamanza bahagera ngo iburanisha ritangire. Arasoma agatabo k'ukwemera kwa kiriziya gatolika k'impuhwe z'Imana
Kizito yicaye mu cyumba cy’iburanisha kuri uyu wa gatanu ategereje ko abacamanza bahagera ngo iburanisha ritangire. Arasoma agatabo k’ukwemera kwa kiriziya gatolika k’impuhwe z’Imana

Abaregwa bageze mu cyumba cy’iburanisha mbere, bategereza abacamanza, abacamanza baje bongeye gusomera abaregwa imiterere y’urubanza rwabo, maze bababaza niba biteguye kuburana.

Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi bahise batangaza ko batiteguye kuburana uyu munsi bakeneye igihe cyo kwiga neza dosiye y’ibyaha baregwa kuko ngo babonye iyi dosiye batinze.

Kizito Mihigo n’umwunganizi we batangaje ko biteguye kuburana mu mizi urubanza rwabo, ndetse bavuga ko bakwiye kuburana kuko ibyaha bya Kizito n’abo bareganwa bidasa.

Cassien Ntamuhanga yavuze ko abo bareganwa nawe atabazi ko ahubwo ubushinjacyaha aribwo bugerageza gufatanya no guhuza ibyaha byabo, avuga ko azaba yiteguye kuburana nko mu cyumweru gitaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bakwiye guhabwa igihe nk’uko babyifuza kuko ari uburenganzira bwabo, gusa bushimangira ko dosiye yabo ikwiye kudatandukanywa kuko ibyaha baregwa bifite aho bihurira.

Uko ari bane baregwa ubufatanyacyaha mu byaha bine;

-Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 461 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda;

-Ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa repubulika, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 462 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha;

-Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 499 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha;

-Ubugambanyi, giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 446 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha;

Tariki 21 Mata 2014 ubwo yari amaze gusomerwa ibyaha aregwa mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru Kizito Mihigo yavuze ko yemera bimwe mu byaha aregwa.

Urukiko rwafashe akanya gato rutangaza ko uru rubanza rwimuriwe tariki 06 Ugushyingo 2014.

Umuhanzi Kizito Mihigo yagaragaje ko atishimiye iri subikwa kuko yifuzaga ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi, asanga urukiko rwari kureka akaburana abandi bagahabwa igihe bashaka.

Ntamuhanga, Agnes Niyibizi na Dukuzumuremyi Jean Paul muri iki gitondo. Aba bagabo ntabwo bo bari biteguye kuburana
Ntamuhanga, Agnes Niyibizi na Dukuzumuremyi Jean Paul muri iki gitondo. Aba bagabo ntabwo bo bari biteguye kuburana
Kizito Mihigo ategereje abacamanza arasoma agatabo k'ukwemera gatolika k'impuhwe z'Imana
Kizito Mihigo ategereje abacamanza arasoma agatabo k’ukwemera gatolika k’impuhwe z’Imana
Kizito Mihigo yaje yiteguye kuburana
Kizito Mihigo yaje yiteguye kuburana
Nyuma y'isubikwa ry'urubanza, Kizito yasubijwe muri gereza bigaragara ko atishimye kuko yari yiteguye kuburana
Nyuma y’isubikwa ry’urubanza, Kizito yasubijwe muri gereza bigaragara ko atishimye kuko yari yiteguye kuburana
Mu modoka bagiye, Kizito ntiyari yishimye mu gihe Dukuzumuremyi we yasekaga
Mu modoka bagiye, Kizito ntiyari yishimye mu gihe Dukuzumuremyi we yasekaga

 

Photos/Eric Birori/UM– USEKE

Eric BIRORI
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ko ibyaha abyemera ararakazwa niki?

    • URURIMI RUVUGA ABANDI KO ARI HATARI ?muribuka umwami dawidi asambanya muka URIYA.? YARARANGIJE AKORA IKI?
      mWOROSHYE TWESE IMPUHWE Z’IMANA NIZO ZITUMA TUDASHIRAHO.

      NTAWE NTUNZE URUTOKI BURI WESE YISURE.

  • ibi bibere urugero abashaka ubugambanyi kugihugu naho kizito yagombaga kuburana kuko yari yaje yiteguye

  • genda kizito ubonye isomo! bibere nabandi urugero bahirahira kugambanira igihugu kubera ibyo babizeza bidateze no kuzabaho! ibyo ninko kwiyahura! nawe kweli abantu baragushuka nkumwana muto ukemera kwijandika mubintu bikomeye nkibyo ngo urashaka ubuyobozi kdi ukiri muto ukunzwe wenda nibyo byose bakwizezaga wari kuzabigeraho! najyaga nkubona nkagirango urasobanutse! naho ntakigenda kbsa!ubu se ntiwikuye amata mu kanwa! ukuntu warufite succes mu rwanda ntawe utagukundaga! igendere ufungwe ni wowe wizize ubu warikuba ugeze kure!

  • Uru rubanza ni urucabana pe! Keretse utagira ubwenge. Icyokora Kizito, urababajwe, ariko wihangane, Impuhwe za Nyagasani zigusakareho. Kubabara siko gupfa.

  • @ Amahoro:Sans blague! Maze ntimukazane Imana mu mafuti yanyu ntiba yabatumye! Kizito ibyo yakoze yabivuze utumva? Umuntu ugambanira uwamugize icyo aricyo guhera ku kumukiza umupanga kugeza aho amurihira amashuri ngo azavemo umuntu none urazana Imana muri aya mafuti nta soni?? Jye nta muntu ahubwo ndabona uri stupid akaba n’indashima nk’uyu musore. Si uguseka imbohe ariko nitwige kwishyura ibibi dukora tureke kwitakana Imana. Kuririmba neza no kuzana udutabo tw’iyobokamana mu rukiko sibyo bituma umuntu aba muzima. Nabazwe ibyo yakoze natsinda arekurwe nibimuhama afungwe nk’uko byaba ku wundi wese. Nta na kimwe arusha abandi bantu.

  • Ese Kizito, ujya unaga agatima kuri comments zatambutse ku igihe.com muri 2011 zakwingingiraga kutishora muri politiki ngo umere nka ba Bikindi…ngirango uribuka uko wasubije….none dore uciriwe urubanza igihe kimwe na Mathieu Ngirumpatse nawe waririmbye muri Chorale de Kigali….Kizi, ubu kok nibwo wamenya ko mu Mana harimo ubuhungiro n’imbabazi…..Yewe koko ngo ” uca inzira utazi ugaca inkoni utazi” Mbiswa ma, njye kwishakira isombe yo gutekera abana banjye bataburara….!!

  • twirinde ibyaha ndengakamere nkibi.gusa abayobozi badutoza umuco wo gukuNda igihugu kandi ni ukuru uruRWANDA RWACU RWAVUYE KURE MUREKE TURUSIGASIRE.Sinshyigikiye abanyabyaha ariko umuntu azajya aryozwa ibyo yakoze

  • mwirinde guca imanza mutarize amategeko. buri wese ni umunyabyaha mu nguni ye. urubanza rwabandi ruroroha.Impuhwe z’imana zirenze iz’ABANTU KANDI nIYO BUHUNGIRO..
    nAHO KUBA UMUNTU YARARIRIMBYE MURI CHORALE TWESE TWARABATIJWE TWANGA SHITANI N,IBYO IDUHENDESHA UBWENGE BYOSE ARIKO SE TUMEZE DUTE?ARIKO pAUL AVUGA NEZA ATI MPORA MPARANIRA GUKORA IBYIZA ARIKO IBIBI BIKANTANGA IMBERE. NTAWE UBA IMBWA ABISHAKA. iMANA IZATUBABARIRE..

Comments are closed.

en_USEnglish